Dore igice cyimwe cy' Icyivugo cya Kayumba Nyamwasa:
Icyivugo cya Nyamwasa.
Ndi umuhungu ndi umuziraguhunga
uwanyise Nyamwasa ntiyibeshye.
nafatanije na Pilato,
Kagame mwene Rutagambwa
kugaba igitero dutera u Rwanda,
ingabo za Habyarimana turazihashya,
abashenzi tubatsindisha akarimi, amayeri n'amasasu
Ba bihwahwa tubaha udufuni,
akandoya na songamane birakoreshwa,
abahungiye ishyanga turahabasanga
turabacucuma turabatsemba.
Ati ndi rudakangwa amapete n'amashuri
nanjye muzi ko naminuje,
iby'amategeko nabyigiye Kaminuza,
Iyi y'i Makerere mwese muzi
Njye Nyamwasa mwese mubona,
Ndi icyamamare mu ntwari
mu byo kwivuna umwanzi ntawe untebya.
ku buryo muri uru Rwanda rwacu
utazi njye Nyamwasa yarambariwe.
Nzi guhashya umwanzi aho ava akagera
Bizwi neza n'abambonye
ngenda nemye iyo mu mashyamba
nkubita umwanzi inshuro kakahava.
Ab'i Byumba bo aho twasohoreye
Nabashegeshe ubwo rugikubita,
Maze njye Inkotanyi y'amarere
Mbamariramo umujinya wose
Mbumvisha ko ntaje gukina
Babonye ubukana nabakubitanaga
Bicuza impamvu bavutse
Bagakura bateta batengamaye
Baririmba ku ngoma ya Habyarimana
Ngo amahoro n'ubumwe ni yo nkingi.
Njye n'izindi ntwari zo mu nkotanyi
twageze i Murindi turiruhutsa
Turakambika turisuganya
Mu gihe umwanzi acyirukanka
Ahirahira Arusha ngo tumuhe amahoro
Njye na Kagame twari maso
Dutegura urugamba simusiga.
Nabatsinze mu Mutara no mu Bugesera,
nabatsinze i Kisaro no muri Nyacyonga,
maze indege y'umubisha tumaze kuyihanura,
nambuka i Kigali ntazuyaza
njye n'abasore banjye b'intarumikwa.
Ingabo z'impehe zirasuhererwa
Turazisatira zihagararaho
Bigeze aho ziyabangira ingata
zigana i Congo ubutarora inyuma
igihugu tuba turagifashe
ubutegetsi tuba turabubonye
maze utwari twibeshye ku nkotanyi
twahasigaye ngo tuzabana
Nditonda ndahumbahumba
Mfatanyije na Afandi Kagame muzi.
Nayoboye DMI mwese muzi
nyigira icyamamare mu Rwanda
maze icyitwa igipinga aho kiri hose
cyicuza icyatumye kibona izuba!
Ati njye Nyamwasa mubona ahangaha
naragakoze ndatamirwa
Maze gusukura umutara w'abacu,
Ndicara nanjye ndya ku mutungo
Ibyo ariko ntibyatinze
Abanyakanyaro b'intagondwa
mu bambutse hakurya iyo muri Congo
Bashatse kwinyara mu isunzu
ngo batabare bene wabo
Intwari rudasumbwa twatabaranye,
Ariwe Kagame ka Rutagambwa
Yahise antabaza mwitaba bwangu
Ati yewe Nyamwasa ncuti y'amagara
twatabarukanye mu mashyamba,
tugasangira akabisi n'agahiye
Dore u Rwanda twabohoje
rwugarijwe na za mburagasani
zigifite ingengabitekerezo
yo kutuvana amata mu kanwa
Ati ziriya nterahamwe
nizigaruka muri uru Rwanda
zikabona imivu y'amaraso
twasheshe zimaze guhunga,
iruta iy'abacu zivuganye
zizatumarira ku icumu nta kabuza.
Ubwo Afandi akimara kunyiyambaza,
namubwizanye ubwuzu n'amashagaga,
nti njye uranzi Afandi nubaha
nti njye Nyamwasa Rutazuyaza,
njye Kayumba ndi Mudatenguha,
Vuga ijambo rimwe gusa mubyeyi
Maze urebe ngo birahinduka
nzagukorera icyo ushaka cyose,
Abo abanzi aho bari hose
nzabahiga mbahashye mbice,
nihasigara n'uwo kubara inkuru
uzanyage aya mapeti mpetse,
njye Nyamwasa niko mbivuze
ntawuzancika ndakabura ikibondo.
Nti yemwe yemwe ngo barahangara!
abo bashaka kugaruka i Rwanda
bariyahuye nk'udushwiriri
ndetse n'ababo bose bazajyana.
Njye Nyamwasa Rutazuyaza
nahise nambara ndatabara
nkora ku basore banjye turahamanuka,
maze Ruhengeri ndayisukura,
intoki i Gisenyi nzishyira hasi
akarere kose nkizamo umwanda.
ibyitso by'abiyahuzi b'abacengezi
byumvise ngo ni Nyamwasa wiyiziye
byose biradagadwa birasuhererwa,
interahamwe ziyabangira ingata
abana abagore n'abasaza,
bose bakwira imishwaro.
Nkabwira abasore intore zanjye
zasaga n'izandushije kurya karungu
nti amategeko ninjye wayize
Kandi amategeko ninjye uyatanga
Nti nimugende mubegere,
mubongoshye uko mwabyize
mubabwize akarimi keza,
mubashorere nk'amatungo magufi
mubabwire ko ntumiye inama
yo kubarindira umutekano,
mubakoreshe songamane,
maze nibamara kugwira no kwegerana,
mutishisha nk'uko mwabitojwe
mubamishemo urusasu mutazuyaza
Nyuma kandi ntore twatabaranye,
Munyure mu mirambo mugenzure
Maze ugihumeka mumuhe agafuni.
