Nyuma y'uko hasohokeye inyandiko yiswe: Ifoto yanteye kwibaza: Inkoramaraso Kayumba Nyamwasa ishengerewe na FDU-Inkingi, habaye impaka mu biganiro by'URUBUGA RWA TWESE kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda. Hari benshi bumva Nyamwasa atagomba gukomeza kwishyira imbere mu bashobora kuyobora igihugu cyacu atarakiranuka n'abanyarwanda ku kibazo kirebana n'ubwicanyi ndengakamere azwiho. Hari n'abandi bacyemera ko umwicanyi ruharwa Nyamwasa akwiriye kugirirwa imbabazi (atanasabye) kuko bizera ko ashobora kubagirira akamaro mu kuvanaho ingoma y'igitugu ya FPR-Inkotanyi no kubageza ku butegetsi babuze uko bageraho.
Kimwe mu bitera impaka, ni uko bamwe bibwira, ndetse bemeza ko inkoramaraso Nyamwasa yasabye abanyarwanda imbabazi, bityo akaba atari byo gukomeza kumushyira mu majwi no gusaba ko yakurikiranwa ku mahano yakoze. Ibyo birebana n'uko Nyamwasa yaba yarasabye imbabazi nabyo byagiweho impaka kuri radiyo kandi turacyanategereje ibitekerezo by'abanyarwanda kuri iyo ngingo. Hagati aho, nagiraga ngo mbagezeho njye uko mbibona, maze muzatange arguments zanyu muzi nibura impamvu njye n'abo dusangiye igitekerezo dusaba ko inkoramaraso Nyamwasa yakurikiranwa ku byaha yakoreye abanyarwanda mbere y'uko ashyirwa ku isonga ry'ishyaka riharanira gutegeka u Rwanda mu gihe kiri imbere.
Kuki Nyamwasa agomba gukurikiranwa?
Nyamwasa si umuntu usanzwe. Yakoze ibyaha, ariko kandi si n'umunyabyaha usanzwe.
Yakoze ibyaha biremereye cyane, abikora abizi kandi abishaka, kandi abikora ku buryo bizwi na bose:
- Yagize uruhare mu gushoza no kurwana intambara yamennye amaraso menshi y'abanyarwanda.
- Yayoboye, by'umwihariko, umutwe w'abicanyi witwa DMI wateguraga kandi ugashyira mu bikorwa ubwicanyi bwibasiye abahutu batarwana, nk'uko byasobanuwe neza kuri radiyo Itahuka n'umwe mu bahoze ari umusirikari w'umu DMI.
- Yayoboye ingabo ze azitegeka kujya zirasa cyangwa zikubita udufuni abaturage batari ku rugamba, bagahamagarwa mu nama, bamara kugwira inkotanyi ayoboye zikabica kuva ku ruhinja kugera ku musaza.
- Yakoresheje indege za kajugujugu zihiga kandi zica abaturage bo mu karere ka Gisenyi na Ruhengeri kandi batanitwaje ibirwanisho.
- Yafungiye abaturage batagira ingano mu buvumo aho bari bahungiye amasasu y'inkotanyi yoherezaga ku misozi hose gutsembatsemba abahutu.
- Yateguye umugambi wo kujya kwica impunzi zari zahungiye amasasu y'inkotanyi muri Congo, maze hamwe n'abo bari bafatanyije barazitera, bazihiga bukware bica icyitwa umuhutu wose, ndetse n'uduhinja, kuva muri Kivu bazihiga kuzagera za Mbandaka, za Tingitingi n'utundi turere twinshi two muri Congo.
- N'ibindi n'ibindi...
- Ibyo yakoze byo kwica cyangwa gutegeka abasirikari be kwica abaturage batarwana yabyigambye ku maradiyo na televiziyo.
Nyamwasa ntiyazira ko yari umusirikari cyangwa umugaba w'ingabo
Hari abajijisha bavugira Nyamwasa babeshya ko akurikiranwaho kuba yarabaye umusirikari cyangwa yararwanye intambara. Sibyo. Kuba umusirikari si cyo cyaha. Icyaha ni ugukora amarorerwa abujijwe n'amategeko y'igihugu cyangwa amategeko mpuzamahanga.
Nyamwasa ntakurikiranweho rero ko yari umusirikari. Akurikiranweho ko mu gihe yari umusirikari, yarenze ku mategeko mpuzamahanga agenga intambara no ku mategeko mpuzamahanga agenga iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'ikiremwa-muntu.
