Nyuma y'ubuhamya bwa Major Theogene Rutayomba wayoboraga ingabo z'inkotanyi muri Cyangugu, n'ubwa Bwana Theobald Rutihunza wari Prefe wa Cyangugu, dore ubuhamya bwa Maître Cikuru Mwanamayi waburaniye abashinjwaga ibyaha benshi akaba ari nawe wakoreye Kaminuza ubushakashatsi burambuye muri Gacaca zose zo mu Rwanda. Nawe yatangajwe cyane no kwumva ibyo Padiri Pierre Habarurema yise ubuhamya bwe, amunyomoza agira ati:
Bavandimwe,
Nkurikirana kenshi ibyandikirwa kuri uru rubuga, ariko nta na rimwe nigeze ngira icyo mvuga cyangwa nandika ho kubera impamvu zihariye.
Ariko nk'Umunyacyangugu uzi cyane ako gace ko mu Gatandara, kandi umenyereye imvugo z'Abanyacyangugu zidahuriweho n'abandi Banyarwanda, bibaye ngombwa ko ngira icyo nsobanura kuri izi mvugo z'UKO INTERAHAMWE Z'ABAHUTU ZABA ZAROKEJE IMITIMA Y'ABATUTSI MO BROCHETTES MU GIHE CYA JENOSIDE, BAKAYIRYA.
Ari mu buhamya bwa Padiri Habarurema Pierre yatanze, ari na Audio yatambukijwe ku rubuga na Marc Matabaro, ari izindi mvugo zabemeza ko ayo mahano yabayeho, NTA N'UMWE MURI BO UTANGAZA KO YAHAGAZE KU MAGURU YOMBI YE KURI IBYO BYO KURYA INYAMA Z'IMITIMA Y'ABISHWE, NGO ANAVUGE BYIBUZE IZINA RY'UWABIKOZE AMUREBA CYANGWA RY'UMUNTU RUNAKA WAKUWEMO INYAMA Y'UMUTIMA IKARIBWA.
Bose batsimbarara ku mvugo ngo bumvise runaka abivuga ko yabikoze, cyangwa ko babyumvanye abandi babivuga ngo runaka yabikoze.
Simpakana ko hashobora kuba hari Interahamwe zaba zarigambye mu ruhame ko zigiye kubikora cg ko zamaze kubikora, MU RWEGO RWO KWEREKANA KO ARI (cg zabaye) IBITANGAZA.
Mu by'ukuri et plus concrètement, NTA MUNTU N'UMWE WIGEZE AMBWIRA AYO MAKURU MU MANZA ZOSE ZACIWE MU RWANDA MU NKIKO ZISANZWE ZO MU RWANDA CYANGWA MURI GACACA.
Mbamenyeshe ko uretse kuba naraburaniye abakiliya benshi mu Rwanda mu bashinjwaga ibyaha bya jenoside yo muri 1994, NABAYE UMWA AVOCAT UMWE RUKUMBI MU RWANDA WAHAWE (n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca) PERMIS DE CHERCHEUR SCIENTIFIQUE / Scientific Research Permits / Ibyemezo byo gukora ubushakashatsi MURI GACACA ZOSE ZO MU RWANDA HOSE KU BIJYANYE N'IYUBAHIRIZWA RY'UBURENGANZIRA BWA MUNTU KU MPANDE ZOMBI (ABASHINJWA N'ABAHOHOTEWE).
Nabikoze nk'Intumwa ya Kaminuza y'u Rwanda mu izina ry'Ishami ry'Amategeko.
NTA MUNTU N'UMWE WIGEZE AMPINGUKIRIZA ICYO KINTU CYO KURYA IMITIMA Y'ABANTU.
N'ubwo bivugwa ko Abashi bakunda INYAMA cyane, mpamya ko iyo biza kuba ari ukwidoga /kwigamba icyo gikorwa, hajyaga kuba guterana ibipfunsi byo kurwanira imirambo kuri Stade Kamparampaka n'ahandi henshi hiciwe Abatutsi ngo batanguranywe imitima.
Ahubwo njye mpamya ntashidikanya ko i Cyangugu hasanzwe ikintu cyo kumvana umuntu runaka ijambo cg imvugo, bugacya byahererakanyijwe, bigakwira hose nk'ihame cyangwa ukuri, abenshi batanazi aho byaturutse. KANDI BIGAFATWA UKO MURI SOSIYETE Y'ABASHI.
