Ku tariki ya 4 Ukwakira 2012, Paul Kagame yavuze ijambo rikarishye, ahanini yikoma ibihugu by'amahanga byatangiye gukomatanyiriza u Rwanda kubera uburyo ahungabanya umutekano mu karere k'Ibiyaga Bigari, cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi disikuru yavuze yongeye kwerekana ko Paul Kagame atorohewe. Umuntu udatuje, utagipima amagambo avugisha, wihenura acyurirana n'abanyamahanga, ugera n'igihe yivuga cyangwa yirarira ngo azakomeza ahangane ("defiant"), wumva ibintu byamutannye akabwira 'intumwa za rubanda' ngo niba muri hari ababona ndagihagarariye inyungu z'igihugu nibabimbwire mpite mva ku butegetsi kandi azi ko twese tudahwema kubivuga...
Agomba kuba atari muzima. Nyabuna ababishoboye ni ukumucungira hafi. Namwe nimumwiyumvire.