Nyamwasa yize amategeko muri Kaminuza, yize n'igisirikari, azi neza ko nta musirikari ufite uburenganzira bwo kurasa ku basivili cyangwa se kubarundanya hamwe akajya abicisha udufuni umwe umwe. Yewe, nta n'umusirikari ufite uburenganzira bwo kurasa ku basirikari barwanaga, mu gihe bashyize intwaro hasi.
Ukoze ibyo byo kwica abatakurwanya nk'uko Nyamwasa n'ingabo yari ayoboye zabigenje aho zanyuze hose, aba akoze ibyo bita crimes de guerre (ibyaha by'intambara).
Ukoze ibyaha byo gutsemba abaturage ubaziza ubwoko bwabo nk'uko yabikoze yica cyangwa atanga amategeko yo kwica abahutu, babyita crimes de genocide (ibyaha bya jenoside).
Nyamwasa arashakishwa n'ubutabera.
Kubera ibyo byaha rero, Nyamwasa arashakishwa n'ubutabera. Abacamanza bo mu Bufaransa no muri Espagne baramushakisha kubera ibyaha by'intambara n'ibya jenoside abarwaho.
Ubusanzwe, umuntu ukekwaho ibyaha biremereye nk'ibyo arafatwa, agafungwa, akaba yambuwe by'agateganyo uburenganzira bwo kwidegembya, ndetse n'ubwo gukora politiki nko gutora cyangwa gutorwa. Ibyo si ibyo mwigisha, arabizi neza. Azahere ku ngero z'abamaze imyaka itabarika Arusha bafunzwe bataburana kandi batarakekwagaho ubugome n'ibyaha nk'ibibarwa kuri Nyamwasa.
Nyamwasa we rero, si no kumukeka ko yaba yarakoze biriya byaha. Ni ibintu bizwi neza kandi nawe yemera.
- Yabikoze ku mugaragaro, abaturage bose barabibonye, ku buryo Nyamwasa yabaye icyamamare hose kubera ibyo.
- Ikindi kandi, nawe ubwe yarabyigambye, haba ku maradiyo cyangwa ku mateleviziyo.
Ni ukuvuga rero ko Nyamwasa yagombye kuba ari mu buroko, ategereje ko abacamanza basuzuma idosiye ye, nk'uko byagendekeye abandi bose bakekwagaho ibyaha, ndetse bitari binaremereye nk'ibyo we yakoze.
Inama njye namugira ni iyi:
- Kwishyira ubutabera. Muri iki gihe, ashobora kujya mu nkiko za Arusha, i LaHaye mu Buholandi, mu Bufaransa cyangwa muri Espagne. Abakoze za manda d'arret bafite impamvu bamukekaho ibyo byaha.
- Icyo gihe izo nkiko zamuburanisha
- Ubwo avuga ko ashaka gusaba imbabazi, ubwo yakorana n'inkiko (collaborer), agasobanura neza avuye mu mizi imbere y'inkiko ibyaha yakoze, uko byagenze, abo yafatanije n'abo yifashishije.
- Akemera ibyaha bye maze
- Akabisabira imbabazi ku mugaragaro, imbere y'inkiko.
Aho niho abanyarwanda bazamenya koko ko Nyamwasa yicuza ibyaha yakoze kandi ko ashaka koko kubisabira imbabazi.
Naho kuvuga ngo yaba yarasabye imbabazi kuri radiyo, ibyo ni ibya nyirarureshwa. Ayo ni amagambo adafite agaciro uretse gukomeza kujijisha, kurindagiza no gushinyagurira abanyarwanda bazize ubugome bwe.
Nongere mbisubiremo, muri uko gusaba imbabazi, agomba nibura gukora ibi bikurikira:
- Kuvuga we ubwe ibyaha byose yakoreye abaturage (abibwira urukiko) atabikikira cyangwa ngo abishakire ibisobanuro bigamije gusa kworoshya uburemere bwabyo,
- Kubyemera maze akerekana ko bimubabaje rwose
- Kurahira ko atazigera asubira gukora ibyaha nk'ibyo
- Kwiyemeza kugira uruhare mu gusana ibyo yangije no guhoza amarira abo yiciye (reparation)
Nk'uko nabivuze, akwiye ubu gufata iyambere akishyira mu maboko y'ubutabera bumushakisha, ikibazo kigaherera uruhande rumwe.
Niba kandi atinye kwishyira ubutabera, akwiye kuba yicaye aho ari akinumira, agategereza igihe bazaza kumufatira bakajya kumuburanisha.