Urugero : Kera nize imyaka 8 ya Ecole primaire ahitwa i Nyamasheke - Cyangugu. Tukiri abana, twabyirutswe tubwirwa kenshi ko umuntu wakiraga bwangu, akagura imodoka nshya yikurikiranya cg ikamyo, yagombaga kugenderwa kure ngo kubera ko "ACA AMASHU".
Imvugo yo "Guca amashu", yogeye hose muri Cyangugu, isobanura ko "ARI UKWICA UMUNTU, MAZE AKARIBWA cg AMARASO AKANYOBWA NGO UMUNTU ABONE UBUKIRE".
Mbabwije ukuri ko abana twabonaga abari abakire icyo gihe nka Bwana MBANZABUGABO François, MUKORUKARABE, NIGURE, .... tukiruka tubahunga ngo "bataturya".
Abandi bati "MU MAZU Y'ABO BAKIRE USANGA KU MADIRISHYA YO MU MAZU YABO HATERETSE IBIHANGA BY'ABANTU"
Bene izo "mythes" cg imyumvire, Abanyacyangugu bakayikurana, igafatwa nk'ihame, nk'ukuri, nyamara ari ibinyoma kabombo.
Ni muri urwo rwego, nshimangira ngo IYO PADIRI PIERRE HABARUREMA ATADUKANA UBU BENE IYI MVUGO, NTA N'UMWE WARI KUZATINYUKA NO KUYIZANA MU KANWA KE. Nawe yivugiye bisobanutse ko ARI INTERAHAMWE IMWE YABIMWIBWIRIYE ISA NK'IYIGAMBA KO YABIKOZE, ARIKO KO PADIRI UBWE ATABYIBONEYE N'AMASO YE.
Nta bindi bisobanuro yigeze atanga by'uko byagenze, cyane ko NTAWE UZI IBY'IRENGERO RY'IYO NTERAHAMWE.
Abakora za analyses ku mvugo za Padiri Pierre, baratinda cyane ku bitari ngombwa cyane kandi BITANAFITIYE AKAMARO ABANYARWANDA (ubucuti bwe n'Interahamwe, aho yari icyo gihe, impamvu yo kujya kuri bariyeri, ni ukubera iki atishwe cg ngo atasagarirwe n'Interahamwe, ngo ni ugutoneka abiciwe, ... ).
Kuri njye icyangombwa ni :
1. Kuki atanze ubuhamya ubu ku isabukuru y'ubugira 25? Ni iyihe nyungu yabwo ?
2. Kuki yategereje kubutangira mu Burayi, atarigeze acisha kubuvuga akiri i Rwanda, nyuma y'ihagarikwa rya jenoside mu gihe cy'ikusanyamakuru yo muri Gacaca, mu gihe cy'imanza mu nkiko zisanzwe?
3. Ese ubu buhamya bufitiye akamaro ki Abarokotse jenoside?
4. Ni ukuhe kuri (crédibilité) aha imvugo z'iyo Nterahamwe yabimubwiriye kuri bariyeri ko yabikoze, AZI NEZA KO YASHOBORAGA KUMWIYEMERAHO NGO PADIRI AMUTINYE KO ARI "un élément dangereux" muri Sosiyete?
Ikimbabaza njye, NI UKO ABANTU BENSHI BYITWA NGO BARIZE, BARAMINUZA, ARI BO BASIGAYE BUMVA AMAGAMBO BATAHAGAZE HO, BAKAYAFATA NK'UKURI, NTA KIMENYETSO NA KIMWE SIMUSIGA BAGENDERAHO, BAHAMYA IBYO BAVUGA.
Niba Interahamwe butwi yahaze kumena amaraso y'inzirakarengane zitabarika yigambye cg yidoze NGO YAKOZE IKI N'IKI NTA WAYIBONYE IGIKORA, duhite twemeza ko cyabaye kabone n'ubwo yabivugishijwe no gusinda inkaba y'amaraso ivanze n'urumogi?
NI AKAHE GACIRO TWAHA IMVUGO ZE?
Maître Cikuru Mwanamayi
Ijwi Rya Rubanda.
-----------------------------------------
Mutwandikire kuri:
Email: ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com
WhatsApp: +44 795 458 6396.
-----------------------------------------
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.