Uko Edson Rwumbuguza yiyama Ijwi Rya Rubanda ngo tugomba guha Kayumba Nyamwasa amahoro.
Twiyamye Ijwi Rya Rubanda, Nirihe Kayumba Nyamwasa amahoro
Ku tariki ya 10/09/2012, mu mwanya ugenewe igitabo cy'abashyitsi ku rubuga rw'Ijwi Rya Rubanda, umugabo witwa Edson Rwumbuguza yanyandikiye inyandiko ndende, ansaba guha amahoro umugabo witwa Kayumba Nyamwasa. Nahise mwandikira mubwira ko inyandiko ye yangezeho.
Uwo munsi, nkimara kuyisoma, nahise mwandikira ngira nti:
Komera muvandimwe Edson,
Nk'uko nabikwandikiye, ubutumwa bwawe nabubonye kandi nabwakiriye. Nongeye kugushimira. Urebye, ibitekerezo watanze bisaba ko tubiganiraho kugira ngo unsobanurire neza uko ubibona nanjye ngusobanurire uko mbibona. Ndemeza ko muri iryo hererekanya ry'ibitekerezo hazavamo ikintu cyiza cyagirira benshi akamaro.
Ushobora kunyoherereza numero ya telefoni nshobora kuguterefonaho tukabiganiraho? Cyangwa se niba ufite skype nabwo ukampa skype username akaba ariho nguhamagara.
Umugoroba mwiza.
Ku munsi wakurikiyeho, kuri 11/09/2012, mbonye bwije nta gisubizo atanze kuri email nari namwoherereje, namwoherereje indi igira iti:
Komera Edson,
Nategereje ko umenyesha nr naguterefonaho kugira ngo tubiganireho, ndaheba.
Nuyinyoherereza ubwo nazaguhamagara ejo ku manywa cyangwa nimugoroba. Ushobora no kumbwira isaha wumva ikubereye neza kugira ngo nzayubahirize.
Umugoroba mwiza.
Ku munsi wakurikiyeho kuri 12/09/2012 ku gicamunsi, yanyoherereje email nayo ndende, avuga ko dushobora kuzaganirira kuri skype ariko ntiyatanga skype username ye, ntiyanampa n'uburyo bwo kumuterefona ngo nibura nitwivuganira menye uwanyandikiye uwo ari we. Yari ahangayikishijwe n'uko adashaka ko ijwi rye ryumvikana kuko abaryumva bashobora kumenya uwo ariwe.
Mu byo yanyandikiye yagize ati:
Bwana Simeon urakoze cyane kandi ndaguhsimiye cyane, hano ndi mu Buganda nanjye mpari meze nkimpunzi nubwo ngiye kuhamara imyaka myinshi, nkaba rero numva ari byiza cyane ko nzavugana nawe kuri skype ...
Ikibazo mfite rero ni kimwe, ijwi ryanjye bararizi cyane ... nkaba nkubaza niba waba ufite uburyo uhindura amajwi, kuko mfite umuryango munini kandi barawuzi cyane haba mu Rwanda netse na hano Uganda, nkaba ntinya ko naharimburirwa kuko nta Uganda nta Rwanda.
Ntegereje inamaza zawe...
Urakoze cyane.
Edson
Uwo munsi kuri 12/09/2012 nanjye nahise musubiza ngira nti:
Komera Edson,
Urakoze kwandika umbwira uko wumva ibintu. Nari niteguye ko uramutse umbwiye n'uyu munsi nakubonera umwanya tukabiganiraho hakiri kare.
Ku birebana no kuganira, nta buryo mfite bwo guhindura ijwi ry'umuntu mvugana nawe. Yenda abafite umutungo uhagije bashobora kugira ibyuma bibibafasha, ariko njye nta mikoro yabyo mfite. Ubwo wakora recherche ku ruhande rwawe ukareba niba hari software wagura ugashyira muri computer ukoresha ku buryo yajya ihindura ijwi igihe uvuganye n'abo udashaka ko bamenya ijwi ryawe. Hari za programu zibikora washaka kuri Google (ugashaka nka Voice Changer Software...).
Ikindi ni uko dushobora kubanza kuganira byinshi hagati yacu kugira ngo tumenyane, hanyuma akaba aribwo dukora ikiganiro kigenewe kujya kuri radiyo. Icyo gihe, uba uzi ibyo uri buvugeho ku buryo nta kibazo cyaba kiriho cy'uko ijwi rimenyekana.
Ushobora kumbwira skype yawe tugahuriraho tukabivugaho. Iyanjye ni IjwiRyaRubanda. Hagati aho wanampa tel yawe ku buryo nagushaka igihe Skype itabonetse.
Tel yanjye ni +442081801818.
Ndagutegereje.
