Itariki ya 25/09, ni umunsi udateze kuzibagirana mu mateka y'u Rwanda rwose. Ni umunsi abanyarwanda bose bagiye mu matora ya Kamarampaka yari agenewe gukemura impaka zari hagati y'abari bavanyeho ubwami bagashyiraho ubutegetsi bugendera ku matwara ya Repubulika n'abari bagishyigiye ko ubwami bugumaho. Imyanzuro yavuye muri ayo matora ya Kamarampaka ni uko ubwami bwari buciwe mu Rwanda burundu, ko u Rwanda rwagombaga gukomeza kugendera ku mitegekere ya Republika yari yashyizweho n'intumwa za rubanda mu kwa mbere kw'uwo mwaka, kandi ko abanyarwanda badashaka uwari umwami Kigeri V Ndahindurwa.
Muri iyi minsi, Radiyo Ijwi Rya Rubanda yagiye ibagezaho ibitekerezo by'abanyarwanda batangiye kwamamaza ko basanga ko umuti w'ibibazo by'u Rwanda ari ukugarura ubwami, bahereye ku mitegekere mibi yagaragaye muri Republika, cyane cyane amarorerwa ingoma iyobowe na FPR Inkotanyi yakoze kandi igikora. Abo banyarwanda bibumbiye mu Ihuriro ry'Inyabutatu Nyarwanda RPRK baduhaye ibisobanuro byinshi ku mpamvu babona igarurwa ry'ubwami no kwongera kwimika Kigeri V Ndahindurwa ariwo muti w'ibibazo dufite ubu.
Kuri uyu munsi wo kwibuka umunsi abanyarwanda basezereyeho burundu ubwami n'uwahoze ari umwami Kigeri V Ndahindurwa, Radiyo Ijwi Rya Rubanda yasanze ari byiza kumuha ijambo we ubwe kugira agire icyo ageza ku banyarwanda bamuzi n'abatamuzi, agire icyo avuga ku buryo Kamarampaka yagenze no ku buryo yumva ibibazo by'u Rwanda byazakemuka aramutse yongeye kwimikwa nk'umwami w'u Rwanda.
Reka dutege amatwi ibyo yatubwiye.
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Abari bagifite amatsiko yo kwumva umwami wavanyweho n'abanyarwanda muri Kamarampaka yo kuri 25/09/1961, muramwiyumviye. Ubu mubonye n'umusogongero y'uko ameze.
Icya mbere cyo, iyo usuhuje umwami, ntashobora kugusubiza, ngo nuvuga uti waramutseho mubyeyi, abe yagira ati waramutseho nawe? Reka da! Ahubwo aragusubiza ati: Ni nde? Ubwo nicyo kinyabupfura cy'ibwami.
Simbihereye kandi kuri iki kiganiro mumaze kwumva gusa, ni nako byagendaga no mu bindi biganiro twagiranye mu kwa gatanu n'ukwa gatandatu. Ndumva ari ngombwa nabyo ko tuza kubigarukaho.
Icya kabiri, umwami ntiyihangana, ngo agusezerere mu kinyabupfura. Abikora neza neza nka ba bandi bo mu Rwanda twagiye dushaka kubaza ku mirimo bashinzwe yo kuyobora abaturage: gukubitaho telefone, ugasigara wumiwe!
Icya gatatu, ni uko umwami, kubera ko ari umuntu uvugisha ukuri kwambaye ubusa, adashobora kuvuga kuko afite ubwoba ko hari abo yakomeretsa kubera ko bo badakunda ukuri.
Mu bisobanuro byose numvanye abahatanira ubutegetsi, nibwo nakwumva iki ngiki kiva mu kanwa k'umuntu ushaka ko abantu bamujya inyuma. Ngo sinavuga ukuri kuko mvugisha ukuri, kandi nkuvugishije, nakomeretsa abatavugisha ukuri. Ngo mpitamo kwicecekera.
Icya kane, ni uko umwami afite akazi kenshi cyane ku buryo adashobora kubona akanya ko kuganira ku bibazo abanyarwanda bibaza.
Ntimumbaze ako kazi kenshi uwo mwami afite katumye mu gihe cy'amezi 4 yuzuye, atabona n'isaha imwe yo kuvugana na Radiyo Ijwi Rya Rubanda ngo asubize ibibazo twamushyikirije kandi ariwe watwibwiriye ngo niba dushaka kuvugana nawe tuzabanze tumwandikire ibibazo tuzamubaza. Ngo yagize akazi kenshi, maze akabivuga n'ijwi rituje, riberanye koko n'abantu bavugisha ukuri.
