by Zena Mukabuduwe.
Komanteri ya Zena Mukabuduwe
nyuma y'aho Padiri Nahimana yamaganiwe
kuba yarigize umukarabya w'Inkotanyi nkoramaraso Rutayomba.
Aliko abanyarwanda turaruhije.
Padiri Thomas Nahimana ikosa yakoze ni irihe?
Kuko yashimye cg yavuze ko umututsi(1) Rutayomba yamukijije akamukiza abicanyi cg ko nawe ubwe atamwishe, nibyo bigiye kumuviramo inkomoko y'icyaha(2) koko?
Muri biriya bihe cg muri iriya myaka, uwakize urupfu rw'abihoreraga ajye ashimira imana n'uwamukijije
Ndashaka kuvuga ko ubonye uburyo washimira uwagize neza si bibi. Ahubwo se abatutsi bangahe bashimiye abahutu ko babakijije abicanyi b'interahamwe?
Ninde mututsi kugeza ubu uravugira abahutu bafunze ati runaka w'umuhutu iyo ntamugira simba ngihumeka umwuka w'abazima?
None kuko Nahimana yibutse uwatumye agihumeka yahagurukije imbaga ngo yaciye inka amabere! Ngo yavuze ibitavugwa, ngo yarengeye umwicanyi!
Ahubwo nimuhagurukire abatutsi badashimira ku mugaragaro abahutu babakijije urya munsi.
Yoooo, utibuka uwamugiriye neza ni igicucu cg umusazi.
Mwebwe murivugira utarahuye n'uwo munsi cg irya saha azabaze uwahuye nabyo.
Ijoro ribara uwariraye.
Nimureke Padiri Nahimana mushake ibindi muvuga cg mukora; yavuze uko abyumva(3).
Abanyarwanda mujye mwibuka gushima uwagize neza.
Muzi ko hari abahutu bategereje abatutsi bazabashimira(4) ku mugaragaro bakaba barahebye?
None se nta bahutu bahishe abatutsi? None abakiriho bahishwe na bande?
Ko batavuga bategereje iki?
Zena Mukabuduwe,
14/05/2020.
N.D.L.R.
(1) Nta na hamwe Ijwi Rya Rubanda ryigeze ryamagana Rutayomba kubera ko ari Umututsi.
Tumwamagana kubera ko ari Inkotanyi nkoramaraso, yagize uruhare rukomeye cyane muri jenoside yakorewe abahutu, akaba n'aho ari ubu agishishikariye gushimangira iyo jenoside yangisha isi yose abahutu iyo bava bakagera, cyane cyane urubyiruko rw'abatutsi Inkotanyi zikomeje gufata bugwate no gupakiramo urwango rw'abahutu.
(2) Nta na hamwe Ijwi Rya Rubanda ryigeze ryamagana Padiri Nahimana kuba yashima uwaba yaramukijije.
Padiri Nahimana yatunguye kandi yakomerekeje benshi afata initiative yo kujya ku mbuga nkoranyambaga agatangaza ko Inkotanyi Rutayomba "ifite uburenganzira bwo kuvuga amagambo rutwitsi ashishikariza bose kwanga abahutu muri rusange ngo ni abicanyi.
Umuntu wese utekereza yumva ko kuba iyo nkotanyi hari abo yasoneye ntibice bitayiha uburenganzira bwo kubiba urwango mu moko no kugereka icyaha ku bwoko. Byagombye kwumvikana kuri buri wese utari inkomamashyi ko abashaka kwubaka u Rwanda batagereka ubwicanyi bw'Inkotanyi ku batutsi muri rusange nk'uko batagomba kugereka ubwicanyi bw'interahamwe ku bahutu muri rusange.
(3) Ijwi Rya Rubanda ryavuganye n'umwanditsi Zena w'iyi komanteri, biza kugaragara ko atari anazi aho ukwamagana Padiri Nahimana kwaturutse. Nta n'ubwo yari azi ikibazo cyari cyabajijwe Padiri Nahimana. Kubazwa ngo "utekereza iki ku mvugo rutwitsi y'Inkotanyi Rutayomba" bitandukanye no kubaza ngo "utekereza iki ku nkotanyi Rutayomba".
(4) Byagaragaye ko uyu mudamu Zena wanditse iyi komanteri, n'ubwo yasimbukiye ku mbuga nk'aho azanwe no gushima umukarabya Padiri Nahimana, yari yiboneye occasion yo kuvuga agahinda we n'abandi benshi bamaranye igihe ku mutima: kwibutsa abatutsi ko abahutu benshi bagitegereje ko abatutsi bagira umutima wo kubashimira ku mugaragaro kubera ko babakijije mu bihe bikomeye nka biriya byo muri 1994.
Twizere ko bazamwumva.
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.