Inkotanyi zivuga ko ziri muri opozisiyo zishigikiye umugambi wa Leta y'inkotanyi wo gutsemba impunzi ziri muri Congo.
Inyandiko yasohowe n'inkotanyi Noble Marara kuri 19/01/2015 mu kinyamakuru ayobora Inyenyerinews iragaragaza ko inkotanyi ziri hanze zivuga ko ziri muri opozisiyo zibabajwe n'uko impunzi z'abahutu ziri muri Congo zitarongera gusukwaho ibisasu.
Ubu twavuga se iki ku nkotanyi zibeshya ko ziri muri opozisiyo, ariko zigakomeza gukorera propagande Leta y'Inkotanyi nk'uko Inkotanyi Noble Marara yabigenje muri iyo nyandiko yise ngo: "FDLR iri mu migambi yo kwigira abere ihimbira ibinyoma Leta y’ u Rwanda"?
Simeon arasubiza inyenyerinews: Inkotanyi zivuga ko ziri hanze muri opozisiyo zifite ingengabitekerezo n’imikorere imwe n’iy’Inkotanyi z’imbere mu Rwanda
RIGHT OF REPLY
Inkotanyi zivuga ko ziri hanze muri opozisiyo zifite ingengabitekerezo n'imikorere imwe n'iy'Inkotanyi z'imbere mu Rwanda
Tega amatwi:
Inkotanyi zivuga ko ziri hanze muri opozisiyo zifite ingengabitekerezo n'imikorere imwe n'iy'Inkotanyi z'imbere mu Rwanda.
Intangiriro:
Ubu ni uburenganzira bwo gusubiza inyandiko yasohotse ku tariki ya 03/09/2013 ku rubuga inyenyerinews.org bise Umunyamakuru w’ijwiryarubanda Simeon Musengimana yasahuye abanyarwanda muri genocide, ahemukira uwo bashakanye none arateranya abanyarwanda.
Iyo nyandiko yatangajwe ku rubuga rw'inkotanyi Noble Marara wahoze ari mu barindaga bakanakurikiza amabwiriza y'inkoramaraso ruharwa Paul Kagame. Iyo nkotanyi Noble Marara yanyijeje kuri telefoni ko izampa coordonnees z'abo avuga banditse iyo nyandiko aribo biyita kuri website ngo Charles Ingabire na Rwema Francis. Kugeza ubu, ntarampa iyo myirondoro yabo kandi nabo nta n'umwe urampamagara cyangwa ngo anyandikire ngo tuganire kuri iriya nyandiko yabo.
Nasabye kandi inkotanyi Noble Marara gufata responsabilites ze nka nyiri urubuga agasaba imbabazi kandi akavanaho iyo nyandiko ku rubuga rwe, ariko na n'ubu yanze kubikora.
Kubera rero ko iriya ari inyandiko nyandagazi igamije 'diffamation', dore bimwe mubyo nifuza kumenyesha inkotanyi Noble Marara n'abo bafatanije muri uwo mugambi wo kumparabika:
A. Mugamije iki?
Nkotanyi Noble Marara n'abafatanyamugambi Charles Ingabire na Francis Rwema,
Mu mutwe (titre) w'inyandiko mwateguye mukayitangaza mu kinyamakuru cyanyu, murihandagaza mukemeza ibintu 3:
1. ngo Simeon Musengimana "yasahuye abanyarwanda muri genocide",
2. ngo Simeon Musengimana "yahemukiye uwo bashakanye",
3. ngo Simeon Musengimana "arateranya abanyarwanda".
Mu nyandiko yose mwateguye mukanatangaza nta na hamwe muvuga ibimenyetso mushingiraho mwemeza ibyo mwanditse. Nta na hamwe mwerekana ukuntu kwandika biriya bigamije inyungu rusange y'abanyarwanda.
None se, iyi nyandiko yanyu igamije iki?
(1) Mugamije iki muhimba mukemeza kandi mukamamaza ko Simeon "yasahuye abanyarwanda muri genocide". Ni impuhwe se cyangwa urukundo mufitiye abo muvuga ko basahuwe? Ni umutima se cyangwa umuhati wo gushaka ko uwakoze icyaha wese akurikiranwa n'ubutabera?
Cyangwa se ni ubushake n'ubugome bwo gushaka gushakira ibyaha umuntu uvugisha ukuri mutifuza kwumva, mugamije kumuharabika, kumutera ubwoba no kumucecekesha nk'uko bisanzwe bikorwa na Leta y'Inkotanyi!
Ku bari bakibishidikanyaho, iyi nyandiko igaragaje ku buryo budasubirwaho ko ikinyoma, iharabika n'iterabwoba ariyo ntwaro ikoreshwa n'inkotanyi izo arizo zose, aho ziri hose, zaba iziri imbere mu gihugu, zaba iziri hanze zivuga ko ziri muri opozisiyo.
(2) Mugamije iki muhimba mukemeza kandi mukamamaza ko Simeon "yahemukiye uwo bashakanye"? Ni impuhwe se cyangwa urukundo mufitiye umufasha wa Simeon? Ni impuhwe se cyangwa urukundo mufitiye umuryango we? Cyangwa ni ubushake n'ubugome bwo kwivanga mu buzima bwite bw'abantu no guharabika imiryango y'abafite ibitekerezo n'imikorere bitandukanye n'ibyanyu! Abantu twibwiraga ko ari abagabo bagatinya kuza imbere y'undi mugabo ngo bahangane mu bitekerezo, ahubwo bakirukira gusebanya no gushotora umudamu udafite aho ahuriye n'ibibazo bigibwaho impaka? Biragayitse cyane.
Ariko uwabapfa agasoni ntiyabarenganya cyane kuko bisanzwe bizwi neza ko inkotanyi aho ziri hose, zaba iz'imbere mu gihugu, zaba izo hanze zivuga ko ziri muri opozisiyo, zidakangwa n'ikigayitse. Zariye isoni.
