Bwana Bukeye Joseph uhagarariye ishyaka FDU-Inkingi aratuganiriza ku bijyana n'imyigaragambo yabereye i Buruseli kuri 11/02/2015, yari igenewe gutabariza impunzi z'abanyarwanda ziri muri Congo no gusaba ko hashyirwa igitutu kuri Leta y'Inkotanyi kugira ngo amahoro, ubwiyunge n'ubwisanzure bigaruke mu Rwanda.
Uko Kongere ya FDU-INKINGI yagenze – Joseph Bukeye
Bwana Joseph Bukeye aratugezaho uko Kongere y'ishyaka FDU-Inkingi yagenze. Iyo Kongere yabereye i Alost mu Bubiligi kuva tariki ya 13 kugeza kuya 14 Nzeri 2014.
Mbere y'itangira ry'iyo kongere haje kuboneka amakimbirane mu banyamuryango ku buryo bamwe bashatse ko yaburizwamo cyangwa se igasubika ibirebana no gutora abayobozi bashya ba FDU-Inkingi.
Bwana Bukeye yatorewe kuba Visi-Perezida wa kabili w'ishyaka. Aratubwira uko byagenze n'icyo atekereza kuri ayo makimbirane mashya agaragaye mu ishyaka FDU-Inkingi.