Uko Mbona Iby'Umwicanyi Rutayomba n'Imyitwarire ya Padiri Nahimana ku Nzirakarengane z'Abahutu
byanditswe na Johani Batista Nibobose.
Mu minsi ishize,
- nateze amatwi amagambo Rutayomba yavugiye kuri Radio Itahuka yita abahutu muri rusange abicanyi,
- nakurikiye ibiganiro byabaye ku maradiyo Ubumwe n'Ijwi Rya Rubanda abababajwe n'ayo magambo bamagana Rutayomba kandi bamugira inama yo kwicuza,
- ntega amatwi komanteri Padiri Thomas Nahimana yatanze nyuma y'aho kuri Rutayomba no ku mvugo ye,
- nongera gutega amatwi ijambo rya Simeon wo ku Ijwi Rya Rubanda yibaza ku mvugo n'imyitwarire mishya ya Padiri Nahimana
- ngera n'ubwo nkurikira ikiganiro-mpaka kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda cyarimo Padiri Thomas n'abandi benshi...
Ibyo byose byatumye nibaza byinshi, maze numva nshaka kugira icyo mvuga kuri abo bagabo bombi Rutayomba na Padiri Thomas Nahimana.
1. Rutayomba Theogene
Rutayomba numvise abamuzi bavuga ko yirata avuga ko ari umwicanyi ruharwa, ko we wenyine yishye Abahutu b'inzirakarengane ibihumbi bine ! Avuga ko Abatutsi bapfuye, batishwe n'Interahamwe, ko ngo bishwe n'Abahutu bagera kuri 80%.
Impamvu arwana ku Interahamwe ni uko azi ko umugambi wo gushinga urubyiruko rw'Amashyaka mu Rwanda, ko wakozwe n'Inkotanyi zateganyaga kurukoresha, nk'uko zari zakoresheje ba Kadogo, mu ntambara barwanye yo kwambura Abaganda igihugu cyabo.
Ni nayo mpamvu Prezida w'Interahamwe n'uwari umwungirije, bombi bari n'Inkotanyi.
Aloys Ruyenzi warindaga umutekano wa Kagame Pawulo, abivuga neza ko Interahamwe zakoreraga Inkotanyi-Kagame
Kuba Rutayomba agenda yirata avuga ko yishye inzirakarengane z'Abahutu zitabarika, aratugaragariza ko ari umwe muri bene Sekibi Yezu Kristu atubwira muri Yohani 8,39-50. Aba bene Sekinyoma, "Ubabyara koko ni Sekibi,...Kuva mu ntangiriro yamye ari umwicanyi, kandi ntiyigeze aba mu kuri, kuko atigeze atunga ukuri. Igihe avuga ibinyoma,avuga ibiri ibye, kuko yamye ari umubeshyi, ndetse akaba na Sekinyoma."
Ishyano ryagwiriye u Rwanda n'Abanyarwanda, ni uko mu bwoko bw'abavandimwe bacu b'abatutsi, abahisemo kuba bene Sekibi aribo biyicaza ku ntebe y'ubutegetsi !
Ababanje baje bambaye impu z'intama kandi ari ibirura, Abami b'Abahutu babakiranye urukundo n'impuhwe.
Ntibyatinze, bene Sekibi ariwe Sekinyoma biyambuye rwa ruhu rw'Intama maze gutsemba Abami b'Abahutu bari babakiranye urukundo, niko kwigarurira n'ibyabo byose.
Bamaze kwica Abami b'Abahutu no kwigarurira ibyabo, biyita Ibimanuka, bashinga politike ishingiye kur'ibi bikurikira: Ubugome, Ikinyoma, Umururumba wo Kwikubira byose, Politike irangwa n'Ubutiriganya n'Uburyarya.
Ikinyoma aba aricyo bita Ubwenge !
Rutayomba,wishimira ko yashoboye kwica Abahutu benshi, ni uwo gusabirwa kuko Sekibi, Sekinyoma ariwe Shitani, Rusofero yahisemo gukorera, mu byaremwe byose niwe Mutindi Nyakujya.
Icyo Rutayomba azahembwa n'uwo yiyemeje gukorera, ni urupfu rw'iteka.
Ngiyo impamvu akwiye gusabirwa.
2. Padiri Thomas Nahimana
Padiri Thomas ndamushimira ko agerageza gukora ibyo ashoboye.
