by Mariya Kampororo.
IZINA RYANJYE BANYITA MARIA. Nakulikiye ibiganiro byombi icya Padri n'icya Simeon.
Ikibazo kiri hano ni igisubizo Padri yatanze ku kibazo cy'icyo atekereza ku magambo ya Rutayomba yavugiye kuli Radio itahuka
Ayo magambo ya Rutayomba, yavuze ngo abahutu 80% barishe igihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi, akabisubiramo incuro nyinshi.
Igisubizo Padri yatanze njye numvise kimbabaje.
1. Rutayomba ni umuntu wishe abahutu mu turere two mu Majyaruguru igihe yari umurwanyi muri FPR akuriwe na Kayumba Nyamwasa. Abatangabuhamya ni benshi yemwe banyuze ku maradiyo ndetse n'abanditsi babihagazeho nka Nyakwigendera Ruzibiza Abdul wari inkotanyi, n'abashakashatsi nka Judy Rever.
2. Usibye abo babyanditse, hari ababibayemo barokotse ubwo bwicanyi. Muri za Rutare, icyahoze ari Komini Giti n’ahandi muli ibyo bice byo mu majyaruguru. Rutayomba na Kayumba nibo bahayoboraga. Muli ibyo bice inkotanyi zirimo Rutayomba zishe abahutu karahava, Rutayomba ubwe arabizi usibye ko we iyo avuga ubwo bwicanyi avuga ko we yabibonye ariko we ko atishe. Yarangiza ati abahutu 80% bishe abatutsi, ni ukuvuga ko kuva ku myaka 18 usubiza hejuru nta muhutu n'umwe utarishe.
3. Rutayomba agera aho agaprovoka abahutu.
Amaze iminsi anyura ku maradiyo menshi asobanura ibintu byinshi bimwe nkibaza icyo agamije kikanyobera. Hari n'aho yageze atwigisha jeometry ngo yerekana 80% yavugaga ngo reka abidemontre ko yashakaga kuvuga 30% bya 80%... Mana yanjye! …nareke kujya yihenura ku bantu kuriya.
Ndibuka igihe yigeze no kuvuga ngo Kayumba Nyamwasa ngo yari mu butumwa igihe inkotanyi ze zicaga abantu muri Rutare…
Ariko yibagirwa ko Kayumba Nyamwasa mu kiganiro yari yagiranye n’undi munyamakuru yari yivugiye ko muli ayo matariki yari ahari rwose...
Ndibuka ko Umunyamankuru J Claude Mulindahabi yadushiriyeho amagambo ya Rutayomba ashyiraho n’aya Kayumba ati: aba bantu uko ari babiri uvuga ukuli ninde. Ibyo byerekanaga amanyanga ya Rutayomba wishe ariko agashaka kurimanganya.
Aho nshaka kugera ni ahangaha: Umuntu nk'uyu n'aho yaba yaragiriye padri neza akamukiza, ntabwo bikuraho ko hari abacitse ku icumu rye bafite ibikomere bikivira mu nda kubera ababo Rutayomba yamaze hariya mu Majyaruguru. Naho utamushinja kuko utamubonye ariko wumvise amakuru twese twumvise cyanga wenda hari nababikubwiye muganira. Padri yashoboraga kubinyuramo mu masegonda makeya akisimbukira ku kindi kibazo ariko ntatinde mu magambo pour le BLANCHIR.
N'ubwo ntawe uramucira urubanza kubera ko inkotanyi zose n'ubwo zimaze kumara abantu mu karere kandi zikaba zikidegembya zose, ...niko isi yacu imeze; ariko ku ruhande rwacu dukwiye kubamenya natwe tukimenya.
UMUSOZO:
Ndavuga gato kuri reaction ya Simeon; byagaragaye ko yari arakaye cyane kubera kiriya gisubizo cya padri (nubwo bwose hari n'abandi bitashimishije). Ariko ntakinanira abagabo bemeye guhura ngo baganire.
Ariko icyo nasaba ni uko iki kiganiro cyaguma gusa ku kibazo cya Rutayomba cyo kwita abahutu bose abicanyi kandi yarabishemo benshi, noneho padri akaba yarafashe iki kibazo nk'aho ari akabazo gato.
Naho imirimo yindi padri akora, irahari kandi abantu benshi bamuri inyuma, iyo ni chapitre itagomba kuza muli iyi debat.
MURAKOZE
Mariya Kampororo
12/05/2020.