Mu mpaka zagiwe ku rubuga ku byavuzwe na Padiri Pierre Habarurema, harimo abantu nka batatu bakomeje guhatiriza bavuga ko ngo ibyo kurya imitima y'abatutsi i Cyangugu bishobora kuba ari byo, bakemeza ko nabo bumvise abantu bavuga ko ngo hari abahutu bashinze icyokezo mu Gatandara ngo bakacyokerezaho imitima n'amaroti y'abatutsi nk'uko uriya mupadiri witwa Pierre Habarurema yabivuze.
Major Theogene RUTAYOMBA amaze kubirambirwa, yongeye gusubiriramo ubuhamya bwe, abushimangira agira ati:
Nakomeje gukurikirana iyi debat nanjye ndumva nta genda ntacyo nyivuzeho.
Kuva 2005 kugeza 2008 nari umuyobozi w'ingabo muri Rusizi.
Ibyo byo kurya imitima y'abatutsi nahageze nsanga bivugwa ariko igihe namaze Rusizi nabikoreye iperereza ryimbitse, naganiriye n'abafungiye genocide bari kuri iriya barriere, nganira n'abahutu b'ingeri zitandukanye b'i Cyangugu, nganira n'abatutsi b'i Cyangugu.
Kubona amakuru y'imvaho nashoboraga gukura mu bahutu cyangwa mu batutsi byari binyoroheye cyane kuko bose nabanaga neza cyane nabo kandi bose bakanyiyumvamwo.
Niba mbeshya Padiri Thomas anyomoze cyangwa Nkubito J Claude nawe anyomoze. Gusa IBYO NASHOBOYE KUMENYA KANDI MPAMYA KO ARI UKURI, NTA MITIMA Y'ABATUTSI YIGEZE IRIBWA. Ibi ni ibinyoma bikabije rwose.
Major Theogene Rutayomba.
Ijwi Rya Rubanda.
-----------------------------------------
Mutwandikire kuri:
Email: ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com
WhatsApp: +44 795 458 6396.
-----------------------------------------
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.