(3) Mugamije iki mutekinika amakuru n'amasano Simeon yaba afitanye n'umuntu uwo ariwe wese? Mugamije kubiba iki mu mitwe y'abasoma inyandiko zanyu? Ngo Serubuga ni databukwe akaba na musaza w'umugore wanjye? Mu muco wanyu se burya bibaho? Birashoboka? Musa n'abacanganyikiwe. Uwo se kandi we mumuzanyemo kumara iki, nkotanyi Noble Marara n'abafatanyamugambi Ingabire na Rwema? Iryo perereza muvuga mwakoze rwose ryabahishuriye ukuri kwinshi kuri Simeon koko. Gusa nabasaba kugerekeraho ko probabilite y'uko Serubuga yaba ari sebukwe wa Simeon ingana neza neza na probabilite y'uko Kayumba Nyamwasa yaba ari sebukwe wa Simeon. Na probabilite y'uko umufasha wa Simeon yaba ari mushiki wa Serubuga ingana neza neza na probabilite y'uko umufasha wa Simeon yaba ari mushiki wa Paul Kagame.
Ibi nabyo bigaragaza ku buryo budasubirwaho ihame tutagomba kwibagirwa: inkotanyi ziri hanze zivuga ko ziri muri opozisiyo zifite imitekerereze n'imikorere imwe n'iy'inkotanyi zikiri imbere mu gihugu.
(4) Mugamije iki muhimba mukemeza kandi mukamamaza ko Simeon "ateranya abanyarwanda"?
Abateranya abanyarwanda ni abababuza kuvugisha ukuri. Abateranya abanyarwanda ni abashaka kubahisha ukuri. Abateranya abanyarwanda ni abashaka kubumvisha ko abantu bakwicarana bakaganira gusa ari uko bemeye guceceka, kworosa, guhishira cyangwa kujustifiya ibyaha ndengakamere inkotanyi zakoreye abahutu.
Ntimuhakana ko Kagame ari umwicanyi ruharwa kandi ko agomba byanze bikunze kuvanwa ku mirimo akora, agashyikirizwa ubutabera. Ntimutinya no kumuvugiriza akaruru buri munsi.
Ntimuhakana ko Kayumba Nyamwasa ari umwicanyi ruharwa, ariko mukumva ko atagomba guhabwa akaruru kubera ko ngo ari muri opozisiyo.
Abantu b'indimi 2, b'iminzane ibiri, bagendera kuri double standard... nimwe mushaka gukomeza guteranya abanyarwanda.
Nagiraga ngo mbibutse, nkotanyi Noble Marara n'abafatanyamugambi, ko opozisiyo itagomba kuba ubwihisho bw'inkozi z'ibibi n'inkoramaraso. Reka mbibasubiriremo mubyumve neza: nemera ko opozisiyo nyarwanda itagomba kuba ubuhungiro bwo gukingira ikibaba abicanyi. Ntawe ukwiye kwibwira ko kuvuga ko ari muri opozisiyo bigomba kumuha ubudahangarwa.
N'ubwo bigaragara ko kugeza ubu kuba umututsi hari abo bisa n'ibyahaye ubudahangarwa, abakunda ubutabera nka njye, abarwanya umuco mubi (nako ingeso) wo kudahana, bazi ko ibyo biri mu bigomba gucika mu Rwanda byanze bikunze.
Abumva nka mwe ko umwicanyi w'umututsi agomba kugira ubudahangarwa kubera ko ari umututsi nibo bateranya abanyarwanda. Abumva nka mwe ko inkoramaraso y'umututsi igomba byanze bikunze kugira uburenganzira buruta ubw'umwere w'umuhutu nibo bateranya abanyarwanda.
B. Kigeli, Nyamwasa na Simeon
Reka noneho ngire icyo mbibwirira, mwe abasomye inyandiko y'inkotanyi Noble Marara n'abafatanyamugambi Charles Ingabire na Francis Rwema:
1. Ku birebana na Kigeli V Ndahindurwa:
Abanditse iyi nyandiko kuri Simeon Musengimana bakanayitangaza mu kinyamakuru inyenyerinews.org bayanditse bavuga ko barengera umusaza Yohani Batista Ndahindurwa wigeze kuba umwami w'u Rwanda. Bavuga ko bayanditse kubera ko bababajwe n'ukuntu namwamaganye mvuga ko adakwiye gukomeza kuyobya abenegihugu n'amahanga avuga ngo ni umwami w'u Rwanda. Aho kugira ngo bagaragaze arguments zabo zerekana ko ibyo navuze bitari ukuri cyangwa bidahwitse, bahisemo kwandika ibintu bidafite aho bihuriye n'icyo kibazo. Nibwo buryo babonye buhwitse kuri bo bwo kurengera uwo bita umwami wabo!
Niba imbwa ikurumye kandi ikagaragaza ko ibigize iri kurwana kuwo ifata nka shebuja, ntacyakubuza kubaza uwo shebuja uti 'kuki unshimuriza iyi mbwa'? Numva ntacyakubuza kumubwira uti 'nyabuna wahamagaye iyi mbwa yawe ukayishyira ku kiziriko ejo itazagira ibyo yangiza bikakwitirirwa'!
Njye numva uwo shebuja atapfa gusa kukwigurutsa avuga ngo "ntugire icyo umbaza kuko njye ntigeze nkuruma, ngo baza imbwa yo yakurumye intabara, njye umpe amahoro."
