Inkotanyi Akishuli Abdallah nayo irahatanira kureshya ba bihwahwa ngo bajye inyuma y'inkoramaraso Kayumba Nyamwasa yabahekuye ikabangaza.
Tega amatwi:
Ku tariki ya 01/12/2013, Bwana Akishuli Abdallah yasohoye inyandiko yise "NIBA INKOTANYI ZARAKORANYE NA COL KANYARENGWE NDETSE NA BAGENZI BE BIGASHOBOKA, KUKI UBU BIDASHOBOKA GUKORANA NA GEN NYAMWASA NA BAGENZI BE ?"
Nyumvira nawe!
Ngo 'niba inkotanyi zarakoranye na Col Kanyarengwe ndetse na bagenzi be bigashoboka, kuki ubu bidashoboka gukorana na Gen Nyamwasa na bagenzi be?'
Bwana Akishuli uribaza koko icyo kibazo?
Reka ngufashe kubona igisubizo.
Uratangira ugira uti "Kanyarengwe yari umwe mu bamenesheje abatutsi mu myaka ya za 1962 kugeza muri za 1973 mu gihe ingabo zari iz’igihugu icyo gihe zarwanaga n’abitwaga inyenzi."
Akishuli igihe kirageze ngo ujye witondera imvugo yawe. Ukwiriye gucika ku ngeso yo kubeshya no kugoreka amateka.
Nyuma ya Kamarampaka na Independansi, Kanyarengwe yari mu ngabo z'u Rwanda zarwaniriye igihugu igihe inyenzi zagiteraga zigitsimbaraye ku ngoma ya cyami. Kanyarengwe ntiyamenesheje abatutsi nk'uko ubivuga. Yabanye nabo imyaka myinshi mu Rwanda rwigenga, uretse abahezanguni bake batemeraga umwanzuro wavuye muri Kamarampaka, akaba ari nabo baje gutera akavuyo kuva muri '90. Kuba rero Inkotanyi zaramwifashishije nyuma kugira ngo zitsembe kandi zimeneshe abahutu, ntibigomba kuba intandaro yo kugoreka amateka umuvugaho ibyo atakoze.
Mbere na mbere, Akishuli, ugomba kwiga kugereranya ibigereranywa.
Kanyarengwe yaje kuba ikigoryi - Ndakeka ariko ko Nyamwasa atari ikigoryi
Nyamwasa azwiho kuba umugome - Ndibwira ko Kanyarengwe atari umugome
Nyamwasa azwiho kuba inkoramaraso - Kanyarengwe si inkoramaraso
Nyamwasa azwiho kuba indyarya n'umunyakinyoma - Kanyarengwe ntiyari indyarya
Akishuli rero... Aho ntiwibwira ko koko ufite uburenganzira bwo gukomeza gukina abahutu bahekuwe n'inkotanyi Nyamwasa ku mubyimba uko wishakiye?
Ushobora kuvuga ibyo ushaka byose kuri Kanyarengwe, ariko ntushobora kumushinja ko yari azwiho ibyaha ndengakamere nk'ibyo abanyarwanda twese tuzi ku nkoramaraso Kayumba Nyamwasa.
Icyo kintu ni ingenzi muvandimwe Akishuli.
Uwo mugabo Nyamwasa ushaka gutsindirira abanyarwanda, azwiho ibyaha ndengakamere kandi nawe yarabyigambye. Urumva icyo bishaka kuvuga? Ibyaha byo kwibasira inyoko muntu. Ibyaha byo gutegura no kuyobora itsembatsemba ry'abaturage b'ubwoko bw'abahutu.
None nawe wiyemeje gushishikariza abanyarwanda gufunga amaso bakamera nk'aho batumva uburemere bwabyo! Hanyuma ukiyerurutsa ugakora nk'aho wisegura ngo "Sinshaka gutesha agaciro cyangwa kwirengagiza ibyo abanyarwanda baba banenga abanyepolitiki bamwe na bamwe"!
Yee baba weee. Ugarutse kuri rya jambo 'kunenga'.
Ngo "Sinshaka gutesha agaciro cyangwa kwirengagiza ibyo abanyarwanda baba banenga abanyepolitiki bamwe na bamwe"!
Aka ni akumiro.
Ese koko Inkotanyi muzumva ryari?
