Iri ni ibwirizabutumwa rya Bwana Benjamin Mukunzi uvuka muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yiyeguriye umurimo w'Imana.
Reka twumve uko adushishikariza kwubaha Imana igihe cyose.
Urubuga rw'Abaharanira Demokarasi mu Rwanda
Iri ni ibwirizabutumwa rya Bwana Benjamin Mukunzi uvuka muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yiyeguriye umurimo w'Imana.
Reka twumve uko adushishikariza kwubaha Imana igihe cyose.
Mme Esperance Mukashema, umubyeyi w'umwana Richard Shema wishwe n'Inkotanyi ku tariki ya 05/06/1994 igihe Inkotanyi ziyobowe na Kabandana na Gumisiriza zateranyirizaga abihayimana mu cyumba maze zikabica, arakomeza gutakamba asaba ko abamwiciye umwana bakwisobanura imbere y'ubutabera.
Muri iyi minsi, nyuma y'aho amenyeye ko General Kabandana, umwe mu bagize uruhare mw'iyicwa ry'imfura ye, yidegembya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ahagarariye igisirikari cy'Inkotanyi muri Ambasade y'u Rwanda, Esperance yandikiye Bwana John Kerry ushinzwe Ububanyi n'Amahanga muri Amerika, amugezaho akababaro ke kandi amusaba ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafata icyemezo kuri iyo nkotanyi-nkoramaraso izwi Brigadier General Kabandana.
Muri iyo barwa ye yanditse ku tariki ya 18/02/2013, Mme Esperance Mukashema aragira ati:
Abantu bakoze ibyaha bihanwa mu rwego mpuzamahanga, harimo ibyaha by'intambara, ibyaha byibasira inyoko-muntu, na jenoside ntibagombye na rimwe kwemererwa gukora nk'abadiplomates muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Akomeza agira ati: Ikindi kandi ibihugu bifite inshingano idakuka mu rwego rw'amategeko mpuzamahanga yo guhana abantu bari ku butaka bwabyo bakoze bene ibyo byaha cyangwa se kubohereza mu bihugu bishobora kandi bifite ubushake bwo kubikora.
Muri iyo baruwa yandikiye Bwana John Kerry ushinzwe Ububanyi n'Amahanga muri Amerika, agaha kopi Perezida Barack Obama, Mme Esperance Mukashema arasobanura icyo yifuza agira ati:
Icyo iyi barwa igamije ni ugusaba Ministeri mushinzwe, gukoresha ububasha bwose ihabwa n'amategeko yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo Generali Kabandana ajyanwe mu nkiko kubera ibyaha yakoze, cyangwa se nibura, abuzwe gukomeza imirimo ashyinzwe nk'uhagarariye igisirikari aho muri Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyo barwa y'umubyeyi Esperance Mukashema iherekejwe n'inyandiko y'amapaje 3 ikubiyemo ubuhamya bwe ku bwicanyi Inkotanyi zakoreye i Gakurazo ku tariki ya 5/6/1994 igihe zicaga zabiteguye neza abepiskopi hamwe n'abandi bihayimana benshi ba Kiliziya Gatolika, n'umwana we Richard Sheja wari ufite imyaka 6 icyo gihe.
Ubwo buhamya bwa Esperance abutangira agira ati nanjye ubwanjye narokotse jenoside. Ndi umututsikazi n'ababyeyi banjye bombi bari abatutsi. Nyakwigendera umugabo wanjye nawe yari umututsi akaba yarishwe n'Interahamwe jenoside igitangira. Ati nagize Imana yo kurokoka ibitero byahitanye benshi mu muryango wanjye, nshobora guhungira mu kigo cy'abafurere b'abayozefiti i Gakurazo muri Gitarama. Ati Abafurere b'abayozefiti baraducumbikiye baraturinda njye n'abandi batutsi benshi mu gihe cya jenoside kugeza mu kwa 6 ingabo z'Inkotanyi zigarurira akarere ka Gitarama. Ati ubu rero ni ubuhamya bwanjye bwite, bwerekana ibyo njye ubwanjye niboneye, birebana n'itsemba ryakozwe n'ingabo z'Inkotanyi i Gakurazo, umwana wanjye Richard Sheja akaba ari umwe mu bariguyemo.
Esperance Mukashema arangiza ibaruwa yandikiye Minisitiri wa Amerika John Kerry, yihanangiriza Leta ya Amerika agira ati: "General Kabandana aramutse akomeje guhabwa uburenganzira bwo guhagararira igisirikari muri Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, njyewe na bamwe mu bandi bakomerekejwe n'amarorerwa yavuzwe mu buhamya bwanjye tuzashakisha nta kabuza uburyo bwose bushoboka bwemewe n'amategeko kugira ngo Generali Kabandana akurikiranweho ibyaha yakoze, haba mu nkiko zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa mu nkiko z'ibindi bihugu bishobora kandi bifite ubushake bwo gucira urubanza Generali Kabandana hakurikijwe principe ya "universal juridiction".
Twibutse ko kuri Radio Itahuka Esperance Mukashema yanyujijeho ibiganiro asobanura uko Inkotanyi zishe umwana we wari warokotse ubwicanyi bw'Interahamwe, ibyo biganiro bikaba byaruzuzaga ubuhamya yatanze mbere na mbere mu mwaka ushize kuri radio Ijwi Rya Rubanda.
Nyabuna nimufashe uwo mubyeyi, kimwe n'abandi bahekuwe n'Inkotanyi-nkoramaraso, gusaba ko ubutabera bwahabwa abazize ubugome bwazo, baba abahutu baba abatutsi.