Niyo mpamvu njye nandikiye uwo musaza Yohani Batista Ndahindurwa musaba gusoma neza iyo nyandiko y'abo banyamakuru banditse amarorerwa nk'aya bavuga ko ari ukurwana ku cyubahiro cye, maze yamara kuyisoma, akambwira kandi akabwira bene kumwitwaza, icyo atekereza ku nyandiko nk'iriya, n'icyo atekereza ku bamurengera cyangwa bamwamamaza bakoresha methodes nk'izi zikoreshwa n'abanyamakuru bo mu kinyamakuru Inyenyerinews.
Sinemeza ko umusaza Yohani Batista Ndahindurwa yabatumye ngo bandike ibi n'ibi, ariko niba yishimiye ko abamwamamaza, abamuharanira n'abavuga ko barwana ku cyubahiro cye, babikora basebya, babeshya, bivanga mu buzima bwite bw'imiryango kandi bakoresha iharabika n'iterabwoba, niba yumva bimunezereza kandi agasanga bihwitse, bizaba biduhaye ibindi bimenyetso by'imyumvire ye n'imikorere ye.
Ndacyategereje igisubizo cye.
2. Ku birebana na Nyamwasa, Karegeya, Rudasingwa na Gahima
Nandikiye kandi na bariya bagabo Nyamwasa, Karegeya, Rudasingwa, Gahima bavugwa na bene ukwandika ko ngo babaye intandaro y'umujinya bafite bigatuma biyemeza gutegura no gutangaza iyi nyandiko. Nabo nabasabye ko bambwira kandi bagashyira ahagaragara icyo batekereza kuri iriya nyandiko no kuri methodes nk'izi zikoreshwa n'abavuga ko bari kubarwanirira ishyaka. Nibaramuka bashyize ahagaragara nta mpaka icyo babitekerezaho bizanshimisha rwose. Bazaba bagaragaje ko bashobora gutangira gutera intambwe mu cyerekezo cya ouverture. Bizanantangaza ariko kubera impamvu ebyiri z'ingenzi abanyarwanda bose basanzwe bazi, ni ukuvuga:
(1) inkotanyi aho ziri hose, zaba iziri imbere mu gihugu, zaba iziri hanze zivuga ko ziri muri opozisiyo, zifite ingengabitekerezo n'imikorere imwe, kandi zizobereye mu gushyigikirana mu bintu byose bigaragaramo ibinyoma, ubugome, amanyanga n'irondakoko.
(2) bariya banditse bakanatangaza inyandiko ku rubuga bagendera ku ngengabitekerezo n'imikorere y'inkotanyi baziranyeho neza na bariya bavuga ko bavuganira.
Reka dutegereze rero, tuzarebe ko bazihakanira...
3. Ku birebana n'uruhare rwa Simeon mu bwicanyi bita ubu 'jenoside yakorewe abatutsi'.
Ubwo inkotanyi zivuga ko ziri muri opozisiyo zigaruye iterabwoba ryo guharabika uwamagana inkoramaraso zibarimo ngo ubwo yaba yarakoze jenoside, kubera ko inkotanyi Gahima Gerard yabaye Procureur General igihe kirekire, akaba ndetse ariwe wakoze amalisiti y'abahutu yashinjaga ngo kuba ku isonga ry'abakoze icyo bita jenoside yakorewe abatutsi, akaba yarayakwirakwije hose mu binyamakuru, kuri internet, muri za ambasade, za ministeri na za polisi z'ibihugu byose ku isi, mboneyeho kumusaba gusobanura no kugaragaza bidatinze:
(1) ibyo yahereyeho akora ayo malisiti y'abahutu yateganyaga ko bakwiriye guhanishwa igihano cyo kwicwa
(2) ibimenyetso byashinjaga buri wese yashyize kuri ayo malisiti
Ku binyerekeye njyewe, Inkotanyi Gahima yari Procureur General yashyize amazina yanjye ku malisti yatangaje mu Igazeti ya Leta y'abo yise ba ruharwa bo muri categorie ya mbere y'abacuze bakanakora jenoside. Yaje kuvana amazina yanjye ku malisiti yasohotse nyuma.
Ndasaba Gerard Gahima gusobanura ibimenyetso yahereyeho amparabika ku malisiti mu Igazeti ya Leta, kuri internet no mu bihugu byose byo ku isi, n'impamvu zatumye ayamvanaho. Azabitangaze, ntacyo mfite cyo guhisha.
Imyaka 19 yose irashize inkotanyi zishakisha icyatuma umuhutu wese wifite ahakwa, atindahara, aseba, akora uburetwa, afungwa cyangwa yicwa. Nta cyo inkotanyi zitakoze ngo zishakishe kandi zitoze abahamyabinyoma mu Rwanda rwose bo gushinja abahutu batemera kuzipfukamira. None inkotanyi zivuga ko ziri muri opozisiyo ngo ziri gukoresha amaperereza ngo zishakishe ibyo zarega Simeon! Hanyuma ngo mu iperereza ryazo zavumbuye ko "nasahuye abanyarwanda muri jenoside", ngo "Leta ya Kigali yasabye gacaca kumukatira"...!
Reka mbisabire nkotanyi zivuga ko ziri muri opozisiyo. Abo bana ba nyakwigendera Kagina muzanyemo muvuga ko ari ikimenyetso cyatuma Simeon agira ubwoba akareka kwamagana inkoramaraso Nyamwasa na Kagame zateguye, zikayobora kandi zigakora jenoside y'abahutu, nimube mubahaye amahoro, nabo ubwabo bazi ko bikoreye umutwaro ubaremereye wo kuba baragize irari n'inda nini bagashaka uko bafatanya n'iyo Leta y'inkotanyi mu kwigarurira imitungo y'abahutu ba hariya Kicukiro. Bo, kimwe n'abandi batutsi batagira ubunyangamugayo bigabije imitungo y'abahutu b'abere, bazi neza ko uko bizagenda kwose bizasubirwamo. Bizanshimisha inkotanyi Noble Marara n'abafatanyamugambi banditse iyi nyandiko bashoboye bo nibura kunyereka dosiye y'urwo rubanza rwa Kagina bavuga kugira ngo nanjye nisomere menye abandegaga, ibyo naregwaga, uko imanza zagenze, abanshinje n'ibimenyetso byashingiweho bankatira.
