Ni mpamvu ki amwe mu mashyaka atavuga rumwe na FPR-Inkotanyi yahisemo kwanga kujya gutora, andi ahitamo gushishikariza abanyarwanda kujya gutora 'Oya'.
Igice cya 2 cy’Ikiganiro-mpaka cyo kuwa gatanu tariki ya 8/1/2016 cyahuriwemo n’impuguke mu by’amategeko Profeseri Charles Kambanda hamwe n’abayobozi b’amashyaka 3 atavuga rumwe na FPR-Inkotanyi aribo Maitre Bernard Ntaganda uyobora ishyaka PS Imberakuri, Bwana Frank Habineza uyobora ishyaka Democratic Green Party, na Padiri Thomas Nahimana uyobora ishyaka Ishema.
Muri iki gice, turabaza amashyaka atavuga rumwe na FPR-Inkotanyi impamvu amwe yahisemo kwanga kujya gutora, andi agahitamo gushishikariza abanyarwanda kujya gutora 'Oya'.