Nyuma y'aho Padiri Rutwitsi alias Pierre Habarurema atangarije ibyo yita ubuhamya bwe ku birebana n'amarorerwa yabereye muri Cyangugu, hari benshi baguye mu kantu. Muri bo, Padiri Thomas Nahimana, nawe waje kuyobora iyo paruwasi ya Muyange uwo Pierre yakoragamo, yahise akora inyandiko yise "PADIRI PIERRE HABARUREMA ARIYEMERERA KO YAKORANYE BYA HAFI N’INTERAHAMWE ZARYAGA IMITIMA Y’ABATUTSI !".
Muri iyo nyandiko, hari aho yageze yibaza rwose kuri Padiri Pierre Habarurema no ku nyungu afite zo gukwirakwiza impuha.
Yagize ati:
Muri iki gihe cyo kwibuka abana b’u Rwanda batagira ingano bishwe bazira akamama, birakwiye rwose ko abatanga ubuhamya bakwitondera imvugo bakoresha zisesereza cyangwa zuzuye ikinyoma zitabura gukomeretsa imitima no gutoneka inkovu z’abarokotse. Ubuhamya nk’ubwa Padiri Pierre Habarurema ntibwubaka, burasenya.
Nyuma yo kwerekana ko iyo Padiri Pierre yavuze ku iyicwa n'iribwa rya Gapfumu na Padiri Mbuguje ari ibihuha, yibajije ku nyungu abona uwo mupadiri yaba afite zo kuyatangaza.
Yabivuze muri aya magambo:
Padiri Pierre HABARUREMA afite nyungu ki mu gutanga ubuhamya bw’impuha zikabije nk’izi?
1) Ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane mu Rwanda burakabije, kubukabiriza ntibikenewe, yewe nta n’icyo bimariye ababurokotse n’abanyarwanda muri rusange.2) Niba koko Padiri Pierre HABARUREMA yari afite amakuru adasanzwe nk’aya , we ubwe yahagazeho, kuki yayahishe imyaka isaga 25, ntayatange muri Gacaca, ngo amurikire ubutabera ? Icyo si icyaha gihanwa n’amategeko ?
3) Niba Padiri Pierre HABARUREMA yiyemerera ko yakoranye bya hafi n’Interahamwe zaryaga imitima y’Abatutsi, ariko akaba atavuga mu by’ukuri amazina nyayo y’abariwe iyo mitima, ahubwo agatangaza amazina y’abataragize icyo kibazo , aho ntacyo ashaka guhishira ? Aho nta banga afitanye n’izo nterahamwe, ahubwo muri abo batutsi avuga « bambukijwe » hakaba hari abariwe koko imitima ariko Padiri Pierre HABARUREMA atashatse gutangaza, mu rwego rwo guhisha ukuri ? Ese ubundi yaba atandukiriye, uwakwibaza icyo ubwo bucuti yari afitanye n’abo bicanyi kabuhariwe, PIMA, RUTANGA…. bicaga abandi Batutsi « bakabarya imitima » ariko we ntibamukoreho ahubwo bakaza kubimuganiriza ndetse ntibimubuze gukomeza gukorana nabo ? Hakenewe Anketi yimbitse y’inzego z’ubutabera kuri iki kibazo.
4) Nta we utabona ko iki cyiswe « ubuhamya bwa Padiri Pierre HABARUREMA » cyagombye gutegereza imyaka isaga 25 kugira ngo gitangazwe, kigamije intego nyinshi zirimo izi eshatu zikurikira:
- Gukomeretsa imitima, gushinyagura no gukina ku mubyimba abo mu miryango ya GAPFUMU (Jean Marie Vianney HABIMANA), TROJAN (wari umucuruzi i Kamembe) na Padiri Alphonse MBUGUJE, bazi neza ko abantu babo batariwe imitima n’amaroti, maze iyi nkuru ikaba ije ibituraho isa n’igamije gukinisha no guharabika ba nyakwigendera hagamijwe inyungu zidasobanutse .
- Guteza urwikekwe no kwenyegeza amacakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi badafite uruhare na ruto mu byabaye kuva 1990 kugeza 1994.
- Gusebya no kwambika isura ruvumwa CYANGUGU yose n’abayikomokamo twese tugiye kujya twitwa « Abaryi b’imitima n’imibiri y’Abatutsi » !
Padiri Thomas Nahimana yarangije yifuza ko ibya Padiri Pierre Habarurema byakurikiranwa.
Yabivuze muri aya magambo:
Muri make iby’uyu mupadiri si ibyo gukinishwa. Bikwiye kwitabwaho n’inzego zose, ariko cyane cyane abashinzwe itangazamakuru kimwe n’abo mu nzego z’ubutabera bakwiye kumukoraho anketi, bakazatangariza rubanda ukuri ku « nkuru yo kurya imitima y’Abatutsi » yadukanywe na Padiri Pierre HABARUREMA.
Padiri Thomas Nahimana - 27/04/2019.
Ngayo, nguko...
Ijwi Rya Rubanda.
-----------------------------------------
Mutwandikire kuri:
Email: ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com
WhatsApp: +44 795 458 6396.
-----------------------------------------
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.