Bariya barwanirira ishyaka inkotanyi Nyamwasa, Karegeya, Rudasingwa, Gahima basoza inyandiko yabo bavuga ngo: "Iperereza kubirabana nuruhare rwe muri genocide tuzayabagezaho ubutaha (sic)". Ibyo birerekana iki? Ese inkotanyi zo muri RNC zaba zarasanze noneho Gahima agomba no gukorera akazi-mpimbirabahutu ka Procureur General (umushinjabinyoma) mu mahanga, akaba yaratereje abo Marara n'abiyita Ingabire na Rwema ku inyenyerinews ngo bamutegurire amadosiye y'abahutu bagomba gucecekeshwa (kwicwa)? Ni ibyo kwibazaho. Nabyo birerekana ko imitekerereze n'imikorere y'inkotanyi ziri hanze ari imwe n'iy'izo zasize imbere mu gihugu.
Sinarangiza iyi Right of Reply ntagize icyo mvuga kuri "motivations" zituma aba banditse iyi nyandiko bakoresha uko bashoboye kwose ngo bacecekeshe uwamagana ibyaha ndengakamere bya Kayumba Nyamwasa.
C. Enjeu y'inkotanyi zivuga ko ziri muri opozisiyo
Abashishikajwe n'uko ibyaha by'inkoramaraso Nyamwasa bitashyirwa ahagaragara ni ba nde?
1- Ni inkotanyi-nkoramaraso nka we.
Ni abo we na Kagame bakoresheje muri ubwo bukoramaraso. Ni inkotanyi zari kumwe nabo, zabakoreraga, zari zibagaragiye, zabumviraga buhumyi, zabaririyeho... Ni inkotanyi kandi zikiri kumwe nabo, zikibakorera, zikibagaragiye, zikibumvira buhumyi, zikibariraho.
(1) Abdul Joshua Ruzibiza yatubwiye ko inkoramaraso Kagame yigeze gufata imbunda yica we ubwe abahutu b'inzirakarengane ku manywa y'ihangu. Ariko n'ubwo ari we watangaga amategeko yo kujya kwica ahandi hose henshi, Kagame siwe wajyanaga abahutu mu makamyo akajya kubatwikira muri parki, siwe wahigaga abahutu ku misozi akabarasira mu ngirwanama no muri za songamane, siwe warasaga cyangwa wakubitaga udufuni abahutu aho inkotanyi ze zakoraga amarorerwa hose, siwe wafataga abahutukazi ku ngufu mu magereza n'ahandi mbere yo kubica urw'agashinyaguro... Kagame ni umwicanyi ruharwa, ariko yifashishije abandi bicanyi bari inkotanyi.
(2) Dukurikije ibyo tuvuze kuri Kagame, nabwo nta muntu n'umwe, n'abo bamuvuganira ubu, uyobewe ko Inkoramaraso Nyamwasa nayo yicishije abahutu b'inzirakarengane batagira ingano kandi yarabyigambye. Ariko Nyamwasa siwe wenyine wajagajagaga imisozi ahuriza abaturage mu manama, abakoresha songamane, abamishamo amasasu, abakubita udufuni n'ibindi... Kimwe na Kagame, Nyamwasa ni umwicanyi ruharwa, ariko mu bwicanyi bwe yifashishije abandi bicanyi bari inkotanyi, zaba izo muri DMI cyangwa mu yindi mitwe, zatojwe imyaka n'imyaka ko kwica abahutu ari ishema ry'inkotanyi.
(3) Ibintu birahinduka, ubu abashishikazwaga no kwica umuhutu bakanabihemberwa batangiye kwumva ko bakoze jenoside kandi ko bazabibazwa byanze bikunze. Ubu rero abo bose Kagame, Nyamwasa n'abandi bakuru b'ingabo bakoreshaga muri ubwo bwicanyi, bamaze kwumva ko icyaha ari gatozi, ko badashobora kuziregura bavuga ko babikoraga ari akazi ko gushakira umugati imiryango yabo, ko bicaga abahutu bahagarikiwe n'ababategekaga.
Niyo mpamvu izo nkotanyi, zaba iziri mu Rwanda, zaba iziri hanze zivuga ko ziri muri opozisiyo, zishaka gukora uko zishoboye kwose kugira ngo inkoramaraso zafashije gukora amahano zidakurikiranwa.
Ziragira ziti: Nyamwasa wadutegetse kwica turi muri DMI, wadutegetse kwica abahutu muri Gisenyi na Ruhengeri, watwohereje kwica abahutu mu tundi turere two mu Rwanda no muri Congo, nituramuka dushoboye kubuza ko yakurikiranwa ku byaha ndengakamere azwiho (crimes contre l'humanite, crime de guerre...), tuzaba dutsinze igitego gikomeye cyane kuko natwe ntawe uzaba akidukurikiranye ku byo twakoze abidutegetse. Niyo 'enjeu' y'inkotanyi zivuga ko ziri muri opozisiyo. Ziyitsimbarayeho.
(4) Kuri twe abarokotse ubugome ndengakamere bw'inkotanyi, abashakira Kagame cyangwa Nyamwasa ubudahangarwa cyangwa ababashakira inzira z'ukuntu bazabyikuramo badaciriwe imanza, ni abashaka kudusonga no kwimika ingeso yo kudahana no guca iruhande rw'ubutabera. Ntibishobora kwihanganirwa.
