Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nshuti mwese muhanganye n'ingengabitekerezo nshamiranyamoko y'inkotanyi,
Muri iyi minsi Radiyo Ijwi Rya Rubanda yabagaragarije ko yababajwe cyane n'amagambo ya gikotanyi n'aya gishitani umupadiri ngo witwa Pierre HABARUREMA yatangarije umunyamakuru Karirima w'ikinyamakuru Igihe gikorera Leta y'Inkotanyi.
Ku banyarwanda bajijutse, bashyira mu gaciro kandi bashakira abanyarwanda bose amahoro, ituze n'iterambere, ukwezi kwa Mata Leta y'Inkotanyi yageneye kwibuka icyo yo n'abayishyigikiye bise ngo 'Jenoside yakorewe Abatutsi' kwagombye kuba igihe cyiza cyo gushishikarira gusana imitima y'Abanyarwanda bose - Abahutu, Abatutsi n'Abatwa - bahungabanijwe bikomeye n'ingaruka z'intambara twashowemo n'impunzi z'Abatutsi ziyise Inkotanyi zateye u Rwanda ziturutse i Buganda muw'1990 zigamije gufata ubutegetsi.
Byaradutangaje rero, kandi biranatubabaza cyane, kubona ko kugeza magingo aya, hakiri abanyarwanda, barimo abapadiri nk'uriya Pierre Habarurema bagishishikajwe no gukoresha ukwezi kwa Mata mu gutanga ubutumwa bugamije kwongera intimba n'ihahamuka ry'abahutu muri rusange, guhembera inzika n'urwango mu batutsi muri rusange, no gushimangira ingengabitekerezo y'ishyamiranyamoko Leta y'Inkotanyi igenderaho kandi ikoresha nkana igira ngo irambe ku butegetsi.
Hari benshi bibaza byinshi kuri uriya mupadiri no kuri buriya butumwa yahisemo gutangariza mu kinyamakuru kivuganira Leta y'Inkotanyi, bugatangazwa mu kwezi kwa Mata 2019, nyuma y'imyaka 25 Inkotanyi nkoramaraso zaturutse i Bugande zisandaje igihugu mu mivu y'amaraso atagira ingano, zigasubiza abenegihugu ku ngoyi no ku nkeke idashira.
Benshi baribaza impamvu umupadiri nka Pierre Habarurema yatangaza ibintu nka biriya akabyita 'ubuhamya' kandi bigaragara ko agendera gusa kuri "NUMVISE BAVUGA NGO...".
Kuzana ibihuha nka biriya bitabonewe gihamya nyuma y'imyaka 25 Leta y'Inkotanyi igiyeho kandi ibikurikirana, bigamije iki koko? Bimariye iki abanyarwanda?
Iyo umuntu bavuga ko yari mu 'Abihaye Imana' ageze aho agatana akiyegurira Inkotanyi, akazitiza umurindi mu gukwirakwiza ibinyoma no guhembera urwango mu moko, agakorana ubwira mu gushyigikira ingengabitekerezo nshyamiranyamoko y'abicanyi ruharwa bazwi na bose, ibintu biba bikomeye.
Nta muntu ushyira mu gaciro wapfa kubisuzugura cyangwa kubifata nk'uguhubuka kw'umuntu wataye umutwe.
Ariya magambo y'uriya mupadiri-nkotanyi Pierre Habarurema yagombye kuduha umwanya wo kugaruka ku kintu cy'ingenzi abanyarwanda dukwiye kuzirikana niba dushaka kubana mu mahoro:
NI ICYAHA GIKOMEYE GUSHYIRA MU MAJWI UBWOKO MURI RUSANGE.
Gushaka kugereka ku bwoko bw'abahutu muri rusange icyaha icyo cyaba aricyo cyose kubera ko ukeka ko hari abo muri ubwo bwoko baba baragikoze, ni umutego mubi ukunze kugubwamo n'abavanguramoko aho bava bakagera.
Muvandimwe Pierre Habarurema, usabwe kuvana mu kanwa kawe ubwoko bw'abahutu. Ntuzongere gupfa kuvugisha ubwoko amatama yombi.
Usanzwe ubizi neza: nta bwoko bwica, hica abantu ku giti cyabo (abicanyi).
Nta bwoko busambana, hasambana abantu ku giti cyabo (abasambanyi).
