Byanditswe na Dukuze Josephine.
Maze iminsi mbona ibicicikana ku mbuga ngo amarorerwa umwicanyi Nyamwasa yakoreye Abanyarwanda ntakavugwe. Ntabwo nabura nanjye kugira icyo mvuga ku myitwarire n'imvugo nk'izo zidahwitse zagakwiriye guharirwa abantu nka ba Nduhungirehe.
Nkimara kubona ikiganiro hagati ya Bwana Simeon na Bwana Jean Paul Turayishimiye, nasanze koko abantu bashobora kwitwa ko bavuye muri FPR ariko yo itarabavuyemo.
Ndagirango byumvikane ko Kayumba Nyamwasa kuva yariyemeje kujya muri politike agomba kwemera public scrutiny nk'undi munyapolitike wese cg public figure.
Nyamwasa ntabwo ari nk'undi munyapokitike usanzwe, afite amateka yihariye.
Yari uwa kabiri mu gisirikali cya FPR inkotanyi.
Azwiho ubwicanyi ndenga kamere muri Byumba, Ruhengeli na Gisenyi ndetse no muri Congo.
Mubahanuye indege yarimo Nyakwigendera Juvenali Habyarimana n'abo bari kumwe, Nyamwasa aza kuri liste.
Ni gute rero abantu babura kumuvugaho ngo ni uko ari muri opposition?
Kuba yaritandukanyije na Kagame ntibikuraho ubwicanyi ndengakamere bumuvugwaho, ntibikuraho ko yatabiye abantu mubuvumo bwa Nyakinama, ntibivuga ko yatikije imiryango itabarika muri Ruhengeri na Gisenyi aho yizeraga ko azamara abaturage akahingira itabi.
Kuba yanga kugira icyo avuga kuri ubwo bwicanyi ahubwo agatereza Umuhutu Bwana Condo ngo ajye kumurengera kugeza ubwo avuze amagambo nk'ariya y'agashinyaguro biteye agahinda.
Iyi strategy abadefanda Nyamwasa bafashe ni nk'irya y'intore za Kagame: iyo uvuze amabi ya Kagame, ba Nduhungirehe barasizora umugara, ubwo abantu bakaba babaye aba négationnistes, aba génocidaires n'ibindi... Nyamara nkunze kubona ku mbuga abo badefanda Nyamwasa bahindukira bakajya guterana amagambo na Nduhungirehe! Kandi ntaho mutaniye rwose. Icyo abarushije ni uko abihemberwa agatubutse.
Ndagirango mumenye ko kuva Nyamwasa ari muri politike, Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kuvuga amabi yakoze,yaba yarakoze byiza nabyo bikavugwa.
Kandi niba mwumva mudashaka ko ubwicanyi yakoze butavugwa, namwe nabagira inama yo kwisunga za lobbying Kagame akoresha zikamwandikaho byiza, mukaburizamo igitabo cya Judy River, icya Ruzibiza, mukareba uburyo Bwana Noble Marara atazongera kuvuga, ba Rudasingwa, ba Musonera na ba Ngarambe bose mukabafungisha umunwa.
Naho ubundi rwose murarushywa n'ubusa kuko ibyo uwo murwanaho yakoze biri ku karubanda yabikoze izuba riva. Muzabuze abantu kuvuga mu gihe muzaba mwishyize ku butegetsi.
Nimureke akariho kavugwe. Ibi mwihaye ntibazabahira, bishobora guhira Kagame yenda, nawe ariko it is just a matter of time.
Cyakora mwitegure umunsi zahinduye imirishyo tugataha hakajyaho amatora, iyo mpyisi muzajya muyiheka muyijyana he muri Kampanye? Azajya mu Ruhengeri kubwira iki abaturage baho? Ese nabo muzabashyiraho iterabwoba? Ab'i Byumba muzababwira iki? Keretse niba mushaka kuzana mu Rwanda demokarasi nk'iyo FPR yavugaga ko izaniye abanyarwanda, none ubu tukaba twarayibonye!
Ntimwari mwabona, mube muretse gato muzibaza iyo muzerekeza impyisi muhetse muhabure.
Cyakora muri kwiyerekana uko muri pe! Ntimukarenganye abavuga ko muri FPR ya kabili.
Ntaho mutaniye na Kagame. Uwarwanya Kagame ashaka guha intebe Nyamwasa ntacyo yaba akora.
Mme Dukuze Josephine, Australia.
[…] yazo irimo ubumara bukaze. Hari umubyeyi wanyoherereje inyandiko yo gutangaza yise ngo "NTA KAGAME NTA NYAMWASA – ABICANYI BOSE BAGOMBA KURWANYWA". Ngusabye nyabuna kuyisoma, maze nawe ugafata ikaramu ukamusubiza umubwira impamvu tugomba […]