Nyuma y'aho amagambo ya Padiri Pierre Habarurema atangiye kumenyekana, habaye impaka ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino kuri ubwo buhamya.
Radiyo Ijwi Rya Rubanda iteganya kubagezaho bumwe mu buhamya bwatanzwe n'abasanzwe bazi Cyangugu n'abakurikiranye iby'ubwicanyi bwahabereye.
Padiri Thomas Nahimana niwe wabyamaganye bwa mbere mu nyandiko ye yashyize ku rubuga yise "PADIRI PIERRE HABARUREMA ARIYEMERERA KO YAKORANYE BYA HAFI N’INTERAHAMWE ZARYAGA IMITIMA Y’ABATUTSI !".
Bamwe mu basomye iyo nyandiko bakanatega amatwi amagambo ya Padiri Pierre Habarurema nabo batangiye kugira icyo babivugaho cyane cyane kuri iyo nkuru idasanzwe y'uko ngo abahutu baryaga imitima y'abatutsi.
Muri bagize icyo babivugaho ako kanya, harimo Major Theogene Rutayomba wahoze ayobora ingabo z'inkotanyi muri Cyangugu nyuma y'intambara ya '94. Yahise atangaza rugikubita ko Padiri Pierre Habarurema abeshya.
Yabyanditse muri aya magambo:
Nabaye cyane I Cyangugu ariko nyakwigendera GAPFUMU ntabwo interahamwe zigeze zimurya umutima. Nagiye no mu muhango wo kumushyingura mu cyubahiro.
Yewe n'uriya mu Padiri (ndlr: Padiri MBUGUJE) bavuga nawe, ntabwo ariko byagenze.
Padiri Pierre arabeshya.
Gusa ibyo numvise, nuko kuri iriya barriere bavuga koko ngo interahamwe zaryaga imitima ya abatutsi ariko ni ibigambo. Nta nkuru y'impamo yigeze itangwa.Major Theogene Rutayomba - 28/04/2019.
Ngayo, nguko.
Ijwi Rya Rubanda.
-----------------------------------------
Mutwandikire kuri:
Email: ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com
WhatsApp: +44 795 458 6396.
-----------------------------------------
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.