Tega amatwi:
Kuwa gatandatu tariki ya 22/02/2014, mu Urubuga Rwa Twese rwo kuri Radio Ijwi Rya Rubanda, habaye ikiganiro-mpaka cyahuzaga amashyaka n'abandi babyifuza.
Icyo kiganiro-mpaka cyari kigenewe gufasha abanyarwanda gusesengura amakuru y'ingenzi yakunze kuvugwaho muri Mutarama na Gashyantare, cyane cyane ajyana na gahunda zakozwe zo guhuza amashyaka, uko izo gahunda zateguwe n'uko zakiriwe.
Twaboneyeho umwanya wo kurebera hamwe uko tubona ubu igihagararo n'ibikorwa by'amashyaka ari muri opozisiyo no gutekereza ku masomo twakura mu byabaye muri ayo mezi 2 ya mbere y'umwaka wa 2014.
Radio Ijwi Rya Rubanda yari yatumiye muri icyo kiganiro-mpaka twari twagitumiyemo amashyaka yose ifitiye emails, iyibutsa ko kwitabira bene ibi ibiganiro biyongerera uburyo bwo kwungurana ibitekerezo n'abandi banyamashyaka ndetse no gutega amatwi iby'abandi banyarwanda bakeneye kumenya ku migambi n'imikorere yayo.
Ikiganiro cyabaye kirekire, ku buryo hano twahisemo kukibagezaho tugiciyemo ibice 8.