Iki ni IGICE CYA 3 ARI NACYO CYA NYUMA cy'ikiganiro Radio IRR yagiranye na Bwana Chaste Gahunde, Umuhuzabikorwa w'Ishyaka Ishema ry'U Rwanda, aho atugezaho isesengura yakoze nyuma y'aho General Major Victor Byiringiro uhagarariye FDLR atangarije ku tariki ya 26/11/2014 itangazo rifatwa nk'iryuzuye ubuhubutsi n'ubuswa budakwiriye umuryango benshi bahanze amaso, ari abawurwanya, ari abawuzi neza, ari n'abawikundira bakawufana batawuzi.
Ese ni General-Major Victor Byiringiro witangira urw'amenyo, ese ni FDLR ahagarariye iteye agahinda, cyangwa se ni impunzi z'abanyarwanda ziri muri Congo zifashwe bugwate?