Bariya bakoze kandi bagatangaza iriya nyandiko bari muri izo nkotanyi zafashije Kagame na Nyamwasa n'abandi mu kwuzuza gahunda yabo yo gutsemba abenegihugu b'inzirakarengane. Noble Marara nyiri uru rubuga Inyenyerinews.org ni imwe muri izo nkotanyi zimukiye hanze y'u Rwanda kandi zitigeze zireka ingengabitekerezo n'imikorere y'inkotanyi. Inkotanyi zindi abo banditse iyi nyandiko bavuga ko barengera arizo Rudasingwa, Karegeya na Gahima nazo ziri muri icyo cyiciro cy'abavuga bati: nidukora ku buryo inkoramaraso ruharwa Nyamwasa yihanganirwa, akemerwa ntakurikiranwe ku byaha ndengakamere azwiho, natwe ntawe uzaba akitubajije uruhare twagize mw'iyicwa ry'abahutu, mu icura n'ikwirakwiza ry'ingengabitekerezo inkotanyi zagendeyeho kandi zikigenderaho mu guhotora abenegihugu, mu gushyiraho systeme yo gucurira abahutu ibyaha batakoze bikabaviramo kwicwa, guhunga, gufungwa no kunyagwa imitungo yabo..., mu icura n'ikwirakwiza mu mahanga ry'ibinyoma ku byabaye mu Rwanda, mu kwicira mu mahanga abenegihugu bahunze inkotanyi no mu gushishikarira gusiga ibara abahutu imbere mu gihugu no mu mahanga, bazi neza ko ari abere...
Abo bose bazi neza ko bagize uruhare mu icura no mu ishyirwamubikorwa rya jenoside yakorewe abahutu kandi batangiye kwumva uburemere bw'amarorerwa bakoze no gutinya ingaruka zabyo.
Baba abagaragaye bagashyirwa mu majwi, baba n'abazi ibyo bakoze ariko batinya ko bashobora kuzashyirwa ahagaragara,
a) birumvikana ko bumva babangamiwe n'abenegihugu badashaka ubudahangarwa bw'inkoramaraso z'abatutsi mu gihe n'abere b'abahutu babamariye mu minyururu abenshi bakaba baraguyemo;
b) birumvikana ko bumva babangamiwe n'abasaba ubutabera busesuye uko byagenda kwose;
c) birumvikana ko bakwishimira kandi bagashishikazwa no gucecekesha abantu nka Simeon ugendera kuri principe idakuka yo kudaha icyuho amayeri ayo ariyo yose n'inzira iyo ariyo yose yashobora gutuma himakazwa ukudahanwa kw'abicanyi.
Mu gihe Simeon avuga ariko ko uburyo bwiza bwo kurangiza icyo kibazo ari ukukijyaho impaka buri wese akazana arguments ze n'undi ize, abateguye kandi bagatangaza iyi nyandiko bo bumva ko uburyo bwiza ari ugushakisha uko bamusebya, bamutera ubwoba bamushinja ngo yagize uruhare muri jenoside, bamuharabika we n'umuryango we, bizera ko azagira ubwoba akareka gutanga ibitekerezo bye uko abyumva, bashaka ko azata igihe yiregura aho kugikoresha atanga umusanzu we mu iyubaka ry'inzira ya demokarasi mu Rwanda, bizera ko abasoma ibinyoma bamwandikaho bazareka guha agaciro arguments atanga yerekana kandi yamagana ibinyoma, ubugome n'amacenga inkotanyi zikoresha, zaba iziri imbere mu gihugu, zaba izaje hanze zivuga ko ziri muri opozisiyo.
2. Abadasanzwe ari inkotanyi ariko biyemeje kuzikorera baharanira imyanya mu butegetsi
Nk'uko byamaze kugaragarira abanyarwanda benshi, abandi bashishikajwe n'uko ibyaha by'inkoramaraso Nyamwasa bitashyirwa ahagaragara ni abafite inyota yo kugira imyanya mu butegetsi bw'u Rwanda, bakumva ko inzira yihuse yo kuzabugeraho ari ukwisunga inkoramaraso nka Nyamwasa n'abo yafatanije nabo kurimbura rubanda, bavuga ko afite 'experience' n'ingabo.
Experience mu kwica imbaga z'abenegihugu, experience mu kugoreka amateka, experience mu kubeshya no kwimakaza ikinyoma, experience mu gukina amacenga, experience muri 'manipulation' y'injiji n'abanyamahanga bashakamo amaboko, experience mu gutera ubwoba no gucecekesha abo batavuga rumwe, experience mu gucamo kabiri abishyira hamwe barwanya igitugu, experience ndende mu guharanira ubudahangarwa bw'abicanyi b'abatutsi... Koko iyo experience niyo abantu bazima bagomba kwiruka inyuma?
Kubw'abo bumva ko iyo experience yazaborohereza mu kubona imyanya mu butegetsi, uburenganzira ku butabera bw'abenegihugu biciwe cyangwa bambuwe imitungo buza inyuma y'uburenganzira ku myanya y'ubutegetsi bw'inkoramaraso zakoze ishyano n'abazaba bazifashije mu mugambi ziharanira wo gukwepa ubutabera busesuye.
Icyo cyiciro kirimo abiyemeje kwisunga umuryango wa ziriya nkotanyi zivuga ko ziri muri opozisiyo, barimo koko uriya mugabo Condo uvugwa na bariya batangaje iyi nyandiko.
Simeon yemeza ko afite uburenganzira bwo kudashyigikira ko abaharanira u Rwanda rushya bakwisunga inkoramaraso ngo kuko zifite experience nk'iyo n'ingabo zatojwe kandi zikazoberera mu bikorwa bigendera ku ubwikuze bw'abatutsi, urwango rw'abahutu, ubugome, ubuhezanguni, n'ubukoramaraso burenze kamere.
