petereo

Ni kuri iki CYUMWERU taliki ya 14 /6/2015, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h) ku isaha y’i Kigali n’i Bujumbura. Bizaba ari saa kumi n’imwe (17h) ku isaha y’i Londres.

Radiyo Ijwi Rya Rubanda iraritse Abanyamashyaka ya politiki b’Abanyarwanda n’Abarundi kimwe n’abiyemeje gutanga umuganda wabo muri Societe civile .

Ikibazo cya politiki Abarundi bakomeje guhura nacyo muri iyi minsi ntabwo kikiri umwihariko w’Uburundi gusa. Kirareba bya hafi n’Abanyarwanda bahuje ibibazo bitari  bike n’Abarundi. Kirareba kandi Akarere kose k’ Ibiyaga Bigari kuko iyo inzu y’umuturanyi ifashwe n’inkongi udashobora gusasa ngo wiryamire nk’aho ntacyabaye, keretse uramutse uri umupfu !

Dore ibibazo bikomeye ikiganiro kizibandaho :

1)Umutekano uhagaze ute mu Burundi muri iki gihe ?

2)Icyo abo muri Opozisiyo bakeneye ni iki mu by’ukuri ?

3)Abo mu gice cya Perezida Nkurunziza bo se barifuza iki mu by’ukuri ?

4) Ese Perezida Nkurunziza afite koko uburenganzira bwo kongera kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu cy’u Burundi ?

5)Ese uku kwiyamamaza kwa Petero Nkurunziza hari aho guhuriye n’ukwa Paul Kagame ugomba kubanza guhindura « ingingo  ntayegayezwa y’101″y’Itegekonshinga  rigenga u Rwanda kugira ngo akunde yemererwe kuba umukandida mu mwaka w’2017 ?

6)Ese nta ruhari Leta y’u Rwanda ifite mu kaduruvayo kamaze iminsi gatesha umutwe abavandimwe b’Abarundi ?

7) Ni irihe somo  Abanyarwanda muri rusange n’Abanyapolitiki by’umwihariko twakwigira ku bibera i Burundi muri iki gihe ?

kagame_HT

Mwese muratumiwe, NTIMUCIKWE….