Uwemera demokarasi ntatinya kujya mu matora. Nibyo?
Ujya mu matora mu Rwanda aba ari gushyigikira Leta y'Inkotanyi. Nibyo?
Igice cya 3 cy’Ikiganiro-mpaka cyo kuwa gatanu tariki ya 8/1/2016 cyahuriwemo n’impuguke mu by’amategeko Profeseri Charles Kambanda hamwe n’abayobozi b’amashyaka 3 atavuga rumwe na FPR-Inkotanyi aribo Maitre Bernard Ntaganda uyobora ishyaka PS Imberakuri, Bwana Frank Habineza uyobora ishyaka Democratic Green Party, na Padiri Thomas Nahimana uyobora ishyaka Ishema.
Muri iki gice, turakomeza twibaze ku byiza cyangwa ibibi bijyana no guhitamo kwemera cyangwa kwanga kujya mu matora abanyarwanda bahamagarwamo n'Inkotanyi.