Sinzi niba mbere yo kuza mu kiganiro nka kiriya, umuntu abanza guhabwa ibyo ari buze kubazwa ngo abanze abisesengure.
Niba ari ko bigenda, Padiri agomba kuba atarabonye ko kiriya kibazo kiremereye.
Kuba Rutayomba ashimishwa no kumvisha inshuti ze ko ari intwari idashyikirwa we washoboye kwica abakecuru n'abasaza, akica ibiburamaguru na ba Ndinda-mawe b'abahutu ngo bari mu bihumbi bine, bigaragaza ko ubu ari kuruhuka ko nyuma azakomeza kuko uwo murimo we umushimisha.
Padiri Thomas, aho gusubiza ikibazo yari abajiwe, yagiye muri ya politike ya Prezida Yuvenali Habyarimana y'Ubumwe n'Amahoro, yarangijwe no kumuhanura, bakamucuza ubuzima we ubwe n'ubw'imbaga itabarika y'Abanyarwanda.
Politike ya Prezida Habyarimana nyigereranya n'akenda k'umweru kererenaga cyane, kari gatwikiye igisebe cy' umufunzo.
Igisebe cy'umufunzo ni kanseri.
Uko Abanyarwanda kera bakivuraga: Bashyiraga icumu mu muriro maze ryamara gutukura bakarishyira kuri cya gisebe bagashiriza, ni uko kanseri igakira. Murumva ko umuntu yababazwaga n'abamukunda bagamije kumukiza iyo kanseri.
Uku ni nako bavura ababaga bakomerekeye ku rugamba.
Uwabaga yatikuwe icumu, banyuzaga icumu riri kwaka umuriro mu gikomere.
Ukuri nako kubabaza nk'icumu ririkwaka umuriro, ariko ukubwirwa ni inshuti.
Ugukunda agukanda ikibyimba aho cyaba kiri hose.
Akubabaza agamije kugukiza.
Politiki ya Prezida Habyarimana yabaye iyo gushishira ikibyimba aho kugisatura ngo kigakurwamo amashira ubu twamenye ibyayo, ntitugomba kuyikomeza.
Abanyarwanda niba dushaka kubaho no kubana mu mahoro tugomba kwicara hamwe tukomorana ibikomere.
Ntagukomeza kubakira kuri politiki y'ikinyoma.
Muhutu, umututsi uzanga kukubwiza ukuri ngo atakubabaza, azaba ari umwanzi wawe.
Nawe Mututsi, umuhutu utazakubwiza ukuri ngo atakubabaza, uwo ujye umubara mu banzi bawe.
3. Inama y'Imana.
Aya magambo yabwiwe Padiri Thomas Nahimana, si aye gusa.
Ni umuti ushaririye cyane, umuhutu wese utabona ko bugarijwe na bene Sekibi, agatsiko k'Amabandi y'abicanyi, gakora amahano mu izina ry'ubwoko bw'abatutsi, yagombye kugangahurwa n'uyu muti Simeon yavuguse.
Buri wese nazirikane iyi nama Pawulo Mutagatifu atugira agira ati "Ahasigaye rero,nimugire ubutwari muri Nyagasani, mugire imbaraga ze zibashoboza byose. Nimwambare intwaro zikomoka ku Mana, kugira ngo mubashe guhangara imitego ya Sekibi. Erega abanzi turwana si abantu, ahubwo abo turwana ni Ibikomangoma, n'Ibihangange, n'Abagenga b'iyi si y'umwijima, n'izindi roho mbi zo mukirere. Ni uko rero nimwitwaze intwaro z'Imana, kugira ngo muzashobore gukomera kumunsi mubi, muzatsinde mudacyogoye." Efez.6,10-13.
(Mwene Siraki 11,29-33;12, Siraki 12,8-18 + Umuti watuvuguteye ujanye na Siraki 30,1-13)
Yohani Batista"Abonye Abafarizayi n'Abasaduseyi benshi baje kubatizwa, arababwira ati "Mwa nyoko z'impiri mwe, ni nde wababwirije guhunga uburakari bwegereje ? Noneho nimugaragaze imigenzereze ikwiranye n'ukwisubiraho nyako !" Mat 3,7-8
Yezu Christu nawe ati "Mwa nzoka mwe, mwanyoko z'impiri mwe, muzarokoka mute igihano cy'umuriro w'iteka ?" Mt 23,33
Iyi mvugo ikomeye Yohani na Yezu bakoresha hano, igamije gukangura abantu. Ni imvugo ivuye ku mutima ukunda by'ukuri.