Mu nkotanyi nayoboraga
iyo nabonaga ishobora guhukwa,
igasuhererwa yibaza byinshi
cyangwa yibwira ngo birabujijwe,
Nayibutsaga ko njye Nyamwasa,
mbere yo kwiga kwica umwanzi,
nari nabanje kwiga amategeko.
Ndi intwari ndi inzirakuneshwa,
Hari ibipinga byacitse intore zanjye
byihina mu buvumo bw'i Nyakinama,
nanjye nti ibyo simbinkangwa!
Noherejemo urusasu biratinda,
noherezamo ibyuka bahumeka
abapfupfunutse bakirizwa udufuni.
abanze gupfa mbonye bantesha igihe
nahise mbafungira mu buvumo bwabo,
maze mpita ntaha i Kigali nemye,
mbwira Afandi rudasonera umwanzi
nti mutware rwose Afandi nkunda
Ubutumwa wampaye njye ndabushohoje,
Akazi nagakoze uko bikwiye
ibyo twumvikanye njya kugenda,
byose byakozwe uko ubikunda.
U Rwanda rwose rurabohojwe
Reka turutegeke natwe duherwe
Afandi aramwenyura arishima
Ankora mu ntoki ati nsanzwe nkwemera
Ni uko ndihuta ntaha imuhira
Njya kuruhukana na Rosette
Madamu wanjye nkunda cyane.
Umugore n'abana banshagaye ngo mbabwire
ibigwi byanjye byo ku rugamba,
Nababwiye njye ntazuyaza
nti abanyigisenyi n'abanyaruhengeri
bari baratese njye ntaraza
Nti dore mu gihe gito nk'iki ngiki,
Njye nabashyize kuri gahunda,
bamaze kwiboneraho ubwabo
ko njye Nyamwasa ntazanywe mu Rwanda
no gukina cyangwa guta igihe cyanjye
Ngo ndafata abantu mbagire abanyururu
Nk'aho nshinze akazi ka gipolisi.
Ati njye ndi umujenerali udatenguha,
Afandi Kagame numvira nk'umubyeyi
yongeye kubona ibintu bikomeye,
kubera interahamwe zo muri Congo
Arazinduka aza kunshaka
Ati Nyamwasa uko umbona uku nguku,
Singisinzira ngo mbone agatotsi,
None nagiraga ngu ungire inama
wowe wize iby'amategeko
muri Kaminuza izwi ya Makerere
wamfasha kwiga uburyo buhwitse
bariya baducitse tutabishaka
twabatera tukabacucuma
Maze amahanga ntaducyahe?
Naramubwiye njye ntazuyaza,
Nti shyira imitima hamwe Mubyeyi,
Icyo kibazo ntikitugora.
Narihereye na ba Kabarebe
n'abandi bagabo b'intarumikwa
maze mu gihe gito tumuha ipulani
y'uko byose bizagenda
Tukimara gupanga gahunda yose
y'uko tuzarangiza burundu
ikibazo cy'interahamwe muri Congo
twabonye Afandi anezerewe
Tubona aramwenyuye yishimye
Ati mbabwize ukuri kwambaye ubusa,
ati ngira amahirwe rwose cyane
yo kugira abajenerali bazi akazi bashinzwe.
Ati ahasigaye rero ni ahanyu,
mbahaye umugisha nimuhaguruke
singishaka abo ba nyamwinshi,
nimwambuke bwangu hakurya hariya
muvane umwanda muri Kivu zombi,
akazatarataza gashaka guhunga
kaba akagabo agasore cyangwa akana,
kaba akagore agakumi cyangwa agahinja
kaba agakecuru, agasaza cyangwa akamuga
muzabahige mushyizeho umwete
mubakurikirane no mu mashyamba
mubajujubye babure byose
muzagaruke mumbwira
ko umwanda wavanweho burundu
ko nta mwanzi ukirangwa muri Zaire
ko icyitwa umuhutu cyakubititse
Afandi yongeye aranatwibutsa
Ati itegeko riracyari rya rindi:
nta kitemewe gukorwa kuri bariya
mu gihe twitabaza iturufu ryacu
ryo kuvuga jenoside yakorewe abatutsi
Njye Nyamwasa sinazuyaje
nahise nkora ibyo nsabwa byose
ingabo z'intore ndazitegura
amamodoka ndayegeranya,
imbunda, amasasu n'udufuni
n'ibikoresho bindi bizakenerwa
mbyegereza inkotanyi zidatenguha
Nti muze twambuke tubahige
ndetse n'igihugu kibacumbikiye tugifate
Twese twambuka turirimba
Tuti 'Songa mbele paka Kinshasa'
Ubwo ibipinga aho bikambitse
biratungurwa bipfa nk'ibimonyo
inkambi za Loni tuzisukaho ibisasu
impunzi zirapfa izindi ziratorongera
zikwira imishwaro zitazi iyo zijya
na Loni nayo yo kabyara
iriruhutsa iti koko twarabivuze
Kayumba, Kabarebe na Kagame
tubakuriye ingofero ni ba Rutikanga,
iti iyo batatugoboka ngo bazidukize
ntitwari kuzabona ikizitunga
Ngicyo igice kimwe cy'icyivugo cy'inkoramaraso Nyamwasa.
Ngibyo bimwe mu bigwi Kayumba Nyamwasa yivuga iyo ari mu bo ashaka, ariko ataratinyuka kuza kuvugira kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda.