Banyarwanda mwese dusangiye ibibazo,
Nzi neza ko mwese musanzwe muzi umugabo witwa Faustin Twagiramungu.
Abenshi bamuzi nk'umuntu w'inararibonye, nako w'inararikoze, wafatanyije n'Inkotanyi nkoramaraso agira ngo bizamugeza ku butegetsi, bikaza kurangira Inkotanyi zidukoreye ishyano ritabarika, zigatsembatsemba Abahutu haba mu Rwanda haba no mu mahanga, zigasubiza abenegihugu ku bucakara ndengakamere buruta kure ubwo sebukwe Gregoire Kayibanda yari yarafashije rubanda kwigobotora muri za '60.
Mu bigwi bye harimo n'uko ariwe wari uyoboye Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa itsembabwoko ryahitanye mu cyumweru kimwe inzirakarengane z'Abahutu barenga ibihumbi 20 000 i Kibeho no mu nkambi zari ziyikikije.
Faustin Twagiramungu ni umugabo kandi bamwe bacyibwira ko ngo afite icyo yashobora mu kuvana abanyarwanda mu gihirahiro yagize uruhare rwo kubashyiramo.
Ikinzinduye uyu munsi, si ukubabwira ku bigwi cyangwa amahano yibukwa iyo bavuze izina ry'uwo mugabo.
Nzinduwe no kumubagayira ku yindi ngeso nkeka ko ashobora kuba yari asanganwe, ariko njye naboneye ibimenyetso muri iyi minsi.
Hari abari basanzwe bumva FT ajya ku maradiyo amwe n'amwe akitotomba wenyine, akisihinga ntawe umubaza ibibazo nyabyo, bakibwira ko ari umunyapolitiki wiyizeye koko, uzi iyo ava n'iyo ajya, ushobora kwisobanura no gusobanura ibitekerezo bye.
Reka da. Ntibakababeshye.
Muti 'kagire inkuru?'.
Mu mpera y'ukwezi kwa kane 2020, FT yararose asanga amaze igihe izina rye ritagaragara, maze yumva agomba gusohora mu kinyamakuru cya Veritas Info inyandiko yise ngo "Lettre ouverte à mes compatriotes intellectuels rwandais".
Ibyo ubwabyo si bibi.
Hari benshi bibajije kuri iyo baruwa ifunguye, bamwe muri bo bifuza ndetse ko twahita tuyiganiraho kuri radiyo, ariko tuza gusanga ibyiza ari uko yatumirwa akazaza kubiganiraho n'ababyifuza nk'uko bisanzwe bikorwa mu Urubuga Rwa Twese.
Sinajuyaje, ku tariki ya 04/05/2020, njye ubwanjye namwoherereje ubutumire bwo kuza mu kiganiro nyunguranabitekerezo kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda.
Namwandikiye ngira nti:
Mukomere cyane Bwana Twagiramungu.
Ni Simeon, Ijwi Rya Rubanda.
Mbere na mbere nagiraga ngo mbasuhuze. Erega duherukana kera! Nizeye ko mumeze neza mwese.
Nagiraga kandi ngo mbashimire kubera initiative muherutse kugira yo kwandikira Aba-Intellectuels b'abanyarwanda ibaruwa ifunguye.
Nyuma y'aho iyo baruwa isohokeye, hari abanyarwanda bagiye bansaba ko nabatumira kuri Radio TV Ijwi Rya Rubanda kugira ngo murusheho kubasobanurira ku biyikubiyemo.
Impamvu nyamukuru itumye mbandikira rero, ni ukubatumira mu kiganiro nyunguranabitekerezo nteganya kubahamo umwanya - nk'Umutumirwa w'Imena - wo kuyiganiraho na bamwe mu banyarwanda babyifuza.
Kugira ngo mborohereze, icyo kiganiro cyaba ku munsi mwahitamo hagati y'ejo kuwa kabiri 05/05 no kuwa mbere 11/04.
Mpitamo ko ikiganiro gitangira saa 18h00 isaha ya London ku munsi mwahitamo, ariko mushobora no kumpa icyifuzo cy'indi saha ibabereye nkagerageza kucyubahiriza.
Ntegereje ko munsubiza vuba, mukambwira niba bizashoboka, mukamenyesha umunsi n'isaha yo gutangira muhisemo.
Imana ikomeze ibahe umugisha.
Simeon.
Ubwo butumire yarabusomye, maze arinumira.
Nanjye niyemeje gukomeza gutegereza, ariko mbonye ukwezi kumaze kurenga, nahisemo kwongera kumwibutsa, kugira ngo ndebe niba yakwisubiraho agasubiza.
Ku tariki ya 09/06/2020, nongeye rero kumwandikira ngira nti:
Mukomere Bwana Twagiramungu,
Hashize ibyumweru 5 nkwandikiye ngutumira mu Urubuga Rwa Twese kuri Radio-TV Ijwi Rya Rubanda ku birebana n'ibaruwa wandikiye ba "intellectuels Rwandais".
Kuva icyo gihe ntacyo wanshubije kandi nzi neza ko iyo invitation wayibonye.