Nta bwoko bwiba, hiba abantu ku giti cyabo (abajura).
Nta bwoko bubeshya, habeshya abantu ku giti cyabo (ababeshyi).
Icyaha icyo aricyo cyose wasangana umuntu uwo ariwe wese, cyangwa abantu bishyize hamwe abo aribo bose, kibarwa ku bagikoze, NTIKIGEREKWA KU BWOKO arimo cyangwa barimo.
Umaze imyaka ufatanya n'inkotanyi muri wa mugambi wazo wa "divide and rule", mwumvisha abatutsi muri rusange ko kubera ko hari abantu bamwe bo mu bwoko bw'abatutsi bishwe n'abantu bamwe bo mu bwoko bw'abahutu, ngo ubwo ibibi abo bo mu bwoko bw'abahutu bakoze ku giti cyabo byabarwa ku bwoko muri rusange. Mukibagirwa ko generalisation ku bwoko bumwe ishobora gutuma haba generalisation nkayo ku bundi bwoko.
Niba rero mushaka ko ibyaha bijya bigerekwa ku bwoko bw'ababikoze, nimushikame tuzarushanwe gutungana agatoki. Maze uzajya abona umututsi nawe azajye amushinja ibyaha ndengakamere inkotanyi zakoreye abanyarwanda, abanyekongo n'abarundi.
Mushaka ko ibibi byakozwe (ndetse n'ibigikorwa) n'inkotanyi bizagerekwa ku bwoko bw'abatutsi muri rusange?
Nababwira iki!
Abahutu bakijije abatutsi, ntibabishe
Wa mupadiri we witwa Pierre Habarurema,
Reka nkwibutse ikintu cy'ingenzi wowe n'abo mufatanyije umugambi wo gushyamiranya amoko mushaka kwibagiza abanyarwanda.
Kuki utagenda utanga ubuhamya ugira uti Abahutu nibo bakijije Abatutsi muri kiriya gihe cy'intambara uvuga?
Urabiyobewe se kandi?
... kuri Paruwasi Muyange...
Niba, nk'uko mubivuga, abahutu bari bafite umugambi bahuriyeho wo gutsemba abatutsi kandi ngo abo bahutu bakaba baratangiye kwica ku tariki ya 7/4/94 abatutsi biyise inkotanyi bamaze kwica Perezida musigaye mwita ngo ni uw'abahutu, abo bahutu babujijwe n'iki kukwica kandi wari umututsi?
Ko wari kumwe n'abahutu kuri paroisse, kuki batakwishe niba ari abahutu bicaga abatutsi? Ese ubuzwa n'iki kwerura ngo uvuge ko ari abicanyi-ngegera bicaga kubera akaduruvayo kari kabaye mu gihugu?
Ngo abahutu bahigaga abatutsi, aho kwemeza ko abahutu barwanaga ku batutsi?
Akabazo gato, Pierre we!
Bavuga ko ukiri kuri paruwasi ya Muyange hagabwe igitero gikaze maze hicwa abatutsi ngo bagera ku 100. Ari wowe, ari Padiri mukuru Fabiyani Kabanda, nta kibazo na gito mwagize. Abo washatse ko barokoka bose nta kintu babaye. Mucuti wawe, umwicanyi ruharwa witwa Pima yubahirizaga amabwiriza yawe nk'imbwa yumvira shebuja. Numvise bavuga ko (nanjye nkoreshe imvugo yo mu buhamya bwawe) ko wari waragiye inshuro nyinshi ku Mulindi mu nkotanyi gufata imyitozo y'ubukada, akaba aricyo cyanatumye ugirana ubumwe n'interahamwe zo ku Muyange.
Wazaduha inkuru y'imvaho, ukadusobanurira impamvu wowe n'abo wahisemo kurokora nta numwe wishwe n'abo bahutu uvuga ko bicaga abatutsi bakabarya imitima n'amaroti?
... mu mayira, kuva Muyange kugera kuri diyosezi...
Wowe n'abandi batutsi mwari kumwe, ni bande babavanye aho mwari kuri paruwasi bakabajyana kwa Musenyeri? Ntabwo ari Abahutu? None ngo Abahutu ni abicanyi? Kandi aribo babarokoye?
