Byanditswe na Mama REMY.
PADRI UHAGARIKIRA ABICANYI N'ABA-CANNIBALS NI PADRI WA NDE?
Umuntu araje ambwiye ko arya abantu; icya mbere nakora ni ukureba aho inzira ziri zishoboka nkamuhunga. Nagera aho mbona hari ubuhumekero, nkagerageza gutanga inkuru ku bashobora gutabara abo uwo muryi w'abantu atararya. Niba rero Padri we yarahisemo kumva uwo muryi w’abantu akamugira umukiza w’abo batutsi bashobora nabo kuribwa, simbyunva.
Padri ati “namuhaga amafaranga” ngo abambutse. Uwo muntu akavugana nawe ejo ejobundi, ngo mu rwego rwo gutabara abatutsi. Padri uyu nawe ni umututsi. Simpakana ko muli biriya bihe umuntu atari kwigura cyangwa gucungura abe atanga amafaranga aho byashobokaga; ariko muli ibi byo gucana umuriro abantu bakotsa imitima n’amaroti y'abantu, sinunva uburyo wanyuramo uha amafaranga umwicanyi nk’uyu.
Isiri Padri uwo yari afitanye n'abo bicanyi ni irihe ku buryo atumvaga ko nawe bamukindura bakamwotsa? Kuki yakomezaga kwidegembyana n'uwo mugome? Ibi bintu birimo contradictions zintera kwibaza ku Ukuli kw’aya magambo ya Padri.
Icyo nakuye muli iri pfundikanya ry’amagambo y’umwanda:
Ziriya relations hagati ya padri n’umwicanyi ziteye ubwoba ku buryo nibaza niba atari ibintu ahimba. Niba koko zarabayeho, Padri yari mu kazi ka ba bakomando njya nunva ngo bari bagamije ku-infiltra interahamwe nuko abatutsi benshi bakicwa. (Ibi si imbyanjye mpimbye, abarwanye muli FPR benshi barabyemeza).
NONEHO HANO PADRI WE YABONYE N’AGASHYA “KURYA IMITIMA YABO” kandi akabihishira imyaka 25 igashira.
Nta bupadiri mbonye ahangaha.
PADRI HABARUREMA ARAGARAGARA NK’UMUKOZI WA APARTHEID AHO KUBA UMUKOZI W’IMANA.
Uyu Padri Habarurema namwunvise mu kiganiro we na Jeanne Mukamurenzi wo kuli radio Urwanda ikorera kuli internet, (https://2video.biz/video/padiri-pierre-habarurema-yatutse-umunyamakuru-jeanne-wa-radio-urwanda-hd-k565w2w3c5d365c4m3y5l4.html) aho uyu mudamu yamubazaga na none iby’ubu buhamya bwe bwateye abenshi urujijo. Padri yageze ubwo arakara ati “ibyo uvuga bya bene wanyu…” Kandi atanamuzi da!
None Padri wunva ko abanyarwanda barimo abo yita bene wabo wa bariya, bivuga ko nawe yifitiye benewabo batari abo kwa Mukamurenzi, uwo ni padri wahawe kuyobora intama z’imana nta n’imwe avanguramo???
Nahinduke niba koko ari padri nibura yihe akabanga iyo avugira ku karubanda.
Iriya Apartheid yashinze intebe mu Rwanda izavaho gute niba n’abihaye Imana bavugira ku mugaragaro ko abo badahuje ubwoko ari babi??
KILIZIYA Y'U RWANDA IRIMO VIRUSI IRUTA IYA SIDA
Kiliziya m Rwanda irangwa n’irondakoko nta muntu ukulikira ibihabera utabizi.
Kiliziya yahindutse indiri y’ikinyoma, aho abapadri bamwe bogeza ubututsi bwabo bagahindura abahutu bose abicanyi. Amakuru y’ahantu hizewe, hari umupadri ntiriwe mvuga izina wagiye yigisha abakristu mu misa akababwira ngo nibirege ko bishe abatutsi akabareba n’iseseme avuga ngo ”dore ngo birakanura amaso, ibyicanyi gusa...” Ibi rwose byarabaye kandi muli Cyangugu by’umwihariko; uwo mupadri ubikora kandi birirwa bamwogagiza ngo akiza abantu indwara mu masengesho. ALIKO BAZI KO N’IMANA BAYIBESHYA IKEMERA???
Umuyobozi wa Kiliziya mu rwego rwo hejuru we yaragaciye: mu gihe azi neza ko:
*abantu bishwe ku bwinshi muli kiriya gihugu bazira ubwoko bwabo,
*by’umwihariko uzi neza uburyo abasenyeri ba Kiliziya Gatolika hafi ya bose bishwe n’inkotanyi za Kagame igihe FPR yarimo ifata u Rwanda ho bunyago akaba azi neza ko n'ubu abo basenyeri barundanye mu cyobo aho bajugunywe nk'uko bajugunya imbwa,
*nanubu abantu bakicwa bazira ubwoko bwabo cyanga ibitekerezo byabo imirambo ikaba ihora itoragurwa mu turere twinshi tw’u Rwanda, iyindi itemba muri Rweru,
* perezida aba yigamba kenshi ko yishe abanyarwanda bari basangiye ubutegetsi abaziza gusa agasuzuguro ngo nuko batavuga ibyo ashaka, ko n’abaturage yikanze ngo bamuvuze cyanga bibye igitoki kubera inzara agomba kubarasa ku manywa y’ihangu kandi koko niko bikorwa,
Uwo muyobozi wo ku isonga wa Kiliziya ati:”Perezida wacu ni Impano Imana yahaye u Rwanda”… IYO MANA njye yaranyobeye itanga cadeau ku banyarwanda yo gucura imiborogo mu gihugu imyaka ikaba irenze 25.
None Padri Habarurema nawe azanye agashya, aravugana za contradictions zigaragara mu buhamya bwe, byerekana ko nta nyigisho irimo Roho y’Imana azageza ku banyarwanda. Ibye ni politiki yo guteranya amoko, gufata ubwicanyi bwabaye mu gihugu buteye agahinda akabupfundikanya n’urwango rushingiye ku moko, akarunda ahongaho.
Abasenga basenge cyane, U Rwanda rwaratangatanzwe, twabuze byose: politiki ni iyo kwica abanyarwanda, Kiliziya yaratewe kuko ibereyeho gufasha iyo politiki y’ikinyoma n’ubwicanyi, byose byabaye akavuyo.
Ni aha Nyagasani
Mama REMY
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.