Cameron wo mu Bwongereza ngo u Rwanda ni success story, ngo u Rwanda ni intangarugero muri Afurika.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17/10/2012, imbere y'inteko ishinga amategeko yo mu Bwongereza, Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Bwana David Cameron yabajijwe impamvu Ministri we Andrew Mitchell yahaye Leta ya Paul Kagame miliyoni 16 z'amapawundi buracya ava ku mwanya wa Ministri ushinzwe ubutwererane n'amahanga.
Abanyarwanda n'abanyamahanga bakunda u Rwanda kandi bazi neza akababaro n'agahangayiko Kagame yateye abanyarwanda n'abaturiye kariya karere kacu ka Afurika bababajwe cyane n'igisubizo Minisitiri w'Intebe Cameron yatanze. Yarahangaye asubira mu byo basanzwe babeshya Abongereza ngo u Rwanda ni "success story", ngo ni "role model for development and lifting people out of poverty in Africa".
Ngo u Rwanda ni success story? Ngo u Rwanda ni intangarugero muri Afurika?
Ni agatangaza!
Na n'ubu koko Cameron arumva akwiye gukomeza gushyigikira inkoramaraso Kagame yashubije abanyarwanda ku ngoyi n'ubucakara, ikabatindahaza kariya kageni kandi ikaba imaze kurimbura abanyafurika barenga miliyoni 8?
Ubu se ko Hitler igihe yategekaga yubakishije imihanda myinshi n'inganda zikomeye mu Budage, Bwana Cameron ashobora kwihandagaza agatangaza ko Hitler yari success story, ko yari intangarugero mu Burayi mu gutsura amajyambere no kuvana abaturage mu bukene?
Munyarwanda wumva ibi Cameron yavuze. Ntiwicecekere. Guceceka kwaba ari ugutiza umurindi abakomeza gushyigikira inkoramaraso itugaraguza agati. Nawe fata iya mbere, fata ikaramu, wandikire Bwana Cameron mu kinyabupfura, uhe kopi abadepite yabwiraga, umubwire icyo utekereza ku mvugo ye ishinyagurira abanyarwanda n'abandi banyafurika, umuhe ingero z'amarorerwa Kagame yakoze kandi agikora umuntu wese ufite ubumuntu adashobora kwirengagiza na rimwe kwita intangarugero ku bandi.
Nitudahaguruka ngo duharanire twe ubwacu kuvanaho ibinyoma na za 'myths' zakwirakwijwe hose n'abalobyists ba Leta y'Inkotanyi, nta wundi uzabidukorera.
Buri wese rero nashyireho ake.