Niba ari abahutu bakurokoye, kuki usubira inyuma ukavuga ko abahutu bahigaga abatutsi ngo babice? Ko wari umututsi se nta bahutu bigeze bakubona? Ubwo nta gushaka gucanganyikisha ubona muri bene iyo mvugo yo kugereka ibyaha ku bwoko muri rusange?
... kwa Musenyeri, Cyangugu...
Kuri Eveche se wabaye ibindi byumweru, ko wari kumwe n'abahutu, kuki batabishe wowe n'abandi batutsi mwari kumwe, niba wemeza ko ari abahutu bicaga abatutsi?
Bikunanije iki kuvuga abicaga abo ari bo aho kubigereka ku bwoko?
Ese ko ari kuri paroisse, ari mu kigo cya Musenyeri, ko mwari muri abatutsi benshi, kuki abahutu batabishe niba ari abahutu bicaga abatutsi?
Nta bahutu babarariraga?
Nta bahutu babatekeraga?
Nta bahutu mwasenganaga?
Nta bahutu bari bihishe hamwe namwe, nabo bafite ubwoba bwo kwicwa?
Ntacyo abahutu batabakoreye kugira ngo ubuzima bwanyu budahungabanywa muri ibyo bihe by'akaduruvayo (anarchie) byari bikomeye.
None ngo ni abahutu bicaga abatutsi?
Kuba mwari abatutsi ntimwicwe se, kandi abahutu bari bazi aho muri, ndetse abandi mukaba mwari kumwe, ntibikubwira ko atari abahutu bicaga? Kutavuga abicanaga se, ahubwo ugashyira mu majwi ubwoko baturukagamo, bihatse iki?
Abahutu mwari kumwe kimwe n'abahutu bari bazi ko muhari ntibari abicanyi. Bakijije amagara yabo bakiza n'ayanyu. Mubuzwa n'iki kububaha no kububahiriza ndetse no kwamamaza hose ko abahutu bababereye abantu beza, babakiza abicanyi bashoboraga kubahitana?
Abo babakijije mwahisemo rero kubitura kubagerekaho ubusembwa muri rusange ngo abahutu bicaga abatutsi.
...kwambuka muri Congo...
Reka nongere nkubaze wa muyoboke w'inkotanyi we Pierre Habarurema.
Niba ari abahutu bakuvanye aho wari bakakwitaho kugeza bashoboye kukwambutsa ugahungira muri Congo, kuki utajya ahirengeye ngo uvuge uti Abahutu barwanaga ku batutsi, uti nanjye ubwanjye ni abahutu bankijije, iyo batandinda simba nkiriho kuko abicanyi baba barampitanye?
Yewe, nawe ubwawe uratubwira ko ngo n'umwicanyi wita Rutanga, ngo wo mu bwoko bw'abahutu, yashishikariye gukiza abatutsi benshi, akabambutsa muri Congo, maze ukajya umuha agahimbazamusyi. Harya ngo abatutsi baguhaga amafaranga nawe muri yo ukagira ayo uha umuhutu uzabahungisha? Harya ngo watangaga angahe ku mututsi wambukijwe? Kuki se utakwita uwo mugenzi wawe Rutanga umurokozi w'abatutsi ko hari benshi barokotse kubera we?
Ese ko utatubwira ukuntu abo yambutsaga babaga bataricwa n'abahutu niba koko abahutu bari bafite umugambi bahuriyeho wo kwica abatutsi? Nta bahutu babaga bazi aho abo batutsi babaga?
...Abahutu bicwaga...
Ese aho waba wibuka ko muri icyo gihe cyose hari abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu nabo bishwe n'izo mburagasani?
Kuki se wumva ugomba kuvuga gusa abatutsi bishwe n'abo bicanyi, ntuvuge abo banyarwanda bandi b'abahutu baguye muri ako kaduruvayo? Ni mu ishuri rya gipadiri, ngo mwitaga Seminari, bakwigishije kuvangura, cyangwa ni mu ishuri rya gikotanyi?
Kuvangura abishwe, uw'umututsi akaba victime, uw'umuhutu ntavugwe na buhoro! Nta cyaha ubibonamo?
Ese aho wibukaga no gusengera abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu bishwe icyo gihe, ndetse na nyuma y'aho n'inkotanyi?
Ese aho muri gahunda yawe yo gushyingura abapfu (ko watwibwiriye ngo witwaga 'Padiri w'amagufa'), waba waranashishikariraga kujya gusomera misa abahutu bicwaga muri Cyangugu n'inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi?
