Umuvandimwe Marie ati: "TUREKE KUVANGAVANGA ..."
Date: Sun, 16 Aug 2020, 06:41
To: ijwi ryarubanda <ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com>
Subject: Coup detat ya 1973 n'intambara y Inkotanyi
Ku rubuga rwa Twese, Ijwi Rya Rubanda.
Ku italiki ya 15/8/20. Ninjiye ku rubuga kunva ikiganiro ntinze. Ariko nahageze harimo debat ku kibazo cy’ italiki ya 6/Avril 1994 yatumye hazamo n’ikibazo cya coup detat ya 1973. Nifuje kugira icyo nabivugaho hano mu nyandiko; byanshimisha mbonye uburyo bwo kubiganiraho ariko ndashidikanya kuboneka kwanjye.
Nakulikiye abavuze bose nunva ibibazo abanyarwanda dufite byazahaje igihugu cyacu nabihuriza mu ngingo imwe nise IVANGAVANGA RY’IMPANVU Z’AMAKUBA YAGWIRIYE U RWANDA KU BUSHAKE CYANGA KUBERA KUTAREBA KURE KWA BAMWE BATERWA N’IYO MIBABARO. Iryo vangavanga na none ririmo nk’ingingo ebyiri:
1. KUVANGAVANGA IDENTITE Y’ABARWANAGA INTAMBARA YO MULI 1990
A. Bamwe bati: ni ABATUTSI BATEYE NGO BAHIRIKE UBUTEGETSI BW’ABAHUTU, abandi bati: ABANYARWANDA BATEYE UBUTEGETSI BW'ABAKIGA NA HABYARIMANA WABO
Ukuli ni ukuhe ??? Debat.
*Inkotanyi zicaga iyihe TARGET cyane cyane: Abahutu? cg Abakiga? Buri wese navuge ibyo azi kuli iki kibazo.
B. INTAMBARA Y’INKOTANYI YATEYE KUKO HABAYE COUP D’ETAT YA 1973 OU BIEN PLUS CLAIR: INTAMBARA Y’INKOTANYI NI CONSEQUENCE YA COUP DETAT YA 1973
Ni UKULI Oui ou Non? Ku giti cyanjye harimo nuance ya OUI na NON
Non kuko Coup detat YONYINE uko yari yagenze nta kibazo gikanganye mbonamo. Coups ziba hose kandi koko hari conflits zariho mu bategetsi bayoboraga igihugu zishingiye ku turere Kiga Nduga. Coup detat rero kuba ntabwo ari ishyano surtout ko mu bihugu hirya hino muri Africa byari byabaye nk'aho ari ukwiganana kw'igisirikare.
Oui. Uko Abasirikare bakoze coup detat bitwaye bamaze kuyikora, niho mbona ikibazo gikomeye cyabaye. Ndetse Ni DESASTER (ubwicanyi bukabije) ari nabwo bwahaye icyuho intambara ya 1990. Ubu bwicanyi ntakabuza bwabaye igikoresho gikomeye muli Plan y'iriya ntambara y'inkotanyi ngo bisubize ubutegetsi batakaje muli 1959..
2. KUVANGAVANGA IKIBAZO HUTU-TUTSI n'ikibazo KIGA-NDUGA
Aha ndabihera ku ntambara y’amatariki yo kwibuka: bamwe 6 Avril abandi ngo 7 Avril etc…
Munana aratwemeza ko we yunva kwibuka 6 Avril ku bantu bababajwe na coup detat ya 73 (ndunva bababajwe no kubura ababo nkuko navuze haruguru) atari byo… None se 1973 na 1994 ibyago byahabaye bihuye gute?
Kudashaka kwibuka iyo taliki ariko ni uburenganzira bwabo… ariko se kuki bitera induru ?
Ni nde muntu uhatira abantu kwibuka itariki badashaka? Bazansobanurire.
Abandi batibuka 6 Avril ni abatutsi en general.
None se izo groups zombi zifite impanvu imwe ku kutibuka le 6 Avril? Iyo mpanvu commun ni iyihe???
Mon avis:
Coup detat ya 73 ni ikibazo Hutu-Hutu cg Kiga –Nduga. Icyo kibazo ntaho gihuriye n'ikibazo HUTU-TUTSI cyakomeye cyane kuva muli za 1950’s hakabaho revolusiyo ya 1959 abatutsi bamwe bagahunga bakajya bagaruka gutera, igitero cya rurangiza kikaba muri 1990 - 1994 ari nacyo cyazanye iyo le 6 Avril.
Utubazo twa debat:
1.Kuki abantu bibuka 6 avril? Ese koko ni ukwibuka Habyarimana comme individu??
2.Ese udashaka kwibuka le 6 Avril, hari abamushyiraho agahato ngo abikore?
3.Abasacrifia iyo taliki kandi bo bunva ariyo Tariki kabutindi yateje isenyuka ry'igihugu nabakirimo hafi bose, ngo barashaka kutababaza abanga iyo tariki, koko ni urukundo rubibakoresha cyanga ni ugukunda imyanya ngo bateganya mu minsi izaza? Iyo myanya n'iriya ba Bamporiki bajyamo bitaniye hehe?
Ka conclusion kuli iki kibazo:
Ikibazo HUTU -TUTSI kigomba kwigwaho serieusement kikazabonerwa umuti urambye nkuko muli Afrika y'epfo cg i Burundi byagenze, maze amahano y'itsembabwoko iryariryo ryose rikaba NEVER AGAIN nyakuli.
Ikibazo Hutu-Hutu bita Kiga- Nduga kiri ukwacyo: kigomba kugibwaho ibiganiro byihariye kuko ntaho gihuriye n'icyo kindi. Hakazavamo imyanzuro (ikomeye kandi izarinda abana bacu abuzukuru n'ubuvivi ARIYA MAHANO YABAYE muli 73, Never again ikaba Never again).
Abashaka gukomoza kuli genre y'iyo myanzuro allez-y.
Marie