Nongere ngusubiriremo Nkotanyi Akishuli Abdallah. Nk'uko twabyibukije Kanyarengwe Mushya Condo Gervasi igihe nawe yari yahagurukiye gukarabya inkoramaraso Kayumba Nyamwasa, ibyo Nyamwasa yakoreye abanyarwanda ntibibarwa mu nenge, bibarwa mu bugome ndengakamere... Si ibyo bamunenga, ni ibintu biremereye bamuziho.
Ubu se ukeneye kwibutswa, Nkotanyi Akishuli Abdallah, uburyo DMI yayoborwaga na Nyamwasa yicaga abahutu?
Ubu se ukeneye kwibutswa, Nkotanyi Akishuli Abdallah, ukuntu inkotanyi-nkoramaraso ziyobowe n'uwo Nyamwasa zahamagaraga abaturage ngo baze mu nama, kugira ngo zibegeranye, zamara kubarundanya zikabatsemba bose ntihagire n'uwo kubara inkuru?
Ubu se, Nkotanyi Akishuli Abdallah, ukeneye kwibutswa ukuntu ibihumbi n'ibihumbagiza by'abagabo, abagore, abasore, inkumi n'abana bo muri Gisenyi na Ruhengeri batikijwe n'amasasu, udufuni, kajugujugu ndetse n'abandi benshi bakanafungirwa mu buvumo n'inkotanyi nkawe zari ziyobowe n'iyo nkoramaraso udutsindirira Kayumba Nyamwasa?
Ubu se koko uracyakeneye kwibutswa, Nkotanyi Akishuli Abdallah, akaga miliyoni z'abahutu bari bahungiye muri Congo zabonye igihe zamishwagaho ibisasu, zigahigwa bukware n'inkotanyi nkawe zari ziyobowe n'inkoramaraso Nyamwasa n'abo wita bagenzi be?
Urabizi bihagije kuko nawe ubwawe wari muri uwo mutwe w'inkoramaraso wateye imiborogo mu gihugu cyose kuva muri 1990, ugategura kandi ugashyira mu bikorwa irimbagura ry'abahutu mu gihugu hose ndetse no mu mahanga, kugeza n'ubu.
Ayo ni amahano wagombye nawe kwiyumvisha ko atagomba kwihanganirwa. Ntiwari ukwiye kuvuga ngo ni ibyo abanyarwanda baba banenga abo wita abanyapolitiki.
Ariko Akishuli n'abo mutekereza kimwe, mwagerageje kubaha abahekuwe n'abangajwe n'izo nkoramaraso, mukirinda gukomeza kubashinyagurira no kubasonga.
None mu nyandiko yawe urihandagaza ngo abo bicanyi bafite ubumenyi n'ubushobozi tugomba kwisunga? Ariko mwashyize hasi iryo vogonyo ko ntaho rizabageza?
Koko Inkotanyi Akishuli uracyashishikazwa no kutwumvisha ko Inkoramaraso Nyamwasa n'abo wita bagenzi be ngo bafite ubushobozi n'ubumenyi bikenewe n'abanyarwanda ku buryo bagomba gufunga amaso ku tsembabwoko bakoreye abahutu bafatanije n'izindi nkotanyi zicyicaye i Kigali?
Ngo 'niba inkortanyi zarakoranye na Col Kanyarengwe ndetse na bagenzi be bigashoboka, kuki ubu bidashoboka gukorana na Gen Nyamwasa na bagenzi be?'
Erega muvandimwe Akishuli, Inkotanyi warimo, ntizakoranye na Kanyarengwe, zamugize igikoresho. Ibyo warabyibagiwe? Ubu noneho ni nde ushaka ko agira undi igikoresho?
Inkotanyi zagenderaga ku kinyoma, zikagira ingengabitekerezo yuje itotezabwoko n'ubugome ndengakamere ariko zikagira n'akarimi ndeshyabageni katumye benshi batazizi bibwira ko zigenzwa koko no kuzana demokarasi n'imibanire myiza mu banyarwanda. Ntimwabibonye se? Ndibwira ko ubu noneho ntawe uzongera kwitwaza ko atazizi, kuko twese twagize imyaka 23 yo kuzimenya. Ntihagije?