...Va mu kigare cy'ibinyoma n'ishyamiranyamoko...
Muvandimwe Habarurema,
Wavuye muri icyo kigare cya Leta y'inkotanyi. Tangira uvugishe ukuri. Shyira hasi ubukotanyi, ugarukire ubupadiri. Tangira ushake uko ufatanya n'abandi mu gusana imitima y'abanyarwanda.
Uciye akenge, uzi impamvu Inkotanyi zishaka ko uvuga ko ari abahutu bicaga kandi nawe utwibwirira neza ko abahutu bakizaga. Wagombye rero kwigobotora iyo ngengabitekerezo y'inkotanyi.
Abatutsi mu mutego w'Inkotanyi
Padiri Pierre Habarurema alias Rutwitsi, kimwe n'abandi bakigendera ku ngengabitekerezo nshyamiranyamoko y'inkotanyi,
Mwa ruriya Rwanda muzi, mwambwira umututsi n'umwe wamaze amezi 3, atarya, atanywa, ataryama, ari ahantu hatazwi n'abahutu cyangwa hatarinzwe n'abahutu? Njye nkeka ko nta n'umwe.
Kuki se ibyo mubyirengagiza, mugashishikarira kwumvisha isi yose ko ngo abatutsi bahigwaga n'abahutu aho kuvuga uko ibintu byagenze.
Mwarinzwe n'abahutu, ni abahutu babakijije. Ariko ngo ni abahutu bicaga abatutsi. Abahutu barabakiza, mukagenda muririmba hose ngo abahutu ni abicanyi, aho kuvuga ababicaga abo aribo?
Nongere mbabaze, nyabuna muzansubize:
Mwakijijwe n'abahutu, ariko mugahitamo kugenda mutera intimba ababarokoye muvuga ngo mwicwaga n'abahutu, muri rusange!
Ese inyiturano yanyu ni iyo koko?
Mboneyeho gusaba buri mututsi uvuga ko yarokotse ubwicanyi ngo bw'abahutu, kuzajya afata mikoro agatanga ubuhamya bufututse, yerekana ukuntu yahigwaga n'abahutu kandi ko atarokowe n'abahutu. Maze tuzabonereho impamvu nyazo zatuma byakwihanganirwa kugereka icyaha cy'ubwicanyi ku bwoko bw'abahutu muri rusange.
Ahubwo ntimuzibagirwe. Muzanaduhe n'ubuhamya, nabwo bukenewe cyane, bwerekana aho abatutsi bakizaga abahutu igihe inkotanyi zabaga zigeze ahantu.
Abatutsi bicaga Abahutu
Ikindi nagiraga ngo mbibutse wa mupadiri we n'abo muhuje umugambi wo gushyamiranya amoko:
Muri icyo gihe cy'intambara, abahutu bishwe n'inkotanyi ntibagira ingano. Ariko mwirinda kugira icyo mubavugaho. Byaba se ari ukubera ko ari abahutu, mu maso yanyu bakaba badakwiye kuvugwa no kwibukwa? Cyangwa byaba ari uko mufite ubwoba ko, hakurikijwe logique ya generalisation nk'iyi yanyu, byavugwa hose ko kuva igihugu cyashorwa mu ntambara, abatutsi batahwemye kwica abahutu?
Ijwi Rya Rubanda iboneyeho gusaba abatutsi bamaze kwinjizwamo n'Inkotanyi ingengabitekerezo yo kwikoma ubwoko bw'abahutu muri rusange, kureba uko bagarura ubwenge ku gihe bakumva ko ntaho bizabageza. Ese bizagenda bite abahutu nibagera aho bagakurikiza iyo logique yanyu, nabo bagashishikarira kuvuga ko kuva 90 abahutu bicwaga n'abatutsi. Ko muri Congo abatutsi ari bo bateye akaduruvayo bagatsemba abahutu, ari ab'abanyarwanda ari n'abanyekongo yangwa abarundi? Ko na n'ubu ari abatutsi badasiba kwica abahutu.
Nibigenda gutyo nibwo mwumva abanyarwanda bazagira amahoro?
Mwumva koko iri shyamiranyamoko ritegurira abanyarwanda ikintu kizima?
Ubuhamya bwa Pierre ku bahutu bishwe n'abatutsi
Mupadiri nkotanyi Pierre Habarurema,
Nta munyarwanda n'umwe utazi ubwicanyi ndengakamere bwakozwe n'inkotanyi.
