Ikiganiro-mpaka kuri Radio Ijwi Rya Rubanda none saa 18h00 GMT
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 08/01/2016, guhera saa 18h00 isaha y'i London, hateganijwe IKIGANIRO-MPAKA kuri Radio Ijwi Rya Rubanda.
Twisunze abayobozi b'amashyaka amwe atavuga rumwe na FPR-Inkotanyi hamwe n'inzobere mu by'amategeko, turafatanya gusesengura Itegeko-nshinga ry'u Rwanda nk'uko ryavuguruwe mu Ukuboza 2015, turebere hamwe twitonze iby'ingenzi byahinduwemo cyangwa byongewemo kandi twibaze ku ngaruka zabyo ku micungire ya demokarasi mu Rwanda muri iyi myaka iri imbere.
Ikiganiro-mpaka kiratangira saa 18h00 isaha y'i London.
Twibutse ko ushaka kugira uruhare mu kiganiro ahamagara kuri studiyo za Radio Ijwi Rya Rubanda akoresheje skype cyangwa telefone:
- skype ijwiryarubanda.
- cyangwa kuri tel +44 208 133 4417 (UK)
- cyangwa kuri tel +1 330 303 4200 (USA).
Ijwi Rya Rubanda.