Inkotanyi zivuga ko ziri muri opozisiyo zishigikiye umugambi wa Leta y'inkotanyi wo gutsemba impunzi ziri muri Congo.
Inyandiko yasohowe n'inkotanyi Noble Marara kuri 19/01/2015 mu kinyamakuru ayobora Inyenyerinews iragaragaza ko inkotanyi ziri hanze zivuga ko ziri muri opozisiyo zibabajwe n'uko impunzi z'abahutu ziri muri Congo zitarongera gusukwaho ibisasu.
Ubu twavuga se iki ku nkotanyi zibeshya ko ziri muri opozisiyo, ariko zigakomeza gukorera propagande Leta y'Inkotanyi nk'uko Inkotanyi Noble Marara yabigenje muri iyo nyandiko yise ngo: "FDLR iri mu migambi yo kwigira abere ihimbira ibinyoma Leta y’ u Rwanda"?
Theobald Rutihunza ku iyicwa rya Anne-Marie Mukandoli no ku itekinika rya FPR-Inkotanyi (2)
Iki ni igice cya 2 ari nacyo cya nyuma cy'ikiganiro Radio Ijwi Rya Rubanda yagiranye na Bwana RUTIHUNZA THEOBALD wari Prefe wa Prefegitura ya Cyangugu igihe Inkotanyi zicaga Burugumestri wa Komine Karengera Madamu ANNE-MARIE MUKANDORI adutekerereza zimwe mu ngorane yahuye nazo igihe yakoreraga Leta y'Inkotanyi, anatubwira ukuntu itekinika ryazo ryaje kumugerekaho icyaha cyo kugambanira no kwicisha uwo muburugmestri.
Abahoze muri FPR-Inkotanyi nimugorore imyumvire n’imvugo


Mu nyandiko uwiyita Martin Ntiyamira yashyize kuri facebook ku tariki ya 14/05/2014, inyandiko yise Kwamagana akarengane ka Kizito Mihigo n'Abanyarwanda: Ubutumwa bugenewe Abacikacumu n'Abanyarwanda bose muri rusange, uwiyita Martin Ntiyamira kuri facebook arandika agira ati:
<quote>
Italiki 01/10/1990 Abana b'Abanyarwanda bafashe intwaro bitangira kwibohora ingoyi y'ingoma mbisha yari ibarembeje, ntabwo tuzemera ko amaraso n'ubuzima bwabitangiye igihugu cyacu ngo gicikemo akarengane bizaba impfabusa, n'ubu niba leta itunamuye icumu ngo ihindure imikorere mumaguru mashya, Abanyarwanda twiteguye kongera kwitangira igihugu cyacu!
<end quote>
Bene iyo mvugo ngorekamateka ntikwiye gukomeza kwihanganirwa. Ngo "Italiki 01/10/1990 Abana b'Abanyarwanda bafashe intwaro bitangira kwibohora ingoyi y'ingoma mbisha yari ibarembeje"!
Ku wiyita Martin Ntiyamira,
Uracyafite koko umugambi wo kujijisha cyangwa kwikuza? Kuki ushaka kudushinyagurira no kutubyoroga inkota mu gisebe? Mbega akanyaro?
Ibyakozwe ku tariki ya 01/10/1990 ni amahano yakozwe n'amashitani yiyita "Abana b'Abanyarwanda", ibirura byiyambitse impu z'intama.
Abantu bafata icyemezo cyo kujya gusenya igihugu, bakabiba urwango n'urupfu aho banyuze hose, imyaka igashira indi igataha, ntushobora kuvuga ko abo ari 'Abana b'Abanyarwanda'. Ahubwo wabita 'Abanzi b'Abanyarwanda'.
Wowe wiyita Martin Ntiyamira n'abo mwafatanyije uwo mugambi mubisha. Mwibuke neza ko:
- Tariki ya 01/10/1990 si itariki yerekana ubutwari, si itariki yo kurata.
- Ni itariki abana b'abanyarwanda bose, bo mu moko yose, bagushije ishyano biturutse kuri mwebwe.
- Ni itariki yerekana ubugome ndengakamere bw'intagondwa zitakigira ubumuntu.
- Ni itariki mwagombye mwese kwicuza kuba mwarakozeho ibyo mwakoze.
