Ku tariki ya 6 Mata 2019, umugabo witwa Kanuma Christophe yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook inyandiko yise "Leah Karegeya ashimirwe".
Mu gihe twarimo tuvuga ku magambo-nshinyaguzi Condo Gervasi yavugiye kuri Radiyo Itahuka yogeza Inkoramaraso Nyamwasa ko yashoboye gutsinda intambara y'abacengezi ngo kubera icyo yise ngo ni 'strategie militaire' yo gutsemba abaturage bo muri Gisenyi na Ruhengeri, uwo Kanuma yashimagije Condo avuga ko ari umwe mu bantu babiri bo muri RNC yubahamo. Muri iyo nyandiko, yanditse agira ati:
Christophe Kanuma:
Muri RNC nsanzwe nubahamo abantu 2 aribo Gervais Condo na Faustin M Rukundo. Igihe maze nkurikirana imikorere y'aba bagabo bombi byanteye kubaha icyubahiro. Ndabasaba guhugura bagenzi babo muri iyi minsi barimo gushaka gutesha agaciro organisation nka RNC iteye ubwoba Kagame. Nimutahugura abantu banyu ubu muzabahugura bageze i Kigali?
Ubworoherane, kwihanganira abatunenga, kubaha ubwisanzure bw'itangazamakuru n'ibindi. Yego propaganda ni ngombwa ariko se gushotorana no gucyocyorana birakwiye?
Usomye ibyo Jean Paul Karane yacyocyoranye na Simeon Mus ukagerekaho ibyo uwo muvugizi wa RNC Jean Paul Turayishimiye yanditse ku mbuga ko Kanuma amaze "kwituma amazirantoki menshi" wibaza niba ariwo murongo koko wa RNC ndetse ukaba wakwibaza aho Jean Paul Turayishimiye Umuvugizi wa RNC yaba atandukaniye na Ministre Olivier Nduhungirehe. Imikorere irenda gusa.
Gervais Condo na Faustin M Rukundo mbaziho kugira ubushake bwo gushaka gushira mugaciro nimutangire muhugure abo banyamuryango banyu. Ukunenze cg ugukomojeho wese ntabwo aba ari umwanzi wawe.
Ntimukiremere abanzi mubiharire Kagame Paulo na RPF ye.
<Nkimara kubona iyo nyandiko ye, naramushubije nti:>
Simeon Mus
Ntangajwe no kwumva ko umuligatannyo Gervais Condo ariwe muntu muzima muvuga musanga muri RNC.
Nabasaba kumbwira mudaciye inyuma icyo mutekereza kuri iri jambo ry'uwo Condo, aho yogeza Inkoramaraso Kayumba Nyamwasa ngo jenoside y'Abahutu yayoboye muri Ruhengeri na Gisenyi yari ikwiye.
Nagiraga ngo nsabe umushinyaguzi Kanuma Christophe kutubwira uko yafata umututsi wajya kuri radiyo agatangaza ko interahamwe zatsembye abatutsi aha n'aha zari muri logique yemewe ya stratégie yo guca ibitsi inkotanyi kugira ngo zitazabona abazishyigikira, hanyuma agashishikariza abatutsi bene wabo kwemera ko iyo nterahamwe ikwiriye gukurikirwa nk'umuyobozi ntamakemwa.
Ariko mwa bantu mwe, niba muri bazima, mwarekeye aho kudukina ku mubyimba. Mwumva ako gashyekero kazabyara iki?
Ubu nandika hashize iminsi 3, ari uwo mushinyaguzi Kanuma ari n'abasura urwo rukuta rwe kuri Facebook, nta n'umwe uravuga icyo atekereza kuri ziriya nyigisho za Condo, nta n'urasubiza ikibazo nabajije cyo kumenya uko abatutsi babyakira roles ziramutse ari inversés, ubushinyaguzi nterantimba nka buriya bugakorerwa ku miryango y'abatutsi.
Reka dutegereze tuzarebe aho honnêteté intellectuelle yabo ihagaze!
Simeon - Ijwi Rya Rubanda.
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.