Tega amatwi:
Reka mare agahinda inkorabufuku yo ku Ikaze Iwacu.
Mu kinyamakuru cyo kuri internet Ikaze Iwacu, hasohotse inyandiko yanditswe n'umuntu wiyita "a correspondent" ku tariki ya 4/10 mu cyongereza no ku tariki ya 7/10 mu gifaransa.
Nk'uko musanzwe mubizi, sinkunda abantu abo aribo bose bihisha inyuma ya mudasobwa bagashishimura inyandiko zuzuyemo ibitekerezo, ntibagire ubutwari bwo kuvuga abo aribo kandi bakaba bafite n'ubwoba bw'uko hagibwa impaka ku mugaragaro ku bitekerezo batanze.
Mubyo iyo nkorabufuku yo kuri Ikaze Iwacu yiyita ngo "Correspondant" yanditse, yavuze ko ngo yatewe agahinda n'uko mu gihe abandi bamaganaga inkoramaraso Kagame i Toronto muri Canada, hari iradiyo ikorera kuri internet yo yariho ivuga ku Inkotanyi Rudasingwa Theogene.
Yewe nkorabufuku yo kuri Ikaze Iwacu,
Ubwo se koko abakora bufuku mutinya no gusinya inyandiko mwanditse mwatinyutse kugera i Toronto ngo mufotorwe mu bamaganaga Inkotanyi Kagame? Niba waratinyutse kujya i Toronto kuvugiriza induru Kagame n'abamushyigikiye, ubwo butwari wabukuye hehe niba udashobora no kubona ubwo guhamagara Radio Ijwi Rya Rubanda ngo uyibwire inkwumve unyumve ikikuri ku mutima? Niba waragiyeyo rwose winyaye mu isunzu, uri uwo gushimirwa nta shiti.
Ariko kugerekaho ngo watewe agahinda n'uko Radio Ijwi Rya Rubanda yashyizeho ibiganiro by'inkotanyi Rudasingwa aho kwitafatanya n'abandi mu kwamagana inkotanyi Kagame uwo munsi, ibyo birantera kukwibazaho.
Ese aho ye, igihe twizihizaga isabukuru ya Kamarampaka, hari agahinda waba waratewe n'amaradiyo ataragize icyo avuga ku butwari bw'impirimbanyi za demokarasi zayoboye revolusiyo ya rubanda?
Igihe twibukaga abasenyeri bishwe n'inkotanyi, tugakora noveni, waba waratewe agahinda n'amaradiyo ataragize icyo avuga ku nkotanyi zatsembatsembye inzirakarengane muri 94?
Igihe ku tariki ya 6/4 twamaganaga inkotanyi-nkoramaraso zishe Perezida wa Republika zigatangiza itsembatsemba mu gihugu cyose, waba waratewe agahinda n'abanze kwifatanya n'abandi mu kwibuka uwo munsi?
Aho ntiwaba nawe uri mu ndyarya zikoresha double standard?
Yewe nkorabufuku yo kuri Ikaze Iwacu wiyita 'Correspondent',
Ugomba kuba ufite imyumvire mibi ku mikorere ya Radio Ijwi Rya Rubanda. Niba ushaka gusobanukirwa rero, uzave mu mwobo, uze unsobanuze inkwumve unyumve, aho kugira ngo uzicwe n'agahinda k'uko Radio yavuze ibyo udashaka ko ivuga cyangwa ko itavuze ibyo washakaga ko ivugaho.
Mbere yo kwandika ko wagize 'disappointment' cyangwa 'deception' ko Radio Ijwi Rya Rubanda itatangaje ibyaberaga i Toronto, waba waribagiwe ko Radio IRR atari radio nk'izo ushaka kuyigereranya nayo? Radio IRR si radio y'abanyapolitiki. Ni radio yimirije imbere kwigisha: icyo bita radio educative. Ikindi kandi, ni radio participative (ubwo ukunda gukoresha indimi z'amahanga). Kuba ari ijwi rya rubanda, bivuga ko iha rubanda urubuga, abenegihugu bafite icyo bashaka kuvuga bakabona aho bakivugira mu bwisanzure. Si nyiri iradio ugomba kuvuga mu kigwi cyanyu abanyarwanda. Ibyo ahari waba warabyumvise neza?
