Abanyarwanda twese twishimiye cyane ko Ubwongereza bwataye muri yombi imwe mu nkoramaraso z'amarere zo mu nkotanyi, ariwe Lieutenant-General Emmanuel Karenzi Karake, umukuru w'ikigo NISS gishinzwe ubunetsi mu Rwanda.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 22/06/2015, Urukiko rw'i Wenstminster mu mujyi wa London rwemeje ko akomeza gufungwa, akazongera kwitaba urukiko kuwa kane tariki ya 25/06/2015.
Impapuro zita muri yombi Inkotanyi Karenzi Karake zatanzwe n'urukiko rwo mu gihugu cya Espagne rumushinja kuyobora itsemba ry'abaturage mu Rwanda no muri Congo, ndetse no kugira uruhare rukomeye mu iyicwa ry'abaspanyole 3 bakoraga mu muryango Medicos del Mundo hamwe n'umupadiri wo muri Canada witwaga Guy Pinard.
Karenzi Karake ni umwe mu nkotanyi-nkoramaraso 40 ziri ku rutonde rw'abo urukiko rwo muri Espagne rwatangiye mandat d'arret international, na n'ubu zicyidegembya mu Rwanda. N'izo zicyidegembya nazo igihe cyazo cyo gutabwa muri yombi kiri hafi.
Nta shiti, turagenda buhoro buhoro twegera igihe inkotanyi-nkoramaraso zizaryozwa amarorerwa zakoreye abanyarwanda, abanyekongo n'abandi banyamahanga.