Yohani na Yezu ntibifuza ko hagira n'umwe utakara. Ni imvugo idusaba kureka kudakomeza guteta mu bikomeye.
Umuhanuzi ashinzwe kuburira Israheli.
Nyuma y'iminsi irindwi, Uhoraho ambwira iri jambo, ati "Mwana w'umuntu, nagushyiriyeho kuburira umuryango wa Israheli. Igihe rero uzaba wumvise ijambo rivuye mu kanwa kanjye, ujye ubaburira mu kigwi cyanjye.
Nindamuka mbwiye Umugome nti 'Ugiye gupfa', maze ntumuburire, ntugire icyo umubwira kugira ngo areke imyifatire ye mibi maze abeho, uwo mugome azapfa azize amakosa ye, ariko ni wowe nzaryoza amaraso ye.
Naho nuramuka uburiye uwo mugome, ariko ntahinduke ngo azibukire ubugome bwe n'imyifatire ye mibi, azapfa azize amakosa ye, nyamara wowe uzaba ukijije ubugingo bwawe.
Niba umuntu w'intungane ateshutse ku butungane bwe agakora ikibi maze nkamutega umutego, azapfa kuko utamuburiye. Azapfa azize icyaha cye ntan'ukwibuka ubutungane yagize, ariko ni wowe nzaryoza amaraso ye.
Nyamara nuburira intungane ngo idacumura kandi nticumure, izabaho ibikesha ko yaburiwe, kandi nawe uzaba ukijije ubugingo bwawe." Ezekiyeli 3, 16-21.
"Imana iravuga iti "Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu, maze ategeke ifi zo munyanja, ibiguruka byo mu kirere, inyamaswa zitungwa n'izo mu shyamba, n'intondagizi zose. Ni uko Imana irema Muntu mu ishusho ryayo, imurema mu ishusho ry'Imana; ibarema ari umugabo n'umugore." Intangiriro 1,26-27.
Umuhanuzi nyamuhanuzi utitumirije agomba kurwana kuri iyi shusho ry'Ubumana umuntu wese yaremwemo.
Bitabaye ibyo, azabiryozwa.
Kubona umuntu akora icyaha ntumubwire ko ari gukora nabi, ni nko gusanga umuntu yaguye mu ruzi ntumurohore kandi ubishoboye.
Umurimo w'Umuhanuzi ni ukwibutsa buri wese ububi bw'icyaha, n'impamvu agomba kugihunga.
Hano, Mwene Siraki atubwira impamvu tugomba guhunga icyaha atugira ati "Mwana wanjye se waba waracumuye ? Ntuzongere, ahubwo usabe imbabazi z'ibyaha wakoze.Jya uhunga icyaha nk'uko umuntu ahunga inzoka, kuko nucyegera, kizakuruma; n'amenyo yacyo ni nk'ayintare acuza abantu ubuzima. Ubuhemu bwose, ni nk'inkota itsyaye impande zombi,kandi igikomere cyabwo nticyomorwa." Siraki 21,1-3
Kenshi iyo umuntu atibukijwe ko ibyo ari gukora atari byiza, akomeza gutekereza ko nta kibazo, bigatuma atisubiraho ngo yicuze.
Icyiza Padiri Nahimana yagombye gukorera mucuti we, ni ukumubwiza ukuri. Akamubwira ko igikorwa cye, cy'ubunyamaswa cyo kurimbura inzirakarengane z'Abahutu, ko cyababaje Imana kandi kikayirakaza. Ko rero, yakizwa icyo gikorwa cye cy'ubunyamaswa no kwisubiraho akicuza abivanye mu bice byose by'umutima.
Johani Batista Nibobose.
Gicurasi 2020.
-----------------------------------------
Summary:
After having followed closely the debates on different radio channels (Itahuka, Ijwi Rya Rubanda, Ubumwe and Umutaripfana recently renamed Ijurunisi) provoked by the anti-Hutu racist remarks uttered by the notorious mass killer Theogene Rutayomba, one of our listeners asked us to publish his comments about the said ex-officer of the genocidal army of Paul Kagame and about the priest-cum-politician Thomas Nahimana.
The author of these comments, Jean Baptiste Nibobose, gives advice to these two fellow citizens and he hopes that they will not neglect them and that they make an effort to profit from them.
Ijwi Rya Rubanda.