Simeon yemeza ko nta cyiza abanyarwanda duteze ku nkoramaraso izo arizo zose mu gihe zitarajya imbere y'ubutabera buhagarariye abenegihugu bose ngo zibwirwe ibyaha zibarwaho, zibyemere, zibyicuze n'umutima wazo wose, zibisabire imbabazi zemera ko abazisabwa bafite n'uburenganzira bwo kutazitanga, zemere ko ziteguye kubihanirwa bibaye ngombwa kandi zemere kugira uruhare mu gutanga inyishyu n'impozamarira.
Simeon kandi yemera ko buri wese ubibona ukundi nawe afite uburenganzira bwo kugaragaza impamvu abibona ukundi, maze abumva arguments zitangwa nabo bagahitamo ibyo bashima n'ibyo bagaya bakaboneraho no kubyuzuza bibaye ngombwa.
Umwanzuro:
Kwandika inyandiko nk'iyatangajwe n'ikinyamakuru inyenyerinews.org, nta na hamwe utanga arguments zerekana ko ibyo Simeon avuga bidahwitse, ni kimwe mu bintu bigaragaza ko ibyo Simeon avuga ari ukuri kandi ko abakomeretswa n'uko kuri Simeon avuga bafite ingengabitekerezo n'imikorere y'inkotanyi. Birashimangira ibyo dusanzwe tuzi, ko inkotanyi izo arizo zose, zaba iziri imbere mu gihugu, zaba iziri hanze zivuga ko ziri muri opozisiyo, zitinya kubwirwa ukuri no kuvugisha ukuri, zigendera ku ngengabitekerezo imwe kandi zishyira imbere imikorere imwe.
Simeon Musengimana
Ijwi Rya Rubanda
12/09/2013.
Ibarwa isaba inkotanyi Noble Marara ‘droit de reponse’ ku nyandiko yatangajwe ku Inyenyerinews
Ndakoresha uburenganzira bwanjye bwo gusubiza ku nyandiko nyandagazi banyanditseho ku rubuga inyenyerinews ruyobowe n'inkotanyi Noble Marara.
Tega amatwi:
Ibarwa isaba inkotanyi Noble Marara 'droit de reponse' ku nyandiko yatangajwe ku Inyenyerinews.
Dore inyandiko nandikiye inkotanyi Noble Marara ku tariki ya 12/09/2013 ku birebana n'inyandiko yatangajwe ku rubuga rwe ku itariki ya 3/9/2013.
DROIT DE REPONSE
Bwana Noble Marara,
Ikinyamakuru Inyenyerinews.org
Nkwandikiye iyi nyandiko kubera ko ari wowe nyiri ikinyamakuru Inyenyerinews.org, ukaba mu minsi ishize warashyize kuri urwo rubuga rwa internet inyandiko mwise: Umunyamakuru w’ijwiryarubanda Simeon Musengimana yasahuye abanyarwanda muri genocide, ahemukira uwo bashakanye none arateranya abanyarwanda.
Nk'uko umuntu wese usoma iyo nyandiko abibona, biragaragara rwose ko ikibashishikaje mutangaza iyo nyandiko ari ugushaka kunsiga ibara no kungerekaho icyaha cya jenoside mukoresheje ibinyoma ndetse no kudusebya no kutwandagaza njye n'umuryango wanjye (diffamation).
Ibyo kugereka umuntu ho icyaha gifite uburemere bukomeye nka jenoside ni ibintu bidashobora gukinishwa no kwihanganirwa.
Nk'uko wowe na bagenzi bawe mwafatanije kwandika no gutangaza iyo nyandiko mubizi kandi nk'uko imiryango mpuzamahanga nka za Human Rights Watch na za Amnesty International yakurikiranye imikorere ya leta y'inkotanyi nayo yabikozeho amaraporo menshi, hari abahutu benshi bahimbiwe ibyaha bya jenoside kandi ari abere, bamwe baricwa abandi barafungwa, kandi bamburwa imitungo yabo n'abatutsi bagenderaga ku kinyoma cya jenoside kugira ngo bigwizeho imitungo kandi bapyinagaze abandi benegihugu bo mu bwoko bw'abahutu. Ibyo uzi neza uko byakorwaga kandi bigikorwa, cyane cyane ko nawe wari mu nkotanyi za Kagame zashyizeho zikanashimangira ubwo buryo bwo kwica, gupyinagaza no gutindahaza rubanda.
Uribuka ko umunsi inyandiko yanyu yasohotse ku rubuga rwawe ku tariki ya 03/09/2013, nasabye ku mugaragaro nkoresheje radio ko wowe n'abo mwafatanije kuyitangaza mwahamagara kuri Radio Ijwi Rya Rubanda mukambwira neza n'abandi bose bayumva impamvu yabateye gusohora iriya nyandiko, ndetse mukatubwira n'ibimenyetso mufitiye ibyo mwanditsemo. Ibyo nabigiriraga kugira ngo musobanure ku mugaragaro, nta bufifiko, ko inyandiko mwayanditse mushingiye ku kuri no ku nyungu rusange z'abanyarwanda, ko mutayanditse mugamije kugirira nabi umuryango wanjye, kuwusebya, kuwandagaza no kunyangisha abanyarwanda...
Ikiganiro cy'Urubuga Rwa Twese cy'uwo mugoroba cyarinze kirangira mutagaragaye ngo mutange ibisobanuro byari bikenewe.
Ku munsi wakurikiyeho, ku tariki ya 04/09/2013, njye ubwanjye naguhamagaye kuri telefone, nkwibutsa ko wowe n'abo mwafatanije mukwiriye gusaba imbabazi kubera diffamation ikubiye muri iriya nyandiko.
Wambwiye ko atari wowe ubwawe wanditse iriya nyandiko, ngusaba kumpa coordonnees z'abayanditse: amazina, adresi, telefone na emails kugira ngo mbamenyeshe icyo ntekereza kuri iriya nyandiko kandi mbabwire icyo nifuza bakora. Na n'ubu ntacyo wakoze.
