Mu Urubuga Rwa Twese rwo kuwa gatatu, hifujwe ko abayobozi b’amashyaka n’abandi bose babishoboye kandi babishaka bazahura mu Urubuga Rwa Twese rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31/05/2014 kugira ngo bungurane ibitekerezo ku ngingo irebana n'ABAKOZE JENOSIDE mu Rwanda.
Iyo abantu bakoresha imvugo yacuzwe na Leta ya FPR-Inkotanyi bita ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu Rwanda ngo ni 'jenoside yakorewe abatutsi', bakunze guhura n'ikibazo cyo gusobanura ku buryo bwumvikana abakoze iyo jenoside.
- Ese abavuga ngo jenoside yakozwe n’abahutu bari mu kuri?
- Ese abavuga ngo jenoside yakozwe n’abahutu “extremistes”, bari mu kuri?
- Ese abavuga ngo jenoside yakozwe n'interahamwe bari mu kuri?
- Ese abavuga ko jenoside yakozwe n'inkotanyi bari mu kuri?
- Ese abavuga ko jenoside yakozwe n'abatutsi bari mu kuri?
- Ese abavuga ko jenoside yakozwe n'abatutsi "extremistes" bari mu kuri
Mu by'ukuri, abakoze ayo mahano ni ba nde? Mu gihe abakoze ubwo bwicanyi bazwi cyangwa imitwe barimo izwi, kuki mu mvugo no mu nyandiko abantu babigoreka bagahitamo kubugereka ku bwoko ngo bwakozwe n'abahutu, cyangwa ngo bwakozwe n'abatutsi? Ese kwisegura ugerekaho 'exception' ngo "uretse ko atari bose", bivanaho ko icyo gihe uba wamaze kugereka icyaha ku bwoko muri rusange?
- Ese imvugo nk'iyo si imvugo nshyamiranyamoko?
- Ese bene iyo mvugo igereka icyaha ku bwoko niyo ikwiye gukomeza gukoreshwa koko? Abakiyitsimbarayeho babifitemo nyungu ki? Ni ba nde imvugo nk'iyo igereka icyaha ku bwoko ifitiye akamaro?
- Imvugo ihwitse kandi yerekana koko abakoze iyo jenoside yaba iyihe?
Muzaze tubijyeho impaka
Ari abahagarariye amashyaka, ari abahagarariye indi miryango nyarwanda cyangwa inkwakuzi mu gusesengura no gushishoza, mbatumiye mwese mu Urubuga Rwa Twese rwo kuri uyu wa gatandatu tariki 31/05/2014, aho tuzibanda kuri iyo ngingo irebana n’ABAKOZE JENOSIDE.
Isaha yo gutangira ikiganiro-mpaka ni saa 18h za nimugoroba, isaha y’i London.
Ibitekerezo byanyu mwese birakenewe, nyabuna. Nizeye ko muzahaboneka.
Imana ikomeze ibahe ubutwari n’ubushishozi mu mirimo mwiyemeje.
Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.