Tega amatwi:
Ku tariki ya 9/2/2014, umugabo witwa Mubarak Kalisa ubu uba muri Australia wahoze ari umukada wa FPR-Inkotanyi mu Rwanda, muri Congo no muri Afurika y'Epfo yatanze kuri Radio Itahuka ikiganiro atanga ubuhamya ku buryo yamenye mbere y'igihe ko Inkotanyi zateguraga kwica Inkotanyi General Kayumba Nyamwasa muri Afurika y'Epfo.
Muri icyo kiganiro, mbere yo kuvuga ku birebana n'ibyo yavuganaga n'umwe mu bakoraga uwo mupangu wo kwica Nyamwasa, yafashe umwanya asobanura ku buryo burambuye ukuntu ari muri Afurika y'Epfo yamenyane n'umunyarwandakazi Speciose Mujawayezu wari uhaje gukoresha igifeki, hanyuma ambasade y'Inkotanyi aho muri Afurika y'Epfo ikagira uwo mudamu n'umugabo we Claudien wahoze mu ngabo z'u Rwanda ibikoresho byo kugira ngo babahuze na FDLR.
Ibyo uwo mugabo Mubarak yavuze kuri Speciose n'umugabo we ntibyabashimishije na gato ku buryo bashatse kugira icyo babivugaho.
Turabanza tubagezeho ibyo byatangajwe na Bwana Mubarak Kalisa kuri Radio Itahuka ku tariki ya 9/2/2014.
Nyuma muratega amatwi ikiganiro Radio Ijwi Rya Rubanda yagiranye na Madamu Speciose Mujawayezu, yasobanuye uko byamugendekeye muri Afrika y'Epfo, yamagana ibyamuvuzweho na Bwana Mubaraka Kalisa wahoze ari umukada wa FPR-Inkotanyi mu Rwanda, muri Congo no muri Africa y'Epfo.