Nakwibukije ko wowe, nka nyiri ikinyamakuru, ufite responsabilite y'ibyo wowe n'abanyamakuru bawe bahandika.
Nagusabye kuzirikana isebanya, ubugome n'imigambi mibisha bigaragazwa n'iriya nyandiko kandi bitari bikwiye kubaranga nk'abantu muri rusange ndetse nk'abanyamakuru by'umwihariko, maze ugakora ibi bikurikira:
* Gusaba imbabazi zo kuba waratangaje inyandiko igamije kunyandagaza, kunsebya, kunsiga ibara no kwandagaza umuryango wanjye
* Kuvana iriya nyandiko ku rubuga rwawe inyenyerinews
* Kwandika aho ku rubuga, mu kigwi cyayo, impamvu uvanyeho iyo nyandiko n'impamvu usabye imbabazi.
Nakwijeje ko nubigenza gutyo niteguye kuguha imbabazi.
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, ntacyo wabikozeho.
Simeon arasubiza inyenyerinews: Inkotanyi zivuga ko ziri hanze muri opozisiyo zifite ingengabitekerezo n’imikorere imwe n’iy’Inkotanyi z’imbere mu Rwanda.
Mu gihe rero ngitegereje ko ukora ibyo nagusabye kugira ngo ungarurire icyubahiro cyanjye n'ubudakemwa bwanjye, ndagusaba gutangaza muri icyo kinyamakuru cyawe inyenyerinews.org iyi email nkwandikiye hamwe n'inyandiko yose ya 'Right of Reply' nometseho.
Imana ikomeze igufashe.
Simeon Musengimana.
Abavuganirwa n’abanditse inyandiko nyandagazi kuri Simeon ku rubuga Inyenyerinews ruyoborwa n’inkotanyi Noble Marara bayivugaho iki?
Ku tariki ya 03/09/2013, ku rubuga inyenyerinews.org ruyoborwa n'inkotanyi Noble Marara ituye i London mu Bwongereza, hasohotse inyandiko nyandagazi abayanditse bise Umunyamakuru w’ijwiryarubanda Simeon Musengimana yasahuye abanyarwanda muri genocide, ahemukira uwo bashakanye none arateranya abanyarwanda.
Abasomye iyo nyandiko bose barumiwe, uretse inkomamashyi nkeya birumvikana zishimira kandi zishyigikira buri gihe imikorere y'inkotanyi.
Abashaka kwongera gusesengura ibyanyanditsweho njye n'umuryango wanjye icyo gihe bashobora kubisanga kuri urwo rubuga ruyobowe n'inkotanyi Marara Noble.
Abanditse iyo nyandiko basobanuye ko bababajwe cyane n'ibyo Radio Ijwi Rya Rubanda rivuga ku nkoramaraso Nyamwasa ngo n'inkotanyi zafatanije nawe gushinga RNC arizo Rudasingwa, Karegeya na Gahima. Ngo bababajwe kandi n'ibyo Radio Ijwi Rya Rubanda yatangaje isaba umusaza Yohani Batisita Ndahindurwa Kigeli kudakomeza gujijisha rubanda asinya amatangazo ngo ni 'umwami w'u Rwanda'.
Kuri iyo nyandiko yasohowe ku rubuga rw'inkotanyi Noble Marara, banometseho iyo nyandiko kuri Kigeli Ndahindurwa bavuga yabababaje uko yasohotse ku rubuga rw'Ijwi Rya Rubanda, ariko nta na hamwe bigeze berekana ibitekerezo birimo bitabanyuze n'impamvu. Baranditse gusa ngo dore "Amwe mu magambo asebanya atukana anateranya Simeon Musengimana yibandaho nuguharabika Umwami Kigeri V." Nuko bashyiraho inyandiko nanditse yitwa Mzee Ndahindurwa Yohani Batista ari mu biki? Kuki acyiyita ‘Umwami w’u Rwanda’?
Ababa bataramenye ibikubiye muri iryo sesengura rigufi nakoze kuri Kigeli Ndahindurwa ntibagire impungenge kuko nzajya ndibasuririramo kenshi kuri radio kugira ngo nabo bayisesengure maze bangezeho ibitekerezo byabo ku bikubiyemo.
Nyuma yo kubona iyo nyandiko nyandagazi yanyanditsweho ku rubuga ruyoborwa n'inkotanyi Noble Marara, nashatse kumenya uko abo bavuganirwa muri iyo nyandiko bayisesengura n'icyo bayivugaho.
Nandikiye umusaza Yohani Batisita Ndahindurwa Kigeli V, nandikira kandi inkotanyi Nyamwasa, Rudasingwa, Gahima na Karegeya bavuganira muri iyo nyandiko.
Mu nyandiko nandikiye umusaza Yohani Batisita Ndahindurwa Kigeli V, nagize nti:
Kuri Nyakubahwa Yohani Batista Ndahindurwa,
Mbere na mbere mbanje kubasuhuza kandi mbifuriza amahoro y'Imana.
Ikinteye kubandikira ubu, ni inyandiko yasohotse kuri website inyenyerinews.org bene kuyandika bise: "Umunyamakuru w’ijwiryarubanda Simeon Musengimana yasahuye abanyarwanda muri genocide, ahemukira uwo bashakanye none arateranya abanyarwanda."
Abanditse iyi nyandiko kuri njye Simeon Musengimana bakanayitangaza mu kinyamakuru inyenyerinews.org bayanditse bavuga ko babarengera ngo kubera ibyo natangaje kuri Radio Ijwi Rya Rubanda nkabishyira no ku rubuga mu nyandiko nise: "Mzee Ndahindurwa Yohani Batista ari mu biki? Kuki acyiyita ‘Umwami w’u Rwanda’?".
