Mu minsi ishize twatangiye ibiganiro ku banyarwandakazi tuza no gukurikira abari mu mashyamba ya Congo bahawe ijambo na Radio Ijwi Rya Rubanda, basenyewe n'abashaka kubatsembatsemba.
Uyu munsi kuwa gatandatu tariki ya 21/03/2015, mu Urubuga Rwa Twese rutangira saa 18h z'i London nk'uko bisanzwe, Radio Ijwi Rya Rubanda iraha abanyarwanda babyifuza umwanya wo kugaruka kuri izo ngingo no kuzuza ibyo biganiro.
Ababyifuza rero bose barabona umwanya wo kubiganiraho na Madamu Claire Mukamugema.
Nyuma yo kuvuga kuri ibyo by'abari n'abategarugori n'agahangayiko k'abanyarwanda muri rusange, nituba tugifite igihe gihagije turaha umwanya Bwana Valensi Maniragena atubwire ku byo yakuye mu gitabo cyanditswe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo cyitwa: "Mutara III Rudahigwa, Uwatuye u Rwanda Kristu Umwami".
Ni kuri uyu mugoroba rero mu Urubuga Rwa Twese rutangira saa 18h isaha y'i London, ni ukuvuga saa 20h isaha yo mu Rwanda.
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.