Buri wa gatandatu, kuva saa 18:00 kugeza saa 20:30 isaha y'i London, ni umwanya Radiyo Ijwi Rya Rubanda yageneye guha ijambo abayobozi b'amashyaka, maze bakaganira EN DIRECT n'abanyarwanda baba bafite ibibazo bashaka kubabaza ku matwara, imiterere, ingamba, ibikorwa, gahunda... by'amashyaka yabo.
Nta mukuru w'ishyaka (yaba FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi yaba iriri muri opozisiyo rikorera mu Rwanda cyangwa mu mahanga) dushobora guhatira gufata ijambo no gusubiza ibibazo cyangwa kujya impaka n'abanyarwanda. Tuzabaha ijambo ari uko babishaka kandi babisabye. Nta n'umwe kandi tuzima guha urubuga abishatse.
Umukuru w'ishyaka wifuza guhabwa urubuga ku wa gatandatu agomba kubivuga hakiri kare, mbere yo kuwa kane w'icyumweru yifuza kuvugiraho, kugira ngo dupange neza gahunda kandi tubone umwanya wo kubimenyesha abanyarwanda batega amatwi Radio Ijwi Rya Rubanda.
Abandi banyamashyaka (abatari abayobozi b'amashyaka) bifuza kubona urubuga LIVE kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda nabo bazaruhabwa, ariko ku yindi minsi.
Twizere ko iyi gahunda ya Radiyo Ijwi Rya Rubanda izafasha cyane abanyamashyaka kugeza neza ibitekerezo byabo ku banyarwanda no kubatega amatwi kugira ngo bibafashe kugorora aho byaba ngombwa no gushyira mu bikorwa hakiri kare imikorere ya kidemokarasi twese duharanira. Izadufasha no kumenya abanyapolitiki bihisha rubanda cyangwa batinya demokarasi. Igihe kirageze cyo kwitoza kuvangura icyatsi n'ururo.