Mumbabarire, munyihanganire Banyarwandakazi, Banyarwanda, mbabwize ukuri nk'uko bisanzwe. Aha uwigeze kuba umwami w'u Rwanda Kigeri V Ndahindurwa arabeshya, kandi azi ko abeshya. Kandi muzi ko ntihanganira abambeshya.
Ndagira ngo mbabwire ko nawe ubwe namwibwiriye ko ibisobanuro bye ntabifataho ukuri maze kubona ko ankina amacenga kandi atari imikorere twatekerezaga ku muntu ukwiye kwihesha icyubahiro nkawe.
Ni byo koko, ku tariki ya 14/08/2012, hashize ukwezi n'ibyumweru bibiri, namwandikiye ngira nti:
Kuri:
Mwami Kigeri V Ndahindurwa,Mukomere.
Mubyeyi rero, ni kuva mukwa gatanu munyemereye ko tuzagirana ikiganiro. Mwansabye ibibazo ndabiboherereza. Numvaga byadufasha kumara amatsiko abanyarwanda bashaka kubamenya neza no kubumva.
Nagiye mbibutsa kuri telefone mukansubiza ko muzambwira bidatinze. Ubu amaso asa n'ayaheze mu kirere. Kandi igihe cyose mwambwiraga ko nta kibazo tuzashobora kuganira, numvaga nta mpamvu yatuma ijambo mwampaye risubirwaho kuko rwose numvaga imikorere yanyu igomba kuba ifite aho itaniye n'iya bariya basanzwe.
Ubu ariko ngeze igihe cyo kubyibazaho. Birangoye kwemera ko ari ukubera akazi kenshi, kandi bikaba bingoye gutekereza ko Umukuru yambeshya.
Nagiraga ngo nongere mbabaze, noneho mumbwize ukuri, niba tuzashobora kuganira ku bibazo nabagejejeho cyangwa niba bitazashoboka.
Mbaye mbashimiye.
Imana ikomeze ibahe umugisha.Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.
Iyo baruwa nayimwandikiye ku tariki ya 14/08, hari hashize amezi atatu anderega buri gihe.
Ntiyigeze ayisubiza, nk'uko atigeze asubiza n'izindi za emails nari nagiye mwoherereza kuva mu kwezi kwa gatanu, mwibutsa ko ngitegereje ko agenera ikiganiro Radiyo Ijwi Rya Rubanda.
Aho bigeze aha rero, umuntu yakwibaza ati, aho abashaka kugarura umwami ntibashaka kudupfunyikira umunyu? Umuntu yakwibaza ati: ese ibyo bibazo Radiyo Ijwi Rya Rubanda yasabye Yohani Batista Ndahindurwa gusubiza, noneho akabihunga mu gihe cy'amezi ane yose, ni ibihe? Ese ni uko ari ibibazo bimuruhije gusubiza kugira ngo adakomeretsa ba bandi avuga badakunda ukuri, cyangwa yumva ko nta cyo abanyarwanda bagombye kumubaza kandi baramwirukanye, cyangwa yumva yabisubiza ari uko yamaze gusubizwa ku bwami yavanyweho na Kamarampaka yo kuri 25/09/1961?
Reka mbasomere ibyo namwandikiye igihe namugezagaho ibyo bibazo ku tariki ya 29/05/2012:
Kuri:
Mwami Kigeri V Ndahindurwa,Mukomere.
Nishimiye cyane kuba twarashoboye kuganira akanya gato mu cyumweru gishize. Nk'uko twabivuganye kuri telefoni nejejwe no kubandikira iyi email mbasobanurira muri make ibya Radiyo Ijwi Rya Rubanda kandi mbabwira ibyo nifuza ko twaganiraho mu kiganiro nabasabye ko twagirana.Nk'uko mushobora kuba mwaramaze kubyumva, natangije radiyo ivugira kuri Internet yitwa Radiyo Ijwi Rya Rubanda igamije kubera abanyarwanda babishaka urubuga bashobora gutangiraho ibitekerezo ku buzima bwabo no ku micungire y'igihugu cyacu, ibyo bigakorwa nta buryarya mu Kinyarwanda, mu kinyabupfura no mu bwubahane.
Mbabazwa cyane n'ukuntu abanyarwanda baheze mu gihirahiro, ugasanga aho kugira ngo batahirize umugozi umwe mu kwubaka igihugu, bahora bishishana, babeshyana, batinyana, barebana ay'ingwe, bakanirana, bashengurwa n'intimba bamwe basa n'abatabona, batukana, nk'aho ubumwe n'ubwumvikane ari ikintu kidashoboka mu banyarwanda.
