Iki ni igice cya 3 kuri 7 bigize ibyavugiwe mu Urubuga Rwa Twese rwo kuwa gatanu tariki ya 16/01/2015 ku birebana n'inama y'amashyaka yabereye i Paris ku tariki ya 10/01/2015 ku kibazo cyo gutabariza impunzi z'Abanyarwanda ziri muri Congo zarokotse jenoside ya Leta y'Inkotanyi, zirimo n'abasanzwe bazirwanaho bibumbiye muri FDLR.
Amashyaka aratabariza impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo – igice cya 2/7.
Iki ni igice cya 2 kuri 7 bigize ibyavugiwe mu Urubuga Rwa Twese rwo kuwa gatanu tariki ya 16/01/2015 ku birebana n'inama y'amashyaka yabereye i Paris ku tariki ya 10/01/2015 ku kibazo cyo gutabariza impunzi z'Abanyarwanda ziri muri Congo zarokotse jenoside ya Leta y'Inkotanyi, zirimo n'abasanzwe bazirwanaho bibumbiye muri FDLR.
Inkotanyi zishe data binshengura umutima imyaka 20 yose – Abdallah Akishuli
Inkotanyi zishe data, mbigira ibanga ariko binshengura umutima imyaka 20 yose. Ubu niyemeje kudakomeza kuzibikira ibanga.
Tega amatwi:
Bwana Abdallah Akishuli, umututsi wakoreye inkotanyi igihe kirekire, aratubwira mu magambo arambuye ukuntu ise yishwe n'inkotanyi n'uruhare Deus Kagiraneza usigaye aba mu Bubiligi yagize mu iyicwa rye.
Abdallah Akishuli yayobotse FPR-Inkotanyi yabishyuhiye rwose, yumva koko ko zari zifite umugambi wo kuvana akarengane mu Rwanda.
We na se bagiye gufatanya nazo, ariko se ntibyamuhiriye kuko, aho kugira ngo zimureke azifashe nk'uko yari yabyiyemeje n'umutima we wose, ahubwo zamuhembye kumukubita agafuni nk'uko zabigiraga ku bantu bose zabaga zifite impamvu yo kutekereza ko bashobora kuzikemanga no kuzigorora.
Ese aho nyuma y'imyaka 25 ishize kuva aho Bwana Abdallah Akishuli yasangiye FPR-Inkotanyi, yaba ubu yicuza kuba yarisunze akanakorera uwo umuryango w'inkoramaraso washinzwe kandi ugacungwa n'abatutsi b'intagondwa baranzwe kuva kera n'ubugome ndengakamere?
Nimutege amatwi ubuhamya bwa Bwana Akishuli.
Ibyavugiwe mu Urubuga Rwa Twese rwo ku tariki ya 10/08/2013 – Umutumirwa: Abdallah Akishuli
Tega amatwi:
Gahunda ya Leta y'Inkotanyi yo kugira Abatutsi abavictimes no guhatira Abahutu gusaba imbabazi iracyavugisha menshi.
Ku tariki ya 10/08/2013, mu mwanya wagenewe Urubuga Rwa Twese, Radiyo Ijwi Rya Rubanda yahaye ijambo Bwana Abadallah Akishuli, imuha umwanya uhagije wo kwibwira abanyarwanda no gusobanura ibikubiye mu nyandiko ye aherutse gutangaza yitwa
Akishuli ati: “Sinzicuza icyaha ntakoze kandi sinifuza n’uzicuza mu izina ryanjye”.
Mushobora gutega amatwi ibyavugiwe muri icyo kiganiro byose. Kubera ko byamaze igihe kirekire, muri iyi nyandiko turabibagezaho mu byiciro 2.
Mushobora kujya ku urubuga rw'Ijwi Rya Rubanda mukatubwira icyo mutekereza ku bitekerezo byatanzwe muri icyo kiganiro.