Abishinze akarimi kazo bose baje kubona ko babeshywe kandi ko bibeshye, harimo uwo mugabo uvuga Col Kanyarengwe n'abandi berekanye ubugoryi cyangwa ubushishozi buke muri politiki, nka ba Bizimungu Pasteur, ba Twagiramungu Faustini, ba Gasana Anastase n'abandi ntiriwe ndondora aha...
Izo nkotanyi-nkoramaraso zagize Kanyarengwe igikoresho ziracyanabyigamba ngo: "twaragiye dutoragura Kanyarengwe, turavuga ngo abahutu n'abatutsi turakorana, ariko byari amacenga..." Iyo mihigo y'Inkotanyi zivuga ubu ko ziri muri opozisiyo, uragira ngo dupfe kuyibagirwa kuko uvuze ngo zifite ubumenyi n'ubushobozi?
Ko wari mu nkotanyi se, Bwana Akishuli, urareba ukabona mwaragaragaje ku buryo budasubirwaho ko Inkotanyi ari izo kwizerwa?
Harya ngo abo uvuganira, iyo nkoramaraso Kayumba Nyamwasa n'abo wita bagenzi be, "bakomeje kugaragaza ko bashobora kuba barahindutse"? Kagire inkuru!
Ntibakiri abagome?
Ntibacyica?
Ntibagishyigikira abicanyi?
Ntibakibeshya abanyarwanda n'abanyamahanga?
Ntibagikoresha ba Kanyarengwe?
Ntibagifite ingengabitekerezo bari bafite igihe bapangaga bakanayobora jenoside yakorewe abahutu?
Ntibagikora bufuku?
Ntibagihunga ukuri?
Ntibagisebya abaharanira uburenganzira ku butabera bw'abarokotse ubugome bwabo?
Ntibagitsimbarara ku mafuti n'amarorerwa bakoreye abanyarwanda?
Ntibakigoreka amateka?
Ntibagikoresha iterabwoba ku bantu batinyuka kwerekana ko badahuje ibitekerezo nabo?
Ngo "bakomeje kugaragaza ko bashobora kuba barahindutse"?
Muvandimwe Akishuli, wabitugejejeho neza?
Babigaragarije he?
Nyamara, niba kugeza n'ubu abanyarwanda bagikomeza kubishisha no kwanga gupfa kubizera, ni uko hari ikintu cy'ingenzi kibura. Nagusaba rero kudahatiriza buhumyi ubavuganira nk'uko Condo Gervasi ariwe Kanyarengwe Mushya yashatse kubigira mbere yawe. Ibyo ubizirikane neza.
Uragira uti: "N’ubwo iyi nkuru nayihaye umutwe ushaka kumvikanisha abantu bane bo mu ihuriro RNC bakunze gutungwa agatoki kenshi ;
Mu by’ukuri icyo ngambiriye ni ukugirango abantu bicare bibaze kandi bashishoze bityo bagerageze kumva no kworohera abanyapolitiki bo muri opozisiyo bakomeje kugaragaza ko bashobora kuba barahindutse ugereranije n’uko abantu bababona."
Uti "Njye nsanga umuti nyawo ari uko twakwiga kworohera umuntu wese wagaragaje ko ashobora guhinduka kabone n’iyo atabyerura mu magambo."
Akishuli, muvandimwe,
Nagiraga ngo uzadusobanurire ibyo wita 'kworoherana' cyangwa kworohera abanyapolitiki bo muri opozisiyo. Ndakeka ko upfa gukoresha gusa ijambo 'kworohera' kuko ari imvugo igezweho, imvugo ndeshyabageni, imvugo umuntu yavuga ko iri 'a la mode', ariko ukaba utumva icyo aricyo n'ibijyana nayo. Ese, ko wabaye Inkotanyi kandi ukaba ugomba kuba ukinariyo, hari igihe utumvise iryo jambo 'kworoherana' ku karimi k'inkotanyi kuva zashoza intambara muw'1990? Hari igihe utumvise ku karimi kazo amagambo avuga ibyo twese twifuza nk'ukuri, ubumwe, ubwiyunge n'andi menshi zizi gukoresha igihe zifite abo zishaka kureshya? Ntiwiboneye se nawe uburyo zoroherana? Ntiwiboneye se nawe uburyo zikoresha ukuri? Ntiwiboneye se nawe uburyo ziharanira ubumwe n'ubwiyunge? Ubu se uri mu biki, nkotanyi Akishuli Abdallah?
