Iki ni igice cya 2 ari nacyo cya nyuma cy'ikiganiro Radio Ijwi Rya Rubanda yagiranye na Bwana RUTIHUNZA THEOBALD wari Prefe wa Prefegitura ya Cyangugu igihe Inkotanyi zicaga Burugumestri wa Komine Karengera Madamu ANNE-MARIE MUKANDORI adutekerereza zimwe mu ngorane yahuye nazo igihe yakoreraga Leta y'Inkotanyi, anatubwira ukuntu itekinika ryazo ryaje kumugerekaho icyaha cyo kugambanira no kwicisha uwo muburugmestri.
Ihererekanya-bitekerezo ku ngaruka z’ingengabitekerezo ya kalinga – Urubuga Rwa Twese 05/07/2014
Ingengabitekerezo ya kalinga irangwa n'iki?
Hakorwa iki kugira ngo abanyarwanda bibohore ingoyi ya kalinga yagaruwe na FPR-Inkotanyi?
Tega amatwi:
Abavandimwe bacu Jean Paul Romeo Rugero na Ignace Ntirushywamaboko barakomeza kudusobanurira kandi bashimangira ko intandaro y'ibibazo by'u Rwanda ari ingoma ya cyami yo yimakaje umuco w'ubugome n'uburyarya, bikaba bigifite ingaruka ku myumvire n'imyitwarire y'abanyarwanda muri iki gihe, cyane cyane ko FPR-Inkotanyi yagaruye iyo ngoma n'ubukana bwinshi n'ubwo igerageza kuyita irindi zina, aho itamirizwa ry'ibishahu by'abahutu byasimbuwe n'imanikwa ry'uduhanga twabo.
Mu mwanya w'Urubuga Rwa Twese rwo ku wa 6 tariki ya 5/7/2014, abo bagabo bombi bagarutse kuri Radio Ijwi Rya Rubanda maze bongera kuganira n'abanyarwanda bifuje kwungurana nabo ibitekerezo ku biranga ingoyi Kalinga no ku byakorwa kugira ngo abanyarwanda bayibohore.
Ubwicanyi bwabaye mu Rwanda si jenoside – Urubuga Rwa Twese 04/07/2014
Ubwicanyi bwabaye mu Rwanda si jenoside - Inyito ya jenoside ni itekamutwe rya FPR-Inkotanyi.
Tega amatwi:
Dore ibyavugiwe kuri Radio Ijwi Rya Rubanda mu Urubuga Rwa Twese rwo ku tariki ya 4 Nyakanga 2014 aho abaje mu kiganiro bafatanije gusesengura ubwicanyi bwabaye mu Rwanda kuva FPR-Inkotanyi yatera u Rwanda tariki ya 1/10/1990 kugeza magingo aya, bibaza ku buryo n'impamvu igice kimwe cy'ubwo bwicanyi cyaje kwitwa 'jenoside' kandi butujuje ibigenwa n'amategeko mpuzamahanga kugira ngo byitwe jenoside.
Abahuriye muri iki kiganiro barifashisha ubushakashatsi bwakozwe n'impuguke mu by'amategeko mpuzamahanga banafite akarusho ko kuba barakurikiraniye hafi iburanishwa ry'imanza zabereye mu Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha (TPIR = ICTR).
Muri izo mpuguke, twavuga Profeseri Charles Kambanda wigisha amategeko muri imwe muri za Kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe bwa Amerika.
Prof. Charles Kambanda aragaragaza ko ibyaha byakorewe mu Rwanda bidashobora kwitwa ‘jenoside yakorewe abatutsi’
Profeseri Charles Kambanda aradusobanurira ukuntu ibyaha byakorewe mu Rwanda abanyapolitiki bita ubu 'jenoside yakorewe abatutsi' bituzuza ibisabwa byose n'amategeko mpuzamahanga kugira ngo bene ibyo ibyaha bihabwe inyito ya 'jenoside'.
Tega amatwi:
Profeseri Charles Kambanda ni impuguke mu by'amategeko mpuzamahanga.
Yabaye muri FPR-Inkotanyi, yigisha kandi akora ubushakashatsi muri Kaminuza mu Rwanda mbere yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ubu yigisha amategeko muri Kaminuza St. John’s University Law School.
Mu rwego rw'akazi ke mu Rwanda no mu mahanga, yabonye igihe gihagije cyo kwitegereza no gusesengura imikorere ya FPR-Inkotanyi cyane cyane aho imariye gufata ubutegetsi mu Rwanda ku ngufu. Yagize uruhare mu gukurikiranira hafi no gusesengura amadosiye ajyana n'icyo abanyapolitiki bise 'jenoside yakorewe abatutsi'. Yanditse inyandiko nyinshi asobanura imyanzuro yaturutse mu bushakashatsi bwe hamwe n'ubwa bagenzi be bandi b'abanyamategeko bakurikiranye imanza zabereye mu Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha.
Radio Ijwi Rya Rubanda yaganiriye na Prof. Kambanda kugira ngo atugezeho mu magambo yumvikana neza imyanzuro yaturutse muri iryo sesengura ry'ikibazo cy'icyo abanyapolitiki bise 'jenoside yakorewe abatutsi'.
Aha turabagezaho ikiganiro cyose (mu bice 4) Radio Ijwi Rya Rubanda yagiranye na Profeseri Charles Kambanda.
- 1
- 2
- 3
- …
- 8
- Next Page »