Kuki ikibazo cy'ubwiyunge mu banyarwanda gisa n'aho ari ingorabahizi?
Tega amatwi:
Kuva mu mwaka w'1990, Inkotanyi zateye u Rwanda zimena amaraso y'abenegihugu, zifata ubutegetsi ku ngufu z'imbunda n'agafuni, zitegekana ubugome bw'indengakamere maze zishyira ku ngoyi abenegihugu zagize ingaruzwamuheto hamwe n'abo zagize ingwate z'ibinyoma byazo.
Ingoma ngome y'Inkotanyi yashubije ibintu ibubisi, ibiba urwango, agahinda n'umwiryane mu moko y'abenegihugu ku buryo abanyarwanda benshi basigaye bibaza bati ese aho tuzashobora kwiyunga tubane neza mu gihugu nibura nk'uko byari bimeze mbere y'ingoma-nkoramaraso y'Inkotanyi.
Benshi rwose bifuza ko hagira igikorwa kigaragara kugira ngo habeho ubwiyunge nyabwo mu banyarwanda. Intambwe za ngombwa zikenerwa kugira ngo abantu bashobore kwiyunga zirazwi, ariko haracyari inzitizi zituma na n'ubu abanyarwanda bataratangira koko iyo nzira y'ubwiyunge.
Radio Ijwi Rya Rubanda yaganiriye n'umugabo uzobereye mu bintu birebana n'ubwiyunge, Pasitoro Michel Shyirahayo, adusobanurira uko abona icyo kibazo cy'ubwiyunge mu banyarwanda.