Disappointment uvuga wagombye rero kuyiterwa n'ibyo wowe ubwawe utakoze. Kuri uwo munsi wo kwamagana inkotanyi Kagame i Toronto, wowe nkorabufuku yo kuri Ikaze Iwacu, washoboraga gufata ijambo ukatugezaho uko biri kugenda i Toronto. Hari ubwo wasabye ijambo ngo utubwire uko biri kugenda, ukaribura? Hari ubwo wavuze uti ko nzi ko wowe Simeon nyiri iradiyo udashobora kuboneka i Toronto, reka nkurangire abazaba bahari noneho bazafate ijambo bageze ku bandi uko biri kugenda? Ntiwabikoze. Wabujijwe n'iki? None wari uzi ko ari nde uri bubikore? Uri muri ba bandi se bategereza kugaburirwa kandi bafite nabo uburyo bwo kugabura? None ngo wabaye disappointed kandi wari mu bagombaga kugeza izo nkuru kubatagiyeyo? Icyawe se ni ugukambya agahanga gusa ngo watewe agahinda n'uko radio yashyizeho ibiganiro bivuga ku mikorere igayitse y'inkotanyi Rudasingwa yabaye umutoza n'icyegera cy'inkotanyi Paul Kagame?
Mbigusubiriremo rero kimwe n'abandi nkawe, yewe ga nkorabufuku yo kuri Ikaze Iwacu wiyita 'Correspondent' : niba hari ibyo ushaka ko bivugwa kuri radio Ijwi Rya Rubanda, uzajye ufata initiative yo kubizana; uzi neza ko nta n'umwe nima uruvugiro. Uzacike ku ngeso yo kwitakana Simeon nyiri iradiyo ngo hari ibitayivuzweho kandi atimye ijambo abafite icyo bashaka kwumva bivugirwaho. Njye akazi niyemeje ko kubaha ijambo mwese nagakora neza nk'uko nabyiyemeje. Urabizi nta n'umwe ndyima.
Byumvikane neza rero: Jye Simeon, nyiri radio IRR, sinagiye Toronto kandi sinashoboraga no kujyayo. Ibyo niba bigutera icyo wita 'choc' na 'deception', ni akazi kawe. Niba ibyo bigutera icyo wita 'grande surprise' na 'tristesse', uzibaze impamvu, maze niba uri honnete et sincere, uzarebe nawe icyo wabikoraho. Funguka mu mutwe no mu myumvire yawe, naho ubundi, izo deceptions na surprises uracyazibona, muvandimwe.
Nkorabufuku yo kuri Ikaze Iwacu wiyita 'Correspondent',
Icya kabiri nagiragaga ngo nkwibutse, ni iki:
Uratinyuka ugatangaza ngo watewe agahinda n'uko Radio Ijwi Rya Rubanda yatanze ibiganiro ku nkotanyi Rudasingwa Theogene.
Ugomba kuba warumvise ukanazirikana iby'umuntu wavuze ati:
Ubusanzwe imbwa ntiyurira igiti ngo ikigere mu bushorishori.
Niba rero usanze imbwa yageze hejuru mu giti, ugomba kwibaza uwayihagejeje.
Nkwibwirire rero muvandimwe.
Niba Rudasingwa ari umwe mu bagejeje kandi bagasasira iyo mbwa mu bushorishori bw'igiti, kuyihenera no kuyitera amabuye wibagiwe abo bayihurije si wo muti.
Cyane cyane ko ubu bigaragara ko bari muri misiyo yo gushaka inzira yo gushyira indi mbwa mu icyo giti ngo isimbure iyo bari basasiyemo mbere, bakoresheje skills z'uburyarya bakoresheje na mbere bazamura, bimakaza kandi bakomeza umumayibobo bashengereye igihe kirekire.
Inkotanyi izo arizo zose, zaba iziri imbere mu gihugu, zaba izajye muri misiyo hanze zivuga ko ziri muri opozisiyo, zigomba kwamaganwa kimwe, kuko zigendera ku ngengabitekerezo imwe kandi zikaba zifite imikorere imwe. Mpora mbivuga, utarabyumva ni uko afite impamvu ze zo kutumva.
Niba rero nawe utarumva umukino inkotanyi Rudasingwa n'abo ifatanije nabo bakina, komeza urangare kandi ukore bufuku, ariko uzabe witeguye kuzakoresha igihe kirekire n'ingufu nyinshi kurushaho, igihe uzasanga ari ngombwa kumanura mu giti indi mbwa bazaba bazamuyemo ujenjetse.
Icyo nagusaba gusa, muvandimwe, niba wiyemeje gukomeza gukora bufuku, ni ukudatimbya uganisha kwa Simeon kuko uzi ko atabyihanganira.
Indi nama nakugira, ni ugupima amagambo ukoresha ushaka kwerekana ko abanyarwanda b'intwari ari abagiye mu myigaragambyo yo kwamagana inkoramaraso Kagame i Toronto... Ngo: 'Alors que les vaillants Rwandais marchaient et manifestaient contre le criminel Paul Kagame à Toronto...', Yego ye!
Ubutwari bwawe, nkorabufuku yo ku Ikaze Iwacu wiyita 'Correspondent', tuzabubona utinyutse kuza ahagaragara maze tukajya impaka koko kuri ibi wanditse wihisha inyuma ya mudasobwa.
Uzahamagare ku Urubuga Rwa Twese maze tubiganireho.