Nyuma y'aho amagambo ya Padiri Pierre Habarurema amenyekaniye, habaye impaka ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino kuri ubwo buhamya.
Mu bantu b'imena bagize icyo bavuga ku magambo yatangajwe na Padiri Pierre Habarurema mu kwezi kwa 4/2019, harimo Bwana Theobald RUTIHUNZA wabaye Prefe wa Cyangugu nyuma y'aho Inkotanyi zifatiye ubutegetsi akaba kuva kera ari umuyobozi w'umuryango RIPRODHOR uharanira uburenganzira bw'ikiremwa-muntu.
Yemeje ko Padiri Pierre Habarurema abeshya rwose.
Yabyanditse muri aya magambo:
Nyuma y'intambara muri 1994, nagizwe Prefe wa Cyangugu nsimbura HARELIMANA.
Muri 1995, Ministere ya enseignement supérieur na recherche scientifique yakoze ubushakashatsi bwimbitse ku bikorwa bya génocide yakorewe abatutsi. Nyuma yasohoye raporo n'ubu igaragara kuri internet. Iyo raporo yasinywe na Minisitiri NSENGIMANA Joseph.
Ibyo kurya inyama z'abatutsi ntibigaragaramo kandi nta mpanvu nimwe yari ihari yo kubihishira kuko iyo raporo yakozweho n'inzego zose kuva kuri cellule kugeza mu rwego rw'Igihugu cyose.
Gushinja abahutu kurya abantu, biri mu mugambi wo kubambura ubumuntu no kuburizamo umugambi wo kwiyunga.
Bigamije no guha ingufu umugambi w'apartheid ibakorerwa ngo bakomeze guhezwa mu byiza by'igihugu kubera ubugome bwabo ndenga kamere.Iwacu ni i Cyangugu, nta muryango waho nigeze mpumva waba urya abantu. Urya abatutsi simbona icyamubuza kurya umuhutu.
Mu Rwanda higeze kuvugwa abantu baryanye muri gereza kubera ibisazi bubahafatiye babacucukiranyije. Ibyo byari ukurumana nubwo bakomerekanyije bikomeye.
Kera cyane higeze kubaho ibihuha ko abazungu bitaga Ntarumanga barya abantu.
Ngibyo.
Abagamije kwambura abandi ubumuntu bitwaje ubwoko baratuganisha habi.Theobald Rutihunza.
Ijwi Rya Rubanda.
-----------------------------------------
Mutwandikire kuri:
Email: ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com
WhatsApp: +44 795 458 6396.
-----------------------------------------
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.