Padiri Thomas Nahimana yemeza ko Padiri Pierre Habarurema abeshya aho avuga ku iyicwa ngo n'iribwa rya Padiri Alphonse MBUGUJE.
Yabyanditse muri aya magambo:
... Bizwi neza ko Padiri Alphonse MBUGUJE aticiwe mu Gatandara ngo aribwe umutima n’amaroti, hanyuma atabwe mu gisimu cyaho.
Ahubwo yiciwe i Kamembe ahitwa ku CYAPA, ajugunywa mu gisimu hafi aho.
Abaje gutwara umurambo we ngo ushyingurwe mu cyubahiro i Kabgayi, bashobora guhamya ko batamusanze mu gisimu cyo mu Gatandara.
Umwicanyi wari uzwi ku izina rya TURUNE, wamaze imyaka itari mike afungiwe muri Gereza ya Rusizi, yiyemereye iby’urwo rupfu, aruvuga rwose uko rwagenze, kandi nta wari warigeze avuga ko Padiri Alphonse Mbuguje yaba yarariwe umutima cyangwa ngo akebwemo amaroti !
Padiri Thomas Nahimana - 27/04/2019.