Ese, gusaba ko inkoramaraso nka Nyamwasa yakwisobanura ku marorerwa ndengakamere yakoze kandi yigambye kimwe na mugenzi we Kagame, ni ukutayorohera?
Ese, gusaba ko abarokotse ubugome bwa Nyamwasa n'izindi nkotanyi-nkoramaraso bahabwa uburenganzira busesuye bwo gutaka no gusaba ubutabera, ni ukutoroherana?
Ese gushaka no gusaba ko inkotanyi ziri hanze zivuga ubu ko ziri muri opozisiyo zitobora zikatubwiza ukuri ku mahano zagizemo uruhare kuva muri 90 kugeza ubu, ni ukutoroherana?
Nkotanyi Akishuli, niba utazinduwe no kujijisha cyangwa gucurika rubanda, usabwe rwose kuhasubiza udakikiye.
Ese ko mbona wihaye kuvugisha amatama yombi ubworoherane no gukorana, wabujijwe n'iki wowe ubwawe kuyoboka cyangwa gukorana n'iryo shyaka RNC riyobowe n'inkoramaraso Nyamwasa n'abo wita bagenzi be? Ubu se uri muri misiyo yihe koko? Kuki utatubwira uwakubujije gufatanya nabo no kwisunga ubwo bumenyi bwabo n'ubwo bushobozi ubabonamo? Niba utabemera kandi, wowe Akishuli, ukarenga ukajya kwirirwa ubunga wingingira abandi, hafi no kubahatira, ngo begere Inkoramaraso Nyamwasa na bagenzi be babakoreshe nk'uko inkotanyi zakoresheje Kanyarengwe, ntiwatubwira ufutuye impamvu zibigutera? Futura utubwire: Misiyo Inkotanyi bagenzi bawe zagushinze ni iyihe?
Mu gushaka kwerekana ko izo nkoramaraso zishobora kuba zarahindutse, uragira uti:
"Ibyo bakaba barabigaragaje badacibwa intege n’ibibavugwaho ahubwo ugasanga bafite umuhate wo gukorana n’abandi gushaka icyatuma mu Rwanda habaho impinduka nziza zishingiye kuri demokarasi."
Uti: "Aha natanga urugero nko kuri Dr Anastase Gasana utarigeze ucika intege kubera imyambi y’ibirego n’ibitutsi yagiye imumishwaho kuva aho amenyekaniye nk’umuyobozi w’ishyaka ryo muri opozisiyo."
Ese Bwana Akishuli,
Ko akarimi kawe gatangiye kwigisha kworoherana no gukorana, ukaba mu nyandiko yawe waratanze urugero rwa Dr Anastase Gasana mu bafite ibyo bavugwaho kandi bashaka ubworoherane, watubwira impamvu wowe na Gasana mutashoboye kwumvikana? Watubwiza ukuri impamvu inkotanyi ebyiri zari kumwe na Dr Anastase Gasana mu buyobozi bw'ishyaka Abasangizi (ngo Parti des Moderes), arizo wowe Akishuli Abdallah na Bamara Prosper, mwananiranwe nawe mukamwitarura mukaba mutagikorana? Kuba Modere bivuga iki, Bwana Akishuli. Byakunanije iki? Icyavuye muri iyo nzobe mwashashe muri aba-moderes bigisha ubwo bworoherane waturatira ni igiki? None ngo ba bihwahwa nibegere Inkoramaraso Kayumba Nyamwasa wabahekuye akabangaza, ngo bakorane, ngo afite ubumenyi n'ubushobozi bakwisunga!
Rero ugera aho ugatanga umwanzuro wawe ngo: "nsanga bidashoboka gusasa inzobe ishyanga." Ahaa! Ngaho! Ese ushobora kudusobanurira ku buryo burambuye impamvu wumva ubu gusasa inzobe bidashoboka? Uzaba ukoze.
Akishuli muvandimwe,
Uragera aho ukavuga, uti:
"Ikindi nshingiraho mbwira abanyarwanda ko umusanzu watangwa n’aba bantu bakunze kwibasirwa wagira akamaro ni uko byagaragaye y’uko n’abitwa ko bizewe cyangwa se ntacyasha bafite kugahanga nabo atari shyashya kubera ko bamwe muri bo ari abahezanguni naho abandi bakaba bahuzagurika kubera kutagira icyerekezo cya politiki gihamye uretse kwiyemera bivuga ibigwi badafite ugasanga bataramenya ko uko bwije n’uko bukeye imyumvire ya politiki igenda itera imbere."