Mu gihe ibyo bitarakorwa, gushyiraho ishyaka rya politiki ngo ashaka kujya mu ruhando rw'abahatanira gutegeka abanyarwanda ni ugukina abanyarwanda ku mubyimba no gushinyagurira abo yahekuye.
Inkoramaraso zigomba gufatwa kimwe.
Uriya munyamategeko Nyamwasa hamwe na ba Gahima bari kumwe, bakiri mu Rwanda, nibo bashyizeho za conditions zigomba kwuzuzwa kugira ngo ushinjwa ibyaha bifite bene buriya buremere ahabwe imbabazi. Nibo bavugaga ko ari yo ntambwe ya mbere igomba guterwa kugira ngo haboneke ubwiyunge mu banyarwanda. Ndetse nk'uko bizwi, izo conditions banazishyize no ku batanakekwaho ibyaha by'ubwicanyi!+
Nyamwasa ntiyagombye rero guhatiriza ngo ashake kunyura inzira y'ubusamo, ngo yibwire ko bihagije kuvuga yicaye muri salon iwe inyuma ya mudasobwa ngo 'I'm sorry' bya nyirarureshwa, nabwo nta cyerekana ko abikuye ku mutima. Akanabivuga kandi yenda ari no gutegura undi mugambi wo kuzongera kumena amaraso y'abanyarwanda.
Igihe cya 'deux poids, deux mesures' cyangwa cya 'double standards' cyararenze. Akebo bageramo abicanyi kagomba kuba kamwe.
Abamotsi, abaterankunga n'abakingira ikibaba inkoramaraso
Ndacyakomeza kwibaza ku banyapolitiki bahanze amaso umuntu nk'uriya, ufite ibyaha biremereye nka biriya, kandi utaranyura mu nzira yatuma aterwa icyuhagiro nk'uko nabivuze haruguru.
Ese bene abo bitwikira izina ry'abanyapolitiki ni impumyi ku buryo batabona uwo bari gukurikira uwo ariwe?
Cyangwa se nabo bameze nkawe ku buryo bamwibonamo nta ngorane?
Cyangwa se barakina ya politiki ishaje yo kwisunga abantu kubera ko ari inzobere mu bugome n'ubwicanyi kugira ngo bazagere ku butegetsi bararikiye?
Bagomba nabo kuva mu mwobo, bagatanga ibisobanuro bitwemeza koko ko gukingira ikibaba inkoramaraso nka Nyamwasa ari ikimenyetso cyo gushaka ubwiyunge hagati y'abahutu n'abatutsi. Aho kworohera inkoramaraso si byo bituma hakomeza kubaho wa muco wo kudahana bose bavuga barwanya? Wasobanura ute ko wahana inkoramaraso zo mu bwoko bw'abahutu, bose bakabyogeza kandi bakabishima, ariko ukitwaza ngo nta bwiyunge bwabaho uramutse uhannye inkoramaraso yo mu bwoko bw'abatutsi?
Abatutsi nibareke kuba ingwate z'inkoramaraso ngo ni uko zikomoka mu bwoko bwabo.
Ku bakangisha rero ngo gushyira Nyamwasa mu majwi ni ukwanga abatutsi, nagira ngo nibutse ko ari ugushaka kuvanga abatutsi mu kibazo kitari icyabo:
- Ibyaha Nyamwasa yakoze ntiyabikoze kubera ko ari umututsi, yabikoze kubera ko ari umugome. Haba abagome n'abicanyi mu bwoko bwose.
- Abatutsi ntibatumye Nyamwasa gukora ariya mahano. Agomba kuyisobanuraho we ku giti cye, atajisha ngo yihishe inyuma y'ubwoko akomokamo.
- Abatutsi kimwe n'abahutu bagomba kwitandukanya n'umwicanyi uwo ariwe wese.
- Abatutsi babona ko inkoramaraso zikomoka mu bwoko bw'abahutu zigomba gucibwa imanza no kureka kwishyira imbere ngo zizongera kuyobora igihugu, ariko bakabona ko inkoramaraso zikomoka mu bwoko bw'abatutsi zitabibazwa imbere y'ubutabera cyangwa ko zo zakwishyira imbere nta nkomyi mu bashaka kuyobora igihugu, abo batutsi bakwiye gusuzuma ingaruka z'ibitekerezo bene nk'ibyo bishingiye ku ivangura n'ubuhezanguni.
Ni uko mbibona.