Ntimuzongere rero kuyogeza no kuyishyira imbere. Kuva ubu nimugorore imvugo yanyu kandi mubwire n'abo mwafatanyije uwo mugambi mubisha bose kugorora imvugo no kuvugurura ingengabitekerezo mwagendeyeho kugeza ubu.
Nimucike rwose kuri iyo ngeso yo gukuririza inkozi z'ibibi n'inkoramaraso muvuga ngo zafashe "intwaro zitangira kwibohora ingoyi y'ingoma mbisha yari ibarembeje"!
MWAVANYEHO INGOMA MBISHA MUSHYIRAHO IKI?
Niba muri mu bangara ubu se, MURANGAZWA N'IKI niba mwaragenzwaga no kwibohora ingoyi y'ingoma mbisha?
Wowe wiyita Martin Ntiyamira,
Niba uri mu bafashe intwaro mugatera u Rwanda mukica abanyarwanda kuva ku tariki ya 01/10/1990, uri inkoramaraso nk'izindi zose, ugomba kuzabibazwa uko bizagenda kwose.
Wowe n'abo mwafatanyije mwagombye KWICUZA MUBIKUYE KU MUTIMA icyemezo mwafashe cyo kudusenyera igihugu, cyo kutwicira ababyeyi, abana, abavandimwe n'inshuti (abahutu, abatutsi, abatwa, abavukamahanga...) mu bugome ndengakamere, none igihugu kikaba gicura imiborogo kuva icyo gihe.
Wowe n'abo mugifite ingangabitekerezo imwe nimucishe make, MUSABE IMBABAZI zo kuba mwarayobotse (yenda mudashishoje) umuryango nkoramaraso RPF-Inkotanyi washinzwe n'intagondwa z'abatutsi zari zifite ingengabitekerezo yo kubiba urwango n'urupfu no gushyira abana b'abanyarwanda ku ngoyi ikaze kurusha izabayeho kuva isi yaremwa.
Mwaje mwica, mubiba urwango mu benegihugu, mwimika ingoma mbisha, none ngo mwaje muzanywe no kwibohora ingoyi y'ingoma mbisha?
Niba mushaka ko twumvikana, nimujye mwitondera amagambo muvuga, mwirinde kutwibutsa amabi mwadukoreye mwirata nk'aho mwakoze igikorwa kigomba gushimwa cyangwa kwogezwa.
Kubera kuba mubarirwa mu babaye cyangwa abashyigikiye inkoramaraso z'inkotanyi zitugejeje twese ahangaha, MWAGOMBYE GUKORWA N'IKIMWARO KIDASHIRA, MUKAGENDA BURI GIHE MWUBITSE URUTWE AHO MUNYUZE HOSE.
Turabihanganira kuko dushaka kwongera kwubaka u Rwanda twese twisanzuramo, ariko HARI AKARONGO MUGOMBA KWIRINDA KURENGA kwirinda kurenga. Gushinyagurira abanyarwanda b'abanyamahoro, mugomba kubireka burundu. Mujye muhora mubizirikana.
Mubyumve neza rero mwese abafatanyije muri gahunda y'inkotanyi yo kworeka u Rwanda: NTIMUZONGERE gukora reference ku tariki ya 01/10/1990 nk'aho ari itariki ishobora kugira abanyarwanda bazima itera ishema.
Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.
Ijambo rutwitsi ry’inkoramaraso Paul Kagame bucya twibuka Ubwigenge bw’u Rwanda
Ijambo rutwitsi rya Paul Kagame kuri 30/06/2013, buracya hibukwa umunsi w'Ubwigenge bw'u Rwanda.
Banyarwanda, banyarwandakazi,
Nimutege amatwi, nyabuna, iri jambo Perezida Kagame uyobora Leta y'Inkotanyi, yagejeje ku rubyiruko no ku banyarwanda, ku tariki ya 30/06/2013, buracya twibuka umunsi u Rwanda rwaboneyeho Ubwigenge.
Munyijeje ko muritega amatwi? Cyangwa biranyura mu gutwi kumwe bisohokere mu kundi?
Nguwo Kagame, uwo n'abashinyaguzi batagitinyuka kwita 'umubyeyi w'igihugu'.
Abumva ko ikibazo cy'amoko ataricyo kigejeje u Rwanda aharindimuka, nimutege amatwi inkoramaraso, rutwitsi, mushinyaguzi, Paul Kagame.