par Antoine Dusabeyezu.
Uko mbona amagambo ya Thomas NAHIMANA
yavuze akingira ikibaba icyihebe cy'inkotanyi Théogène RUTAYOMBA
mu mvugo ye igira iti : 80/100 by'abahutu bishe abatutsi !
Mu kiganiro cye n'abanyamakuru bo kuri radio IKONDERA : Icyihebe cy'inkotanyi Théogène Rutayomba aremera ko ariwe wapakiye ibikoresho byahanuye indege yari itwaye Président HABYARIMANA, agakomeza yemeza we n'ibindi byihebe bari kumwe ku Murindi ko guhanurwa kw'indege bitari ibanga ! Akemeza ko hari urubyiruko rw'abanyarwanda rwasangaga inkotanyi ku Murindi. Akemeza ko mu nzego zose z'igihugu bari bafitemo ibyitso birimo umu ex-Far Gatsinzi n'abandi benshi. Akemeza kandi ko abahutu benshi bishwe.
Icyo cy'ihebe cy'inkotanyi RUTAYOMBA Théogène kiriyemerera ibintu bikomeye ari nabyo shingiro cyangwa isoko ry'iyicwa ry'abahutu mu karere k'ibiyaga bigali by'umwihariko mu Rwanda kuva muwi 1994 kugeza n'ubu:
· GUTEGURA UBWICANYI ABIZI NEZA (réf : chargement matériels d'attentant contre l'avion présidentiel) ;
· GUSHISHIKARIZA ABANA B'ABANYARWANDA KUJYA MU MUGAMBI W'INKOTANYI (recrutements des enfants)
· KURESHYA ABAYOBOKE B'INKOTANYI MU NZEGO ZOSE Z'IGIHUGU, iza gisivili n'iza gisirikari (infiltrations dans l'administration civile et militaire).
Thomas NAHIMANA njyewe nari muziho kuba azi gusesengura ibintu ukaba wasanga ubusesenguzi bwe ari nta makemwa. Ariko ubu nsigaye mbona ashobora kuba afite impamvu igamije inyungu ze bwite, maze agahitamo gutera abantu urujijo nyamara ntiyibuke ko mw'icengezamatwara ya FPR-Inkotanyi, ariya magambo ya RUTAYOMBA amushyira mu rwego rw'agatsiko k'abatutsi bashaka ko umuhutu wese aho ari hose, mu rungano rwe urwo arirwo rwose yewe n'uruhinja rw'umuhutu bagomba kwitwa ABAJENOSIDERI !
Thomas NAHIMANA asuzugura nkana imvugo y'icyihebe RUTAYOMBA igira iti : 80/100 by'abahutu bishe abatutsi. Agakomeza ajya kure cyane agira ati : Théogène RUTAYOMBA afite uburenganzira bwo gukoresha iriya mvugo !
NAHIMANA arirengagiza ko umuntu wese ugerageza kuvuga by'ukuri ku bwicanyi inkotanyi zakoze muri iyo jenoside ndetse na nyuma yaho, zimwita umuntu upfobya genoside, agahigwa byabashobokera bakamwica.
Urugero rutari kure ni urw'umuhanzi KIZITO MIHIGO wishwe n'inkotanyi azira imvugo ye yo mu ndirimo IGISOBANURO CY'URUPFU aho yagize ati : Ndasabira n'abandi bavandimwe bishwe bazira kwihorera, kandi ubwo bwicanyi bwo BUKABA BUTARISWE JENOSIDE !
Ndemeza ntashidikanya ko Thomas NAHIMANA, atayobewe uburemere bw'amagambo ya RUTAYOMBA. Nkaba nibaza n'amatsiko menshi niba nawe ariwo murongo ubu yahisemo gukoreramo mw'ibanga ry'umutima we.
Ndabyibaza cyane dore ko kuri iriya mvugo ya RUTAYOMBA hari aho Thomas agira ati : Ari njye sinabivuga ntyo /cyangwa kuriya ! Aka gateruro kumvikana gate ? Ku bwanjye, Thomas yemeranya na RUTAYOMBA kuri iriya mvugo, ariko kugirango atavumburwa n'abo ireba, akumvikanisha ko afite ukundi yabivuga atashatse gutangaza ako kanya.
Ndamenyesha Thomas NAHIMANA ko ari mu mvugo nk'izo abanyarwanda benshi tumenyera icyerekezo cy'ibikorwa by'umuntu cyane mu bya politiki. Niba atumvise neza icyo mubwiye, acyibuke yifashishije uko abanyarwanda bamenye kare icyerekezo cy'uwavuze ati N'IYO BYUMBA YAFATWA...
Umwanzuro :
Thomas NAHIMANA wiyita izina rya publicité ry'umutaripfana, nagire akanyabugabo abwize ukuri abamuzi kandi bakimwumva amazi atararenga inkombe :
- Byakumvikana bite ko Thomas NAHIMANA yasezera kuba umusaserdoti wa Kiliziya Gatolika agiye gutera urujijo mu bwicanyi ndengakamere buzwi inkotanyi zakoreye abahutu ?
- Byakumvikana bite ko ashinga ishyaka, akarijyana mu Rwanda rikagarukira mu nzira ku mpamvu ngo z'uko abuze ibya ngombwa nyamara Mme Victoire UMUHOZA yaragiye akagerayo. Aho ntibyaba byari ikinamico ?
- Byakumvikana bite ko ashyiraho icyo yise gouvernement y'u Rwanda ikorera mu buhungiro, agakora ingendo ubwe yivugira, abisikana n'abicanyi b'inkotanyi nka Théogène RUTAYOMBA, ziza kutwicira mu bihugu byaduhaye ubuhungiro, none uyoboye iyo gouvernement akaba yigaragaje nk'umuterankunga wazo muri idéologie de diabolisation des hutu ?
Thomas Nahimana ushingira ku bucuti bwihariye afitanye n'icyihebe cy'inkotanyi Théogène RUTAYOMBA, akiyemeza kugikarabya, nareke gushinyagurira abanyarwanda twagwiriwe n'inshyano ry'ubwicanyi bw'inkotanyi zikomeje gukorera inyoko-muntu w'umuhutu kuva m'uwi 1990 kugeza amagingo aya.
Aha abyumve neza : Simubuza ubucuti afitanye n'inkoramaraso yihitiyemo. Ndamusaba gusa guhagarika amagambo y'icengezamatwara agamije kwica urubozo abahutu no kubashinyagurira.
Antoine DUSABEYEZU/France.
18/05/2020.
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.