Tega amatwi:
Ku tariki ya 19/10/2012, Prezida w'u Rwanda Paul Kagame yahuye n'urubyiruko rwiga muri za Kaminuza, abagezaho ijambo yari yabateguriye kandi atega amatwi ibibazo bifuzaga kumugezaho.
Iyo mibonano yamaze amasaha atatu. Kugira ngo ibiganiro bitarambirana, Radiyo Ijwi Rya Rubanda yatangaje iyo mibonano mu bice 5 bigufiya.
Mu gice cya mbere, Perezida Kagame aributsa abanyeshuri ko aribo bayobozi b'ejo, ko ahubwo ari n'abayobozi b'ubu, ko rero bagomba kumenya gushishoza no kugender ku biranga abayobozi nyabo. Akomeza avuga ku bibazo u Rwanda rufite no ku buryo amahanga yihatira kurushyira mu bibazo bitarureba, nk'ibya Congo. Nk'uko asanzwe abikora, aragaya cyane imikorere y'ayo mahanga n'imiryango mpuzamahanga ifite za gahunda zidasobanutse.
Mu gice cya kabiri, Perezida Kagame arasobanura mu Kinyarwanda ibyo yavuze mu Cyongereza, akagaragaza uko abona ibibazo byo muri Congo n'impamvu u Rwanda rudashobora kwemera kugerekwaho ibibazo rutateye kandi ababiteye bigaramiye.
Mu bice 3 bikurikiraho, abanyeshuri bahabwa urubuga rwo gutanga ibibazo byabo, Kagame akabasubiza cyangwa agasaba abamufasha mu butegetsi kugira icyo babivugaho cyangwa babikoraho.
mu cyongereza ku nshingano y'a