Akarengane k'abaturage bo mu karere ka Burera mu ntara y'Amajyaruguru: urugero rwa Ntamukunzi Gregoire.
Iyi nkuru irabereka uburyo abaturage barenganywa bagahiragira hose mu butegetsi ariko bakabura uwabarenganura.
Ni inkuru y'umuturage Ntamukunzi Gregoire wo mu murenge wa Kinoni, mu karere ka Burera, intara y'Amajyaruguru. Urutoki rw'uwo muturage rwatwitswe n'umugabo Hategekimana Charles wubatse amatanura mu rutoki rwa Ntamukunzi ku buryo rwose rwangirikaye.Yiyambaje ubuyobozi mu nzego zose, ariko bakomeje kumurerega ku buryo nyuma y'imyaka irenga 5 yirukanka kuri icyo kibazo, ubuyobozi butaramurenganura. REMA niyo yonyine yabashije kwumva ikibazo cy'uwo muturage, inasaba ko yarenganurwa, ariko na n'ubu abayobozi b'akarere n'intara barabyirengagije...