Iki ni igice cya 3 kuri 7 bigize ibyavugiwe mu Urubuga Rwa Twese rwo kuwa gatanu tariki ya 16/01/2015 ku birebana n'inama y'amashyaka yabereye i Paris ku tariki ya 10/01/2015 ku kibazo cyo gutabariza impunzi z'Abanyarwanda ziri muri Congo zarokotse jenoside ya Leta y'Inkotanyi, zirimo n'abasanzwe bazirwanaho bibumbiye muri FDLR.
Amashyaka aratabariza impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo – igice cya 2/7.
Iki ni igice cya 2 kuri 7 bigize ibyavugiwe mu Urubuga Rwa Twese rwo kuwa gatanu tariki ya 16/01/2015 ku birebana n'inama y'amashyaka yabereye i Paris ku tariki ya 10/01/2015 ku kibazo cyo gutabariza impunzi z'Abanyarwanda ziri muri Congo zarokotse jenoside ya Leta y'Inkotanyi, zirimo n'abasanzwe bazirwanaho bibumbiye muri FDLR.
Amashyaka aratabariza impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo – igice cya 1/7.
Iki ni igice cya 1 kuri 7 bigize ibyavugiwe mu Urubuga Rwa Twese rwo kuwa gatanu tariki ya 16/01/2015 ku birebana n'inama y'amashyaka yabereye i Paris ku tariki ya 10/1/2015 ku kibazo cyo gutabariza impunzi z'Abanyarwanda ziri muri Congo zarokotse jenoside ya Leta y'Inkotanyi, zirimo n'abasanzwe bazirwanaho bibumbiye muri FDLR.
Urubuga Rwa Twese kuri uyu wa gatanu tariki ya 16/01/2015
Mbere na mbere nongeye kubifuriza mwese abakunzi ba Radio IRR Umwaka Mushya Muhire w'2015.
Mu itegura rya Noheri n'Ubunani twabaye dusubitse ibiganiro by'Urubuga Rwa Twese twari tumaze kumenyera. Ukwezi kwose kurashize kuva twihaye akaruhuko gato, kandi rwose kari gakenewe. Hagati aho hari benshi bagiye bandika cyangwa bahamagara babaza igihe tuzagarurira Urubuga Rwa Twese.
Ubu ndagira ngo mbamenyeshe ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 16/01/2015 duteganya Urubuga Rwa Twese rwa mbere muri uyu mwaka w'2015.
Ruzatangira saa 18h isaha y'i London nk'uko bisanzwe.
Muri urwo rubuga rwa twese nifuza ko twakwibanda ku kibazo cy'impunzi z'Abanyarwanda ziri muri Congo zacitse ku cumu rya Leta y'Inkotanyi, zikaba zarashoboye kurokoka zibifashijwemo n'umuryango FDLR w'abiyemeje kuzirinda no kuzirwanaho.
Hari amashyaka aherutse guhurira i Paris mu Bufaransa kugira ngo yigire hamwe ingamba zafatwa kuri icyo kibazo cy'impunzi ziri muri Congo zirimo n'abagize FDLR. Abahagarariye ayo mashyaka barahabwa by'umwihariko umwanya kugira ngo batugezeho mu magambo arambuye ibirebana n'itumirwa ry'iyo nama, imyanzuro yavuyemo n'ibiriho bikorwa ubu kugira ngo ibiteganijwe muri iyo myanzuro bizagerweho.
Ni mu Urubuga Rwa Twese rero rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 16/01/2015 rutangira saa 18h isaha y'i London.