Tega amatwi:
Ku munsi w'ubunane, kuwa gatatu tariki ya 01/01/2014 nimugoroba nibwo Radio Ijwi Rya Rubanda yatangarije abanyarwanda n'abanyamahanga inkuru y'incamugongo y'uko Colonel Patrick Karegeya yivuganywe n'abagizi ba nabi muri Hotel y'i Johannesburg muri Afurika y'Epfo.
Icyo gihe byavugwaga ko yazize uburozi, ariko nyuma y'ikiganiro byaje kumenyekana ko Polisi ya Afurika y'Epfo yasanze bamunize.
Patrick Karegeya yari umwe mu nkotanyi zikomeye zashwanye na shebuja Paul Kagame maze zigeze hanze zishinga ishyaka RNC - Ihuriro Nyarwanda rivuga ko rirwanya Kagame rikaba ariko ritarwanya umuryango w'inkoramaraso FPR-Inkotanyi zashinze zikanakorera zishishikaye igihe kirekire.