Nayishyizeho rero kubera ko nemera ko kuganira no kubwizanya ukuri ari imwe mu nzira zizatuma tuva muri iyo vicious circle.Nk'uko ubu bigaragara, hari abanyarwanda benshi basigaye batanga ibitekerezo byabo kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda. Hari benshi, cyane cyane mu bari hanze y'igihugu, batazi neza ibikorwa mu Rwanda, uko bikorwa n'impamvu. Dukunze rero kubagezaho inkuru z'imvaho, ziturutse ku baturage no ku bafite uruhare mu buyobozi bw'igihugu.
Ibyo bishobora kugabanya ibihuha, amazimwe cyangwa ibigambo bya propagande.
Dukunze no kugaruka ku mateka y'igihugu cyacu, kugira ngo mu kwubaka u Rwanda rw'ejo tuzahere ku masomo twabonye mu gihe cyashize.
Ni muri urwo rwego nifuje ko namwe twagirana ikiganiro.Muri iyi interview nifuje ko twagirana, nzatangira mbasaba kwibwira abumva Radiyo Ijwi Rya Rubanda. Ubusanzwe mpitamo ko umuntu iyo muhaye urubuga kuri radiyo, afata umwanya ashaka wose, akivuga ku buryo buhinnye cyangwa burambuye uko abishaka. Simba nifuza kujya mubaza akantu ku kandi buri segonda... Rwose nabasaba ko nituganira, mwazisanzura mukavuga muzi ko mubwira abantu bamwe batabazi na buhoro, abandi batabaherutse, babafitiye amatsiko, harimo ababazi neza n'ababazi nabi... Ni umwanya rero wo guha abanyarwanda image mwifuza ko babagiraho.
Nyuma y'uko kutwibwira, hazaba umwanya w'ibibazo.
Bimwe bizaba bishingiye ku byo muzaba mwavuze, nshaka kubisobanuzaho kugira ngo abatwumva nabo batazasigarana ingingimira.By'umwihariko, nifuzaga ko mwazatumara amatsiko kuri ibi bikurikira:
1 Mbere y'uko muhabwa umurimo wo kuyobora igihugu
- Kuvuka - umuryango - uburere mu muryango no mu mashuri
- Ibibazo by'ingutu byari mu gihugu icyo gihe - uruhare rw'abakoloni - uruhare rw'amadini - uruhare rw'amashyaka
2 Itanga n'ishyingurwa ry'Umwami
- Uko byagenze - uruhare rw'abakoloni
3 Iyimikwa ryanyu nk'Umwami
- Uko byagenze - uruhare rw'Abiru - uruhare rw'abakoloni
- Ibibazo byavutse nyuma y'iyimikwa ryanyu byiyongera ku byari bisanzwe - Umuti mwari mubifitiye - Gahunda mwari mufite
- Byagenze bite ngo idashyirwa mu bikorwa - Amananiza mwahuye nayo - Uruhare rw'ababirigi - Uruhare rw'amadini
4 Uguciribwa hanze kwanyu
- Uko byagenze - Uko mwabyifashemo
- Uko abakoloni babibonaga - ibyo bakoze
- Uko LONI yabibonaga - Ibyo yakoze
- Amatora ya Kamarampaka - Uko yagenze - Uruhare rw'ababiligi - Uruhare rw'amadini - Uruhare rw'amashyaka - Uko mwakiriye ibyavuyemo.
5 Independansi na Republika ya Mbere
- Mwabyakiriye mute? Mwagerageje iki kugira ngo mugaruke mu gihugu? Byagenze bite?
- Mwari muhuriye he n'ibitero by'Inyenzi?
6 Repubulika ya Kabiri
- Mwagerageje iki kugira ngo mugaruke mu gihugu? Byagenze bite?
7 Intambara ya FPR Inkotanyi
- Mwayakiriye mute?
- Mwari muhuriye he n'ibitero by'Inkotanyi?
- Mwagerageje iki kugira ngo abanyarwanda baticana?
8 Republika ya Gatatu (ya FPR Inkotanyi)
- Mwayakiriye mute? Mwagerageje iki kugira ngo mugaruke mu gihugu? Byagenze bite?
9 Umuti w'ibibazo byo mu Rwanda
- Ku bwanyu, umuti w'ibibazo byo mu Rwanda ni uwuhe? Mwumva bikwiye (bigomba) kugenda bite?
- Kugira ngo muve mu buhungiro hagomba iki?
- Muramutse mutashye mu Rwanda nk'Umwami, muteganya ko:
- ubutegetsi bw'igihugu bwazasaranganywa gute?
- ibirangagihugu byazaba ibyariho igihe cy'Ubwami, cyangwa ibiriho igihe cy'ubu?
- mwazasimburwa mute igihe bizaba ngombwa?