Sinshidikanya ko ubizi neza. Uciye akenge, biragaragara ko witoje kumenya kuvuga ibikorwa bibi wumvise ku bantu bamwe ukabitsindirira ku bwoko baturukamo.
Wazatwereka ahantu wanditse cyangwa ibiganiro watanze uvuga ukuntu wumvise abatutsi bicaga abahutu muri za Byumba, ukuntu wumvise abatutsi bicaga abahutu muri za Gisenyi na Ruhengeri, ukuntu wumvise cyangwa wabonye abatutsi bishe abahutu muri za Butare, Gikongoro, Cyangugu na Kibuye, ukuntu abatutsi bishe abahutu i Kibeho, ukuntu abatutsi bishe abahutu (b'abanyarwanda, abarundi n'abanyekongo) muri Congo etc...
Niba ntabyo wakoze, Radiyo Ijwi Rya Rubanda yifuza rwose kuguha urubuga maze ukatubwira impamvu wowe nk'umupadiri wakomeje guceceka ubwicanyi bwakorewe abahutu muri ruriya Rwanda, muri Congo ndetse n'ahandi.
Dutekereza ko kuba Pierre Habarurema ari umututsi bitagombye gutuma Pierre Habarurema w'umupadiri yumva agomba kugendera kuri deux poids deux mesures. Yagombye gukoresha umunzane umwe buri gihe. Pierre Habarurema w'Inkotanyi niwe wenyine wakwumva ko abahutu bishwe batagomba kuvugwaho na gato. Kuko Inkotanyi Pierre Habarurema yiyeguriye zizi neza ko zidashobora kuramba ku butegetsi zidahembeye ikintu cyose cyashyamiranya abahutu n'abatutsi.
Ishyano ry'umupadiri cyangwa ishyano ry'inkotanyi?
None ubu rero Pierre Habarurema, mu mwaka w'2019, wadukanye agashya, ngo abahutu baryaga imitima n'amaroti y'abatutsi!
Wa mupadiri we uri ishyano rwose.
Uri nk'ubushita, abantu bari bakwiye kukugendera kure.
Rwose ndagusabye, uzavane ijambo Abahutu mu kanywa kawe.
Ndetse n'ijambo Abatutsi uzarivane mu kanwa kawe, kuko nkeka ko abatutsi badakeneye ubuvugizi bw'inkotanyi, n'iyo yaba yambaye ikanzu y'ubupadiri.
Uzavane ubwoko mu kanwa, nuba ufite icyo unenga umuntu cyangwa umushinja, azabe ariwe uvuga, uzirinde gukora generalisation ngo ugereke icyaha icyo aricyo cyose ku bwoko ugikoze aturukamo.
Ngira ngo uretse kwigiza nkana, uretse gushaka gucyeza politiki nshyamiranyamoko y'inkotanyi, usanzwe uzi ko ariko bigenda hose, usanzwe uzi ko icyaha ari gatozi.
Uzirinde kandi kugendera ku bihuha no ku mabwire. Ngo numvise bavuga ngo...
Urabona kurangiza ikiganiro cyawe uvuga ngo hari n'ibindi bintu ngo utigeze wibonera, ngo kandi nta muntu n'umwe wigeze ubyumvana, ngo ariko ushaka byanze bikunze ko mu gihe kiri imbere bizamenyekana, bikajya bivugwa! Njye narumiwe.
Yewe, aho ho nk'umuyoboke w'inkotanyi, ushobora kuzahabonera amanota!
Ariko se koko Pierre Habarurema, ubwo nibwo buryo wabonye bwo kugararagaza umuhamagaro w'Imana niba hari uwo wigeze?
Ese wakweruye ukavana abanyarwanda mu rujijo, Pierre Habarurema? Ushaka mbere na mbere ko bagufata nk'iki? Nk'umupadiri? Nk'umututsi? Nk'inkotanyi? Cyangwa se nk'inkotanyi y'umupadiri?
Biragaragara ko wahisemo kuba umuyoboke w'Inkotanyi aho kuba umuyoboke wa Yezu. Wahisemo kuba intumwa y'Inkotanyi aho kuba intumwa ya Yezu. Biteye agahinda. Ariko yenda ntawakurenganya, nkurikije ibyo abakirisitu twese tubona kandi twumva. Ngo umwera uturutse ibukuru bucya wakwiye hose!