Aha nakwongera kugusaba kwitonda no kugabanya iryo yozabwonko ryawe, Bwana Akishuli. Ngo "byagaragaye y'uko n’abitwa ko bizewe cyangwa se nta cyasha bafite ku gahanga nabo atari shyashya"?
Iyo ntero Inkotanyi zo muri RNC uvugira zagerageje kuyitera, ziyamamaza aho zishoboye hose, ndetse na Kanyarengwe wazo Gervasi Condo ahagurukira kuyiseseza mu mitwe y'abanyarwanda, ariko abanyarwanda bazi iyo bava n'iyo bajya baranangiye. Ntibagiha intebe abanyakinyoma ntibashaka gutegekwa n'abanyapolitiki abo aribo bose bafite ibiganza bijejeta amaraso.
Wita igihe rero ukomeza gutera imbyino ishaje, Bwana Akishuli. Nagusaba nkomeje, wowe n'izindi nkotanyi, gucika ku ngeso yo gushaka gutsindagira mu banyarwanda ko nta muntu muzima utari inkoramaraso waboneka ngo abarongore imbere. Ubwo bwirasi bw'inkoramaraso bukwiye kwamaganwa na buri wese. Ni uburenganzira bwa rubanda guharanira kuyoborwa n'abantu bazwiho ubumuntu, ubunyangamugayo, gukunda igihugu, no gukunda rubanda. Biteye isoni n'agahinda kwumva hari abakivuga ko bene abo bantu batariho.
Nongere mbigusubiriremo: ukuri n'ubutabera ni byo bizaduha inzira yo kwubaka u Rwanda rushya twese twifuza. Fatanya n'abandi banyarwanda guharanira ibyo byombi, uzaba utanze umusanzu ugaragara. Shishikarira rero nawe kwumvisha izo nkotanyi zindi zivuga ko ziri muri opozisiyo, ko guharanira uko kuri n'ubwo butabera ari intambwe ya mbere yo kugarura ukwizerwa ('trust') zatakaje mu banyarwanda muri iyi myaka 23 yose zababeshye kandi zikabagaraguza agati.
Ndagira ngo nibutse abasomye inyandiko yawe, Bwana Akishuli, yenda bakaba badasobanukiwe icyaba kigushishikaje, bimwe mu byavuye mu isesengura ry'imikorere y'inkotanyi ryakozwe igihe Inkotanyi Noble Marara yandikaga ku rubuga rwayo Inyenyerinews avuga ngo aravuganira inkoramaraso Nyamwasa nawe wazindukiye gutsindirira ku banyarwanda. Iryo sesengura wararyumvise kuko ryatangajwe kenshi kuri Radio Ijwi Rya Rubanda. Ibyavuyemo by'ingenzi, kandi na n'ubu ntawabivuguruje, ni uko:
1- inkotanyi aho ziri hose, zaba iziri imbere mu gihugu, zaba iziri hanze zivuga ko ziri muri opozisiyo, zifite ingengabitekerezo n'imikorere imwe yuzuyemo ibinyoma, ubugome, amanyanga n'irondabwoko, zitinya kubwirwa ukuri no kuvugisha ukuri, zizobereye mu gushyigikirana no mu mafuti zishakisha buri gihe ikintu cyose cyatuma zitazakurikiranwa ku byaha ndengakamere zakoreye abahutu.
2- opozisiyo nyarwanda ntigomba kuba ubuhungiro bwo gukingira ikibaba abicanyi. Ntawe ukwiye kwibwira ko kuvuga ko ari muri opozisiyo bigomba kumuha ubudahangarwa ngo ni uko twese dukoresha amagambo demokarasi n'ubworoherane.
Imyaka ibaye 23 nta mututsi n'umwe rukumbi ukurikiranwe ku bwicanyi bakoreye abanyarwanda, mu gihe za miliyoni z'abahutu zishwe, zigafungwa, zikamburwa imitungo, zigashyirwa ku bucakara bwa TIG... hejuru y'amaherere n'ikinamico ry'inkotanyi. Ubu bisa nk'aho abicanyi b'abatutsi, aho bava bakagera, bahawe ubudahangarwa, imbere mu gihugu no mu rwego mpuzamahanga. Abakunda ubutabera nka njye, abarwanya ingeso yo kudahana, bemera ko ibyo biri mu bigomba guhinduka byanze bikunze. Bizahera rero ku bantu nka Nyamwasa bazwiho ibyaha ku buryo budashidikanwa kandi banabyigambye.