Njye ku bwanjye sinashimye iyo nyandiko kandi birumvikana.
Kubera ko numva mugomba kuba mushyira mu gaciro mukaba mwagira inama ababashyigikira, nabasabaga rwose gusoma neza iyo nyandiko abo banyamakuru banditse bavuga ko barwana ku cyubahiro cyanyu, maze mwamara kuyisesesengura, mukambwira kandi mukabwira bene kubitwaza, icyo mutekereza ku nyandiko nk'iriya, n'icyo mutekereza kuri methodes nk'izi zikoreshwa n'ababarengera cyangwa ababamamaza.Mbaye mbashimiye ubwitonzi muzakirana iki cyifuzo cyanjye n'inama muzatugira njye n'abavuga ko babarengera.
Imana ikomeze ibafashe.
Na n'ubu ndacyategereje igisubizo cya Kigeli V Ndahindurwa.
Mu nyandiko nandikiye inkotanyi Nyamwasa, Rudasingwa, Gahima na Karegeya zashinze RNC, nagize nti:
Ku bavandimwe Nyamwasa, Karegeya, Rudasingwa na Gahima,
Mukomere.
Mbanje kubasuhuza kandi mbifuriza amahoro y'Imana.
Ikinteye kubandikira ubu, ni inyandiko yasohotse kuri website inyenyerinews. org bene kuyandika bise: "Umunyamakuru w’ijwiryarubanda Simeon Musengimana yasahuye abanyarwanda muri genocide, ahemukira uwo bashakanye none arateranya abanyarwanda."
Abatangaje iyo nyandiko kuri njye bavuga ko bayanditse kubera ngo kubabazwa n'uko ngo "nshyira mu majwi" mubyo mvugira kuri Radio Ijwi Rya Rubanda "abakorana cyangwa bakorera mumuryango “Rwanda National Congress” washinzwe nabamwe bahoze muri leta ya FPR, aribo Gen Kayumba Nyamwasa, Col Patrick Karegeya, Maj Theogene Rudasingwa, ndetse na mwene nyina Gerald Gahima".Ubu buryo bakoresha bwo kubarengera no kubavuganira njye simbushima, birumvikana. Mwebwe se mubutekerezaho iki?
Kubera ko numva mwagombye kuba mushyira mu gaciro mukaba mwagira inama cyangwa mugaha amabwiriza ababashyigikira, nabasabaga rwose gufata akanya ko gusoma neza no gusesengura iyo nyandiko abo banyamakuru banditse bavuga ko babaharanira hamwe n'umuryango wanyu RNC, hanyuma mukambwira kandi mukabwira ababashyigikiye bose icyo mutekereza ku nyandiko nk'iriya, n'icyo mutekereza kuri methodes nk'izi bakoresha mu kubarwanirira ishyaka.Mbaye mbashimiye ubwitonzi muzakirana iki cyifuzo cyanjye n'igisubizo muzatugezaho njye n'abavuga ko babarengera.
Imana ibahe umugisha.
Bidatinze uwo munsi ku tariki ya 10/9/2013, inkotanyi Theogene Rudasingwa yahise insubiza ati:
Bwana Simeon,
Nkuko nawe ubibona, ntabwo Nyamwasa, Karegeya, Gahima ,nangye ari twe twandiste iyo nyandiko. Abayanditse ntabwo ari twe twabatumye. Nakugira inama ko wagirana ikiganiro nabayanditse, haba hari ibisobanuro ushaka akaba aribo babiguha.
Murakoze,
Amahoro y'Imana
Theogene
Nanjye uwo munsi nongeye kumusubiza nti:
Mukomere Theogene,
Urakoze kunsubiza vuba.
Biragaragara rwose ko atari mwe mwayanditse. Kandi birashoboka ko mutabatumye, ko bitumirije. Ibisobanuro byo nteganya kubibabaza bo ubwabo. Rwose sinabasabye ko mwasobanura iby'inyandiko yabo mu kigwi cyabo. Numvaga icyo nabasabye mwe cyari gifutuye kandi mwari mugishoboye aricyo iki: "mukambwira kandi mukabwira ababashyigikiye bose icyo mutekereza ku nyandiko nk'iriya, n'icyo mutekereza kuri methodes nk'izi bakoresha mu kubarwanirira ishyaka."
Numva kubasaba ibi atari ugutandukira cyangwa ukubagondoza.
Ndategereje.
Mugire amahoro.Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.
Kuva icyo gihe, ari inkotanyi Rudasingwa, ari n'izindi nkotanyi bakorana muri RNC, nta n'umwe washubije. Ndacyategereje.
Nshuti, bavandimwe muharanira impinduka nziza mu gihugu cyacu.
Mpora mbivuga. Abavuga ko baharanira demokarasi isesuye mu Rwanda ariko bagatinya icyitwa kuvugisha ukuri no kwumva ukuri, bagahunga ikintu cyose cyatuma bajya impaka zidafifitse kandi ku mugaragara ku myumvire yabo y'ibibazo by'abanyarwanda, abo ni ababeshyi, abo ni abanyamacenga baharanira gusa inyungu zabo. Abizeye bene abo bantu mbere ubu baracyicuza. Kuri njye, ku muntu wese ushishoza, nta mpamvu zo kubizera.
Abantu bashimishwa n'uko abambari babo, cyangwa ingabo zabo cyangwa abafana babo (ubyite uko ushaka), bakoresha methodes zo kwandagaza, kubeshya, gusebya, gutera ubwoba ndetse no gucecekesha abatekereza ukundi, wababaza uti biriya mubitekerezaho iki bati uzabaze ababikora, bene abo bantu mwe mwumva mwabatekerezaho iki?
Ntegereje ibitekerezo byanyu. Musanzwe muzi ko mushobora kwisanzura ku Urubuga Rwa Twese, haba mu magambo cyangwa mu nyandiko.