Aho Pierre Habarurema agendera ku ndangagaciro za gipadiri?
Ese Pierre Habarurema we, ko bavuga ko uri umupadiri, waba warigeze kwumva Kiliziya Gatolika ivuga ibirebana na reconciliation?
Ese waba warigeze gutekereza ku ruhare umupadiri akwiye, nako yagombye kugira mu guharanira ubutabera, reconciliation n'amahoro arambye muri sosiyete arimo?
Ariko se Pierre Habarurema we, nyuma yo kwishyira hanze kuri ubu buryo, watubwira koko ko uri padiri nyabaki?
Ubusanzwe umupadiri ni umuntu wirinda guhubuka.
Ni umuntu ushyira mu gaciro.
Ni umuntu usanzwe azi ko iyo abumbuye umunwa, aba yumvwa na benshi, ku buryo yitondera ibyo avuga kuko aba adashaka ko hagira ababisangamo ubusembwa bwamwanduza bukananduza umuryango cyangwa idini ahagarariye.
Ubusanzwe umupadiri ni umuntu abenegihugu baba batezeho kutijandika mu bwicanyi, kudakorana n'abicanyi, kudakoresha abicanyi, kudacudika n'abicanyi, kudatiza umurindi abicanyi.
Ubusanzwe umupadiri atezweho kutaba umubeshyi, umwidishyi, umunyabutiriganya, injajwa, umukwizampuha cyangwa igikoresho cy'abicanyi, n'iyo baba ari abo mu bwoko aturukamo.
Ubusanzwe, umupadiri ahora azirikana ko ari icyitegererezo, ko ari urumuri rumurikira abandi... Aharanira guhora ari inyangamugayo nyayo.
Umupadiri atezweho kuba umuhuza w'Imana n'abantu akaba kandi umuhuza w'abantu n'abandi. Aharanira kwita kuri bose atavangura amoko. Ubwo se aho uhahagaze ute?
Padiri Pierre Habarurema, urareba ugasanga muri ibyo wujujemo bingahe? Uwaguhaye ubusaseridoti yagombye kuba yararebye neza ko ushoboye kugendera buri gihe kuri izo ndangagaciro. Byamucitse bite? Hari abibaza impamvu batakwirukanye mu iseminari, kuko batekereza ko ubucabiranya n'ububi nk'ubwawe budatangiye ubu.
Iyo umuntu wasizwe amavuta y'ubupadiri akoresheje umwanya arimo mu guteranya abantu, mu gusakaza ibintu bigamije guteranya amoko kubera inyungu z'abanyapolitiki b'abicanyi ashyigikiye, ubwo aba yarengereye, aba yarenze ku nshingano ze, aba yatatiye igihango cye n'indahiro yiyemeje igihe yahabwaga isakaramentu ry'ubusaseridoti.
TWE TURAREBA TUGASANGA UMUYOBOKE W'INKOTANYI WITWA PIERRE HABARUREMA ATAKIGENDERA KU NDANGAGACIRO DUTEZE KU MUNTU W'UMUPADIRI.
Mu maso ya Rubanda, umupadiri nka Pierre Habarurema wiyemeje guhembera ishyamiranyamoko aho gushishikarira gushakisha icyahuza imibanire myiza y'abanyarwanda bose ntiyari akwiye gukomeza kwitwa 'Padiri', ahubwo akwiye kwitwa 'RUTWITSI'.
Radiyo Ijwi Rya Rubanda yiyemeje gukomeza kumwamagana kugeza igihe azisubiriraho, agasaba n'imbabazi abanyarwanda muri rusange ndetse na Kiliziya Gatolika asebya ubu.
Ikibabaje ariko kandi giteye impungenge nyinshi, ni uko bigaragara ko abamukuriye bagombye kumugarura mu nzira nziza nabo basa n'abarwaye kimwe nawe, basa n'abamanitse amaboko imbere ya sekibi mukotanyi, tukaba dutegereje ko bazagira ubutwari bwo kumanika amakanzu yabo kuko ntacyo bakimarira rubanda.
Simeon - Ijwi Rya Rubanda
-----------------------------------------
Mutwandikire kuri:
Email: ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com
WhatsApp: +44 795 458 6396.
-----------------------------------------
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.