Muri ibi bihe twese abaharanira ubutabera kuri bose twibwiraga ko twakwishimira ko inkotanyi-nkoramaraso ruharwa Karenzi Karake yatanga ibisobanuro mu nkiko ku marorerwa azwiho kuba yarakoze cyangwa yarahagarikiye, biratangaje kubona umugabo nka David Himbara twari dutangiye gukeka ko afite umutima mu gitereko afata ijambo akamenyesha isi yose ko iyo nkotanyi yamaze abantu mu Rwanda no muri Congo ari umuntu mwiza kandi w'umunyabwenge cyane ("In fact he is a good man, very intelligent, but he is part of a bad government"), ko ikibi gusa ari uko akora muri Leta mbi, ko na Karake ahubwo ari 'victim' wa 'system' yashyizweho n'izo nkotanyi ("I am sympathetic to the man because he is also a victim of the system")... Ndetse anagerekaho ngo "I am also very sympathetic to his cause". Iyo 'cause' avuga y'inkotanyi Karenzi Karake ni iyihe?
Nta na hamwe Himbara agaragaza ko umujenerali nk'uriya, washinzwe imirimo ikomeye cyane kuva yakwinjira mu nkotanyi, ufite ubu imirimo ikomeye y'ubutasi, ari imwe mu nkingi zikomeye z'iyo system David Himbara avuga ko arwanya.
Nta na hamwe Himbara avuga ko ari 'sympathetic' ku biciwe na Karenzi Karake bamaze imyaka irenga 20 bategereje ko ubutabera bwabibuka. Ahubwo akagerekaho ko azajya mu rukiko kwereka Karenzi Karake ko amushyigikiye ("I will go to court to show him solidarity").
Ese umugambi wa Himbara mu gutangaza amagambo nk'aya muri ibi bihe ni uwuhe? Gucanganyikisha se imitwe y'abatazi iby'i Rwanda kugira ngo babure icyo bafata n'icyo bareka? Gufasha se inkoramaraso zikurikiranywe kubona 'circonstances attenuantes', ngo amarorerwa ndengakamere yose zakoze azagerekwe gusa ku nkotanyi nkuru Paul Kagame kandi azi ko buri muntu akurikiranwa ku byaha bye bwite? Turizera ko Himbara azafata akanya akadufasha gusobanukirwa impamvu z'iyi mitekerereze ye agaragaje.
Dore ibyo David Himbara yatangarije abanyamakuru bo muri IBTimes UK mu cyongereza kuri uyu wa 23/06/2015 ku ifatwa ry'inkotanyi-nkoramaraso General Karenzi ufungiwe ubu i London.
<QUOTE>
David Himbara – who worked for Rwanda's President Paul Kagame as the head of strategy and policy and as his principal private secretary, and who now lives in London – told IBTimes UK: "This man is representing a government that is running a morgue everywhere, committing crimes, harassing Rwandans in exile, widely reported to be assassinating people."
"In my view it's a surprise that he hasn't been arrested before because he's been here [in the UK] several times," Himbara added, pointing out he was not aware of any suspension of the 2008 indictment.
"I know Karenzi very well and when I say that the law must be obeyed, I am not suggesting that he is guilty of anything. In fact he is a good man, very intelligent, but he is part of a bad government. But I can't say he is innocent as one has to be tried to be found guilty or innocent."
Himbara said that as a Rwandan, he feels sympathetic with Karake. "It might sound contradictory, but I am also very sympathetic to his cause as a compatriot. I will go to court to show him solidarity even though I totally despise the regime that he represents," he added.
"While I am sympathetic to the man because he is also a victim of the system, nonetheless he has to face the law."
<END QUOTE>.
Source: http://www.ibtimes.co.uk/rwanda-spy-chief-karenzi-karake-arrest-politically-motivated-says-andrew-mitchell-1507517.