- Mwahumuriza mute abishisha kandi barwanya igaruka ry'ingoma ya Cyami mu Rwanda?Nyuma y'icyo kiganiro, nzabasaba gutanga umwanzuro no kugira ubutumwa mugeza ku banyarwanda haba bose muri rusange, haba igice cyabo, nk'abari ku butegetsi, abenegihugu bari imbere mu gihugu, abanyarwanda bari hanze, abanyamashyaka, urubyiruko, abanyamadini etc...
Nabasaba ko mwaba mwateganije igihe gihagije kugira ngo mutazavuga ibintu huti huti bigatuma abatwumva basigarana ipfa n'ipfunwe aho kugira ngo basobanukirwe ku buryo bunoze.
Azaba ari umwanya wo kubwira abanyarwanda ku buryo mwe mwabonye igice cya vuba cy'amateka yacu no kubanyuriramo uko mwumva amakosa yakozwe mu mitegekere y'igihugu cyacu yagororwa. Ni umwanya wo kugira ngo abatari babazi cyangwa ababazi nabi kubera uko babwiwe, biyumvire noneho ubutumwa bw'imvaho buturutse kuri nyiri ubwite, babone ishusho mwe ubwanyu mushaka ko babagiraho.Ikiganiro ntabwo kizaba kinyura kuri radiyo en direct. Kizacibwamo ibice bitandukanye, bizanyura kuri radiyo mu minsi izakurikiraho.
Bishobotse iki kiganiro twagikora dukoresheje Skype niba muyifite (Skype username yanjye ni IjwiRyaRubanda) cyangwa se tugakoresha telefoni. Mubishoboye mwanterefona kuri telefone +442081801818 mu Bwongereza mu gihe cy'ikiganiro, ariko mutabishoboye ubwo nabahamagara kuri mobile yanyu cyangwa indi telefone mwampa.
Nagiraga ngo mbibutse ko ubu Radio Ijwi Rya Rubanda ivugira amasaha 24 kuri 24 buri munsi kuri internet. https://ijwiryarubanda.com
Ururimi dukoresha kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda ni Ikinyarwanda kuko nzi ko ruvugwa na 100% ry'abanyarwanda. Sinshyigikiye ababa babwira abandi banyarwanda bakagwa mu gishuko cyo kuvuga ahanini mu ndimi z'amahanga cyangwa z'abize (igifaransa cyangwa icyongereza) nk'aho bashaka guheza muri debats abanyarwanda batazi izo ndimi cyangwa se nk'aho bashishikajwe no kubwira abanyamahanga cyangwa kubatangaho abagabo.Ntegereje ko mumenyesha umunsi n'amasaha mushobora kubonekaho.
Mbaye mbashimiye cyane.
Mugire amahoro kandi Imana ikomeze ibafashe.Simeon Musengimana.
Ijwi Rya Rubanda.
Ngiyo ibaruwa nandikiye Yohani Batista Ndahindurwa wahoze ari umwami w'u Rwanda, Kigeri V. Yari yanyemereye we ubwe ko nimugezaho ibibazo nshaka ko adusubiriza, azampa umwanya tukabiganiraho.
Ariko yakomeje kunderega ambeshya ngo nta gihe afite. Ubusanzwe sinumvaga ko umwami yabeshya, kuko numvaga ko yabyirinda cyane kandi numvaga ko nta mpamvu yatuma yitesha icyubahiro abeshya. Umutegetsi utinya kwegera rubanda aba afite ikibazo gikomeye. Umutegetsi bahaye urubuga ntanashobore no gutanga ubutumwa ku munsi nk'uyu, aba yageza iki kuri rubanda? Ndahindurwa se, byari bikunaniye nibura kwihagararaho no kurangurura ngo ubwire abanyarwanda uti:
"Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Navuye mu gihugu kubera impamvu za politiki mbi zitanturutseho. Aho nari hose narabakundaga kandi narabazirikanaga. Akaga mwagize kuva icyo gihe kugeza ubu ndakazi. Ariko ntimwihebe. Nimuza tukisuganya tukishyira hamwe, tuzashobora kugorora ibintu, maze dushyireho ubutegetsi butazongera gukora amarorerwa nk'ayo twabonye kugeza ubu. Nimuhumure. Ndahari, nimunyizere, munyegere dufatanye, nanjye mbijeje ko nzabamara intimba mufite kandi ko ntazigera mbatenguha. Mugire amahoro"
Njye ndemeza ko niba ufite n'abajyanama wisunga, ni ba amateurs cyangwa indyarya nk'aba Kagame.
Ngo sinavuga ukuri kuko mvugishije ukuri byakomeretsa abadakunda ukuri! Ku bwanjye, igisubizo kirahagije.