Abumva ko umwicanyi w'umututsi agomba kugira ubudahangarwa kubera ko ari umututsi nibo bateranya abanyarwanda. Sibo dutezeho umukiro. Sibo dutezeho ukwibohora.
Abumva ko inkoramaraso y'umututsi igomba byanze bikunze kugira uburenganzira buruta ubw'umwere w'umuhutu nibo bateranya abanyarwanda. Sibo dutezeho umukiro. Sibo dutezeho ukwibohora.
Ese Akishuli, ugira ngo turabiyobewe?
Mu kurwana ku budahangarwa bw'inkoramaraso Nyamwasa, buri wese wabaye mu Inkotanyi aba yirwanaho kuko aba agira ati: nitugira Imana Kayumba Nyamwasa agasonerwa ibyaha ndengakamere azwiho, natwe bizatworohera gusonerwa ibyo bazadutaruraho kuko tuzaba twarabikoze tubitegetswe n'uwari udukuriye.
Ngiyo impamvu nyayo ishishikaje inkotanyi zose zivuga ubu ko ziri muri opozisiyo. Ngiyo impamvu y'ingenzi ituma Inkotanyi Akishuli ishishikariza abantu kujya inyuma y'inkoramaraso Nyamwasa.
Ku bwanjye, abanyarwanda nta mukiro n'ubucunguzi duteze ku nkotanyi nka Nyamwasa yerekanye bihagije ko itagira ubumuntu... mu gihe ataratsinda igeragezwa (test) yo gushyira ahagaragara ukuri azi kwose ku buryo we n'abo bafatanije gupanga umugambi wo gutsemba abahutu babigenje. Ukuri kwonyine kandi kwuzuye nikwo kuzatuma ashobora kudufasha gusana imitima y'abarokotse ubugome bwe ndengakamere, maze bakaba bamubabarira (aramutse abisabye) noneho bakaba bamwemera nk'umuntu nk'abandi. Ruzibiza yanditse igitabo arabishimirwa kandi nibwira ko ntawe umurwaye inzika, uretse Inkotanyi. Igitabo cy'inkoramaraso Nyamwasa cyo kizaza ryari ngo turebe niba yariyemeje noneho kuva mu nzira y'ikinyoma n'uburyarya?
Ubu rero noneho ngo abo muri FDLR nibo bagezweho. Inkotanyi nka Akishuli na Rudasingwa zirabafatanya n'akababaro n'ubuzima bubi hamwe no kutagira uruvugiro n'ubuhanga mu rwego rwa politiki kugira ngo zibongoshye, zibapfunyikire umunyu, nako zibapfunyikire inkoramaraso yabangaje ngo niyo makiriro. Umwe mu bavugizi babo, dore ko bigaragara ko bamaze kugwira, yatangarije ibinyamakuru ko ngo bari mu mishyikirano n'iyo nkoramaraso Nyamwasa kugira ngo ibabere noneho umucunguzi. Uhuum! N'abo bene akarimi gasize barahamagara ubutitsa kuri radio ngo bavandimwe bo muri FDLR nimutwegere dukorane, ngo ese ubundi muteze kuzavana undi Kayibanda hehe?
Harya ngo iyo isari yasumbye iseseme bigenda bite?
Muri za '90, hari abanze kwumva no gushishoza. Uko byagenze ibara umupfu. Bose barabonye, ariko abenshi nta somo bakuyemo.
N'ubu rero, wa mugani uracyafite ireme ryawo. Uwanze kwumva ntiyanze no kubona.
Banyarwanda nababwira iki? Bacikacumu ry'inkotanyi nababwira iki? Bavandimwe bo muri FDLR n'abo mu yandi mashyaka, nababwira iki?
Nk'uko inkotanyi Akishuli Abdallah ibyandika 'nimwicare, mwibaze kandi mushishoze'.
Nimwivangira, ibyo birabareba.
Agapfa kaburiwe ni impongo kandi Urwishigishiye ararusoma.
Simeon Musengimana.
Ijwi Rya Rubanda.