Ku munsi wakurikiyeho kuri 13/09/2012, mbonye bugiye kwira nta gisubizo anyoherereje, namwoherereje imwibutsa ngira nti:
Komera Edson,
Byakugendekeye bite se ko utanterefonye kuri numero naguhaye cyangwa ngo umenyeshe telefone naguhamagaraho ngo tubivugeho?
Ndahari. Dushobora no kuvugana none numbwira igihe ubonekera.
Ndategereje.
Yarinumiye.
Ku munsi wakurikiyeho nabwo, kuri 14/09/2012, mbere yo kuryama, namwoherereje indi email ngira nti:
Edson muvandimwe,
Ese ko utaterefonye byabaye ubuhoro? Biriya bitekerezo wanyandikiye birakomeye cyane ku buryo mbona rwose ari ngombwa ko ubimpaho ibisobanuro, tukabiganiraho twitonze kugira ngo twumve muri byo ibyo duhuriyeho, naho ibyo tudahuriyeho nabwo tugashakira hamwe impamvu. Nawe kandi nizeye ko ubona ko kubiganiraho ari ingenzi. Atari ibyo, sinumva impamvu waba wariyemeje kubinyandikira kandi uzi ko nibura bimwe muri byo bitandukanye n'ibyiyumviro nsanganwe.
Nk'uko nabigusabye, niba udashoboye kunterefona, mbwira telefoni yawe n'igihe ukunze kuba uhari nzaguterefone tubivuganeho.
Bitabaye ibyo natekereza ko wanyandikiye ushaka kunkinisha, kandi ubusanzwe sinkunda abantesha igihe.
Ndacyagutegereje rero.
N'ejo kuwa gatandatu ushobora kuzanterefona, ntaho nzajya.
Ijoro ryiza.
Kuwa gatandatu nategereje umunsi wose ko yansubiza cyangwa ngo anterefone cyangwa ngo ansange kuri skype, amaso ahera mu kirere.
Ku cyumweru tariki ya 16/09/2012 ku manywa nibwo namwandikiye indi email ngira nti:
Muvandimwe Edson,
Birantangaza kubona udasubiza emails zanjye kugira ngo twige uko twaganira ku byo wanyandikiye. Niba warafashe iya mbere mu kunyandikira ibitekerezo byawe, ni uko wifuzaga ko nanjye nagira icyo mbivugaho. Nizeye ko utibwiraga ko mbyakira gusa nkabyemera nk'ihame nta gisobanuro na gito umpaye. Uzi kandi ko iradiyo atari iyo kwandikirwaho, ni iyo kuvugirwaho. Ni cyo gituma nakomeje kukubwira nti mbwira aho nguterefona maze nguterefone unsobanurire neza ibyo wanyandikiye.
Ejo n'ubundi nakomeje gutegereza ko wanterefona cyangwa ngo umbwire aho naguterefona, ndaheba.
Ubu rero uku guceceka kwawe kunyereka ko ufite impamvu ushaka gukomeza gutinda mu makoni kandi njye nshaka ko dukomeza kujya imbere mu kwungurana ibitekerezo. Telefone wampamagaraho narayiguhaye urayifite. Ushobora nyabuna kumpamagara cyangwa se ukambwira aho naguterefona kugira ngo dukore debat ku nyandiko yawe no ku nama ziyikubiyemo?
N'ubwo ari ku cyumweru bwose, niba aribwo ufite umwanya, niteguye ko nubishaka tuganira nta kibazo.
Ndagutegereje rero
Ncuti mukunda Radiyo Ijwi Rya Rubanda,
Uwo mugabo witwa cyangwa wiyise Edson Rwumbuguza ntiyongeye gusubiza.
Nyuma y'icyo gihe cyose ntegereje ko uwo muntu agaragara tukavugana imbona nkubone akambwira ikimuri ku mutima cyatumye afata ikaramu akandika, nanjye nkamubwira icyo mbitekerezaho, ndasanga ari ngombwa kubagisha inama no kubasaba ka servisi. Niba namwe mwumva bene abantu nk'aba bari mubadindiza igerwaho ry'ubwisanzure bw'abanyarwanda, mwamfashije kujya mubamagana aho muri hose. Uvugiye mu matamatama, mukamwima amatwi ahubwo mukamubwira muti: jya ahagaragara ubone ubuvuga. Uwitwikiye internet akandika, mukamubwira muti: jya ahagaragara.
Maze kubona rero uriya mugabo afite imikorere nk'iyo nabonanye abantu benshi batanga ibitekerezo kandi badashaka kwigaragaza, numvise ko anyandikira anyihanangiriza ngo nimpe amahoro Kayumba Nyamwasa yasaga nk'umpa amabwiriza ahereye ku myanzuro yaturutse mu bushakashatsi bwe cyangwa mu mabwiriza yabonye, ariko atiteguye kwumva ko nanjye naba narakoze ubushakashatsi butuma ngera ku myanzuro itandukanye n'iye.
Nk'uko mumaze kubimenyera rero, sinihanganira abantu bene nk'abo ba 'ntega amatwi wubahirize icyo nkubwira ariko ntugire icyo umbaza'.
Niyo mpamvu rero, maze kubona ko afite ubushake buke bwo kunyegera ngo mubaze ibyo ntasobanukiwe mu nyandiko ye kandi mubwire nanjye uko njye mbibona, niyemeje kuba nibura mvuze icyo ntekereza ku byo yanyandikiye, hanyuma igihe tuzashobora kuganira, tukazasuzumira hamwe ibitekerezo bwacu twembi kugira ngo turebe umwanzuro twakuramo.
N'ubwo inyandiko ye ari ndende bwose, ngiye kubanza kuyibagezaho yose uko yakabaye hanyuma mbabwire icyo nyitekerezaho.
Edson yanditse agira ati:
Nejejwe cyane no gushima iki gikorwa cyakozwe cyo guhanga iyo radiyo ya rubanda, iyi radiyo ikaba idaheza kandi ivugirwaho ibintu abanyarwanda bari barabuze aho bavugira.
Ndashima cyane ukuntu iyi radiyo itabariza abanyarwanda bari mu kaga kandi ikibuka inzirakarengane zitagiraga aho zivugira ngo zoroherwe agahinda kazo.
Nyamara kandi iyi radiyo hari ibintu 2 numva byakagombye guhindukaho igihe ubuyobozi bwayo bwashyira mu gaciro bukabyiga neza.
Hari ikibazo gikunze kuvugwamo cyo kuvuga ko Kayumba Nyamwasa na Kabarebe na Kagame bakoze amarorerwa, mu byukuri ntabwo byari bikwiye gushyira Kayumba Nyamwasa mu majwi bigeze hariya mu gihe abantu bazi neza imikorere ya Nyamwasa mu guhangana na Kagame bikagezaho bimuviramo gushaka kumwivugana, mu byukuri iyo urebye abandi babisha bahisemo gukaraba igihe cyose amaraso baracyakomeje gukorana na shebuja Kagame.
Ndasanga gutoteza Kayumba Nyamwasa ari uguca intege opposition y'abanyarwanda, mu gihe Kayumba ari umwe mu bantu babanye na Kagame usigaye agaragaza uburyo urupfu rw'abahutu rwagenze ndetse akanavuga neza iraswa ry'indege.
Ntabwo abantu bavuga ngo nuko abivuze ageze hanze ariko hagati ye na Kagame byari byaranze gucamo kuko batavugaga rumwe ku bugizi bwa nabi.
Koko mwahaye amahoro uriya mugabo Nyamwasa ko ibisigaye byose bikorwa n'iyi Radiyo tubishima.
None se koko ubu umugaba w'ingabo Serubuga yaryozwa ibintu byabaye ku bwa Habyarimana byose ngo nuko yari umukuru w'ingabo?
Ibi ni ugukabya cyane mu gihe bizwi neza ko mu bitero byarimbaguye abahutu muri Kongo nta zina rya Kayumba ririmo, n'ubwo yari umukuru w'ingabo ariko hari ibyo atamenyaga, uretse kuba yarahawe amabwiriza na shebuja kohereza no gupanga ingabo nk'uko ba Ndengeyinka bose bagiye baba ibikoresho.
Ikindi cya kabiri nenga mu mikorere ni aho muvuga ko ikibazo abanyarwanda bafite atari Kagame gusa, ariko njye nsanga neza ko ariwe bwite. N'ubwo mutabyumva neza, abahanga bavuga ko umutwe ariwe ugaragaza uko umubiri wose uhagaze, Kagame azwiho ubugome bukabije ndetse ibikorwa byose niwe ubipanga akabikorana n'abo yarangije guhugura kandi nyuma akazanabica.
Gukuraho Kagame ni igisubizo ku banyarwanda kuko nibwira ko ntawundi musirikari wakora ibyakozwe na Kagame ngo bishoboke igihe Kagame yaba akiri ku ngoma.
Ikibazo ni KAGAME inshuro 1000 n'abandi bose bakora ibibi Kagame ni incarnation y'ibyago by'abanyarwanda, bityo rero agomba kuba Target kuruta kuvuga inkotanyi zose, kuko murizo habonekamo abantu bazima kandi beza ndetse bagenda banitandukanya n'ubugizi bwa nabi bakerekeza i mahanga.
Murakoze cyane
Ngiyo inyandiko Edson yagejeje kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda. Mu gice cya kabiri cy'iki kiganiro, ndabagezaho icyo ntekereza kuri iyo nyandiko ya Edson Rwumbuguza.