Bwana Bukeye Joseph uhagarariye ishyaka FDU-Inkingi aratuganiriza ku bijyana n'imyigaragambo yabereye i Buruseli kuri 11/02/2015, yari igenewe gutabariza impunzi z'abanyarwanda ziri muri Congo no gusaba ko hashyirwa igitutu kuri Leta y'Inkotanyi kugira ngo amahoro, ubwiyunge n'ubwisanzure bigaruke mu Rwanda.
Demokarasi muri FDU-Inkingi – Dr Mwiseneza Emmanuel aragaya Musangamfura na Nkiko
Dr MWISENEZA EMMANUEL niwe wari urongoye ilisiti y'abakandida yariho MUSANGAMFURA Sixbert na BICAMUMPAKA Madeleine. Aratubwira mu magambo arambuye uko ibintu byagenze, inama yakoresheje abari kuri lisiti ye, n'ukuntu abo babiri aribo bahisemo gusabota kongere bakanga kuyizamo kandi ariho ibibazo ikipe ye yabazaga byagombaga kubonerwa ibisubizo.
Muri iki kiganiro Dr Mwiseneza Emmanuel yagiranye na Radio Ijwi Rya Rubanda, yagaragaje ko mu gushaka kuburizamo kongere ya FDU-INKINGI, Bwana NKIKO NSENGIMANA na MUSANGAMFURA berekanye ko batitaye na gato ku mahame ya kidemokarasi.
Demokarasi muri FDU-Inkingi: Ikiganiro-mpaka kuri uyu wa gatatu – saa 18h y’i London
IKIGANIRO-MPAKA kuri uyu wa gatatu - saa 18h isaha y'i London:
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24/09/2014 saa 18h isaha y'i London, kuri Radio Ijwi Rya Rubanda mu Urubuga Rwa Twese, turaha urubuga ba Bwana MUSANGAMFURA SIXBERT na BAHUNGA JUSTIN batugezeho inkwumve unyumve ibirebana n'icunga ry'amatwara ya kidemokarasi mu ishyaka ryabo FDU-Inkingi.
Ababishaka mushobora guhamagara muri situdiyo mukabaza en direct ibibazo mwifuza kugeza kuri abo 'banyapolitiki' bombi.
Abatari bushobore guhamagara mushobora kwohereza ibibazo byanyu mukoresheje iyi facebook cyangwa email.
Guhamagara muri studio:
1) Skype: ijwiryarubanda
2) Tel UK: +44 208 133 4417
3) Tel USA: +1 330 303 4200.
Email mwakwoherezaho ibibazo (ku batazabona uburyo bwo guhamagara en direct muri studio): ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com.
Ibitekerezo byanyu birakenewe kugira ngo twese dufatanye gufasha amashyaka yo muri opozisiyo nka FDU-Inkingi gutera intambwe mu cyerekezo cya demokarasi itagira amakemwa.
Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.
Ibyabaye muri FDU-Inkingi byongeye kubyutsa cya kibazo : “Abayobozi dushaka ni bantu ki?”
Muri iyi minsi, hari abumvise uko Nkiko Nsengimana yafashe WENYINE icyemezo cyo gusubika kongere y'ishyaka yari iteganijwe mu Bubiligi, bariyamirira ngo yakoze ishyano, ngo ni UMUNYAGITUGU, ngo ntagendera ku mahame ya KIDEMOKARASI, n'ibindi n'ibindi...
Hari n'abamushimye ngo ni akagabo, ngo umuyobozi ni uzi gufata ibyemezo igihe abona ari ngombwa, ngo abayoborwa ntibagombye kwinubira gukurikiza ibyemezo byafashwe n'umuyobozi wabo iyo basanzwe bamwemera...
Hari abumvise uko Musangamfura Sixbert yafashe icyemezo cyo kutajya muri kongere y'ishyaka yari iteganijwe mu Bubiligi, bariyamirira ngo ibintu byacitse, ngo yatangiye kurimanganya kubera kubona ko ilisiti yariho yari ifite amahirwe make yo guhabwa intebe z'ubutegetsi mu ishyaka, ngo ntagendera ku mahame ya kidemokarasi, n'ibindi n'ibindi...
Hari abumvise uko abarwanashyaka BANZE gukurikiza icyemezo cyari cyafashwe na Nkiko wenyine nta rwego rw'ishyaka agishije inama, bariyamirira ngo ibintu byacitse, ngo abarwanashyaka ntibagombye gukora kongere ngo yemerwe ngo kubera ko hari umuntu utashatse kuyizamo, ngo ntibagendera ku mahame ya kidemokarasi, n'ibindi n'ibindi...
Kuri njye, nta kuvuga ko ibintu byacitse. Ahubwo ndasanga ibintu biri kujya mu buryo.
Mu mezi ashize hakomeje kuvugwa ukuntu mu bihe tugezemo ari ngombwa ko dufata umwanya uhagije wo kugena ku buryo bugaragara ibintu 2 by'ingenzi:
1) Imico, imyifatire, imyumvire n'ubushobozi dushaka byanze bikunze kubona mu muyobozi wo mu rwego, urwo arirwo rwose.
2) Ubusembwa (ibyasha) tudashobora kwemera ku muyobozi wo mu rwego, urwo arirwo rwose.
Hari abibwiraga ko gukora uwo mwitozo atari ngombwa, ariko ngira ngo bitangiye kugaragarira benshi ko nitutagena mbere y'igihe ibigomba kuranga abayobozi twifuza, tuzaba twihemukira kuko tuzahora twinubira kugira abayobozi dufite kandi ibyasha bazwiho bwarashoboraga gutuma baticazwa ku ntebe y'ubuyobozi.
Ikibazo rero ntikiri ku bahatanira kutuyobora, kiri kuri twe tuyoborwa.
Ese akazi kacu ko kugena ibiranga abayobozi dushaka, tubuzwa n'iki kugakora?
Ibyabaye muri iyi minsi mu ishyaka FDU-Inkingi byagombye kuduha isomo rihamye rituma duhamya koko icyerekezo dushaka gufata, ariko mbere ya byose tugashyira ku rupapuro ku buryo bugaragara, ibigomba kuranga abashaka kutuyobora n'ubusembwa butihanganirwa bugomba gutuma tubaha akato rugikubita.
Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.
- 1
- 2
- 3
- …
- 5
- Next Page »