Urukiko rwo mu Bwongereza rwafashe icyemezo: Bajinya na bagenzi be ntibazoherezwa mu Rwanda:
Kuwa kabiri tariki ya 22/12/2015 nibwo umujuji Emma Arbuthnot wo mu rukiko rwa Westminster Magistrates' Court yatangaje icyemezo yafashe mu rubanza Leta y'Inkotanyi iregamo abanyarwanda batanu isaba ko bakwoherezwa mu Rwanda guciribwa imanza zirebana n'ibyaha by'ihonyabwoko ngo bashinjwa.
Abo bagabo ni Dr Vincent Brown wahoze yitwa Vincent Bajinya, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo, Celestin Mutabaruka na Celestin Ugirashebuja. Bose ni abo mu bwoko bw'abahutu.
Urukiko rwemeje ko abo bagabo batakoherezwa mu Rwanda kubera ko rufite ibimenyetso bigaragaza ko nta butabera buhwitse bashobora kubonayo.
Kubera ko dosiye y'abo bagabo ari nini cyane, Juji Arbuthnot ntiyayisomye icarubanza ryose. Yasobanuye mu magambo make icyemezo yafashe cy'uko abaregwa batsinze, maze aha ababuranyi bose dosiye ikubiyemo uko urubanza rwaburanwe n'ibyo yashingiyeho yemeza ko nta butabera babona baramutse bohererejwe Leta y'Inkotanyi.
Juji akimara gutangaza icyo cyemezo, abanyarwanda n'inshuti zabo bari baje ari benshi kwumva isomwa ry'urubanza biruhukije, bahita bakoma amashyi y'urufaya, berekana ko bishimiye cyane uwo mwanzuro w'urukiko.
Uhagarariye Ministere Public muri urwo rubanza yahise avuga ko Leta y'Inkotanyi iteganya kujurira. Agomba kuba yajuriye mu gihe cy'ibyumweru bibiri.
Twibutse ko no mu mwaka w'2009, urukiko rwo mu Bwongereza rwari rwaciye urubanza rwemeza ko Leta y'Inkotanyi itsinzwe, ko bane muri bo baregwaga icyo gihe batakwoherezwa mu Rwanda kubera imikorere idahwitse y'ubucamanza n'ubuRtegetsi bw'itoteza n'igitugu birangwa mu Rwanda.
Twibutse kandi ko kugeza ubu nta mututsi n'umwe rukumbi urigera ukurikiranwa ku byaha by'ihonyabwoko byakorewe haba mu Rwanda, haba mu Burundi ndetse no muri Kongo.
Muri iyi video, Dr Vincent Brown alias Vincent Bajinya aradutangariza uko we na bagenzi be bakiriye icyemezo cy'umucamanza cyo kutaboherereza Leta y'Inkotanyi.