Ese kwiyemeza kujya mu matora ateganywa na Leta y'Inkotanyi ni ugukorera FPR-Inkotanyi? Ese kwanga kujya mu matora ateganywa na Leta y'Inkotanyi ni uguhunga Demokarasi?
Maitre Bernard Ntaganda arajya impaka n'abarwanashyaka b'ishyaka Ishema ku burenganzira bwa buri shyaka rya opozisiyo bwo guhitamo umurongo ryumva urinogeye.
Igice cya 7 ari nacyo cya nyuma cy’Ikiganiro-mpaka cyo kuwa gatanu tariki ya 8/1/2016 cyahuriwemo n’impuguke mu by’amategeko Profeseri Charles Kambanda hamwe n’abayobozi b’amashyaka 3 atavuga rumwe na FPR-Inkotanyi aribo Maitre Bernard Ntaganda uyobora ishyaka PS Imberakuri, Bwana Frank Habineza uyobora ishyaka Democratic Green Party, na Padiri Thomas Nahimana uyobora ishyaka Ishema.