Tuganire na Madamu Marianne Baziruwiha, Umudiplomate wandagajwe nabi cyane n'Inkotanyi Ambasaderi Rudasingwa Theogene
Uko Rudasingwa yasabye imbabazi ku buhemu yagiriye Madamu Baziruwiha Marianne n'abana be. Isomo Rudasingwa aduha ku birebana n'ubwiyunge.
Madamu Baziruwiha Marianne atubwira ku buryo Rudasingwa Theogene yamusabye imbabazi n'isomo twakuramo.
Mu gice cya 2 cy'ikiganiro Madamu Baziruwiha yagiranye na Radiyo Ijwi Rya Rubanda (reba: Tuganire na Madamu Marianne Baziruwiha (2): ukuntu Rudasingwa Theogene yamujugunye ku muhanda n’abana be), yatweretse neza ubugome, agasuzuguro n'itekinika inkotanyi Theogene Rudasingwa yakoresheje asuka hanze Madamu Baziruwiha n'abana be igihe uwo Rudasingwa yari Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Birenze ukwemera.
Biragaragara ko no mu mahanga, inkotanyi Rudasingwa yashoboraga kwica agakiza.
Hari abavuze ko yari nk'ikigirwamana. Neza neza nk'uko Kagame ameze.
Hagati aho, hari yenda uwakwijijisha arengera inkotanyi Rudasingwa, akaba yabaza ati:
Ese ubundi ko akazi atari ubukonde, hari igitangaza kirimo kuvanwa ku kazi mu gihe abagukoreshaga batakigukeneye?
Kuki se Baziruwiha yabigira birebire nk'aho kuvanwa ku kazi ari ibintu bidasanzwe?
Umuntu yakwibaza kandi ati:
Kuki se Rudasingwa amaze gushinga ishyaka ry'inkotanyi ngo zitakivuga rumwe na Kagame yumvise ari ngombwa gushaka gusaba imbabazi no kwiyunga na Madame Baziruwiha?
Ubwo bwiyunge bwari bugamije iki?
Harimo mutwe ki?
Bwakozwe bute?
Ubu rero byifashe bite?
Isomo twakura muri ubwo bwiyunge bwa Rudasingwa na Baziruwiha ni irihe?
Madamu Marianne Baziruwiha arakomeza kudutekerereza uko byagenze n'uko bimeze ubu.