Kubera ko hari benshi bagikeneye ko ubasobanurira iby'iyo barwa, ubu mfashe akanya ko kwongera kugutumira muri icyo kiganiro-nyunguranabitekerezo.
N'ubundi, kugira ngo nkworohereze, nagusaba kumbwira wowe ubwawe umunsi uhitamo twakoreraho icyo kiganiro muri iki cyumweru cyangwa mu cyumweru gitaha.
Ubusanzwe nteganya ko Urubuga Rwa Twese rurangira saa 18h00 isaha ya London, ariko ushobora no kumpa icyifuzo cy'indi saha ikubereye nkagerageza kuyubahiriza no kuyimenyesha abazaza muri iyo debate.
Nizeye ko noneho unsubiza, umbwira niba bizashoboka, unamenyesha umunsi n'isaha yo gutangira uhitamo.
Imana ikomeze igufashe.
Ubwo butumire nabwo yahise abusoma. Ariko igitangaje, yarongeye aranina, akora nk'aho ntacyabaye.
Ibi byerekana iki rero?
Ese ni ugutinya itangazamakuru ryigenga? Ese ni ugutinya guhinguka mu maso ya Rubanda azi ko rumubaraho kugira responsabilite itaziguye mu mahano yarugwiriye? Ese ni ukuba nta burere afite?
Nari nsanzwe nzi ko ba bavandimwe ba Twagiramungu baturutse i Bugande, Inkotanyi nkoramaraso, aribo bazobereye mu gusuzugura no kuninira abo bavuga ko bashaka kuyobora. Ariko sinari ndamenya ko zamwanduje n'indwara y'agasuzuguro.
yiganye kandi yafashe iyo mikorere ya gikotanyi.
Ariko se, umunyapolitiki ugera aho yerekana ko nta burere n'ikinyabupfura agira cyangwa ko atinya iyunguranabitekerezo, aba akimariye iki rubanda?
Bwana Twagiramungu, ufite ubwoba bw'iki? Ubwoba bw'uko wahatwa ibibazo bikaze, ukarya iminwa, maze ukumva uraritaye? Ugahitamo rero kujya mu mwobo ukihisha wibwira ngo ntawe uzigera amenya ko uhukwa ugatinya no kuba wasobanura ibyo wowe ubwawe wiyandikiye n'impamvu zikigutera guhirika ibibuye ngo ba Bihwahwa babitomere inyuma!
Oya, Bwana Twagiramungu we, niba wibwiraga ko bitazamenyekana, waribeshye. Simpishira ibigwari, simpishira abanyagasuzuguro, simpishira abanyamafuti, simpishira abibyimbisha bagahitamo gukeneka rubanda no gukora gikotanyi.
Niyo mpamvu none mpisemo kubwira abumva Ijwi Rya Rubanda bifuje kwungurana ibitekerezo nawe ko nabatumikiye, ariko ko wahisemo kubafata bure, ukigira Nyirandakomeye, ukabura!
Umunyapolitiki usuzugura, utagira ikinyabupfura, wasaritswe n'ubwoba bwa debat contradictoire, utinya ko yasabwa gusubiza ibibazo bikomeye ku mitekerereze ye, ku migambi ye no ku mikorere ye... Uwo aba ashaka gukora politiki y'ubuhe bwoko koko? Ariko se Twagiramungu, ko naherutse ukunda ibyubahiro, wibwira ko hari abazakwubaha wamaze kubereka ko ugendera ku gasuzuguro cyangwa ko ufite ubwoba bukabije bwo kwisobanura?
Bwana Twagiramungu, niba udashobora kuganira n'abanyarwanda ku bintu wowe wiyandikiye, ufite ikibazo kikuremereye mu mutwe no mu mutima. Uretse ko abafite ikibazo kirushijeho gukomera ari abacyibwira ko hari ikintu cy'ingirakamaro rubanda yagutegaho, nyuma ya za echecs ngarikangogo zitabarika warundanyije n'umwaku mutindi wabateye muri iyi myaka 30 ishize.
Ibyo wakoze, Faustin Twagiramungu, nta bugabo burimo. Nzi ko wumva ikinyarwanda, uzi uko twita umuntu udashobora kubarwaho ubugabo.
Niba ugishaka guhatana, uzasubire mu ishuri ry'ikinyabupfura n'iryigisha imyitwarire y'abanyapolitiki nyabo.
Ni Simeon
Ijwi Rya Rubanda.
Summary:
Faustin Twagiramungu is no longer a reliable politician. He no longer has confidence in himself. Not only does he display an acute fear of the independent press and contradictory debates, but it appears also that he has adopted working methods which have nothing to do with the most elementary politeness or intellectual honesty.
Simeon, head of the Ijwi Rya Rubanda radio-tv, gives a recent and glaring example.
Invited twice in a debate on an open letter that he himself addressed to those he calls "his fellow Rwandan intellectuals", Mr. Faustin Twagiramungu does not even bother to answer, either to accept the invitation or to decline it.
Here, Simeon strongly denounces this attitude unworthy of a politician who claims to help the Rwandan people to get out of the misfortunes which he has strongly contributed to reinforce